Abana bazigamirwa muri ‘Kira Kibondo’ ya BK bakorewe umunsi mukuru
Banki ya Kigali (BK Plc) yakoze ibirori byo gushimira abana bazigamirwa kuri konti yitwa ‘Kira Kibondo’, imwe mu biteza imbere gahunda yiswe ‘Nanjye ni BK’ ifasha abantu b’ingeri zose kugerwaho na serivisi z’imari.
BK ivuga ko irimo gutanga serivisi z’imari zihendutse kandi zigera ku mukiriya atavunitse kuko benshi bakoresha telefone bizigamira, bafata inguzanyo, babikuza cyangwa bishyura ikintu cyose batarinze gutwara amafaranga mu ntoki.
BK ivuga ko abantu b’ingeri zose kuva ku w’amikoro make kugera ku wifite, uri mu cyaro cyangwa mu Mujyi, umwana cyangwa umuntu mukuru, bose bashobora kuganira ku bijyanye n’ubukungu bwabo bagira bati "Nanjye ni BK" nkoresha.
Ni muri urwo rwego abana batangiye kuzigamirwa bakiri bato bakorewe ibirori mbere yo gusubira ku ishuri, ndetse habaho no gutanga ibyemezo by’ishimwe ku bujuje imyaka 18 y’ubukure, ubu bemerewe gutangira gushora imari mu yo bazigamiwe kuko babaye bakuru.
Ishimwe Bienvenue Joelle w’imyaka 18 y’amavuko, akaba yiga muri INES Ruhengeri, avuga ko nava ku ntebe y’ishuri atazahangayika ashaka ibyo akora, kuko ababyeyi bamuzigamiye.
Mugenzi we witwa Edwin Sheja w’imyaka 19, avuga ko amaze imyaka irenga umunani azigamirwa kuri konti ya Kira Kibondo amafaranga ibihumbi 50Frw buri kwezi, ubu akaba arimo gutekereza kuyashora mu ikoranabuhanga kandi bikajyana no gukomeza kwiga.
Muri rusange abahawe ibyemezo by’ishimwe ni Ndamukunda Elie Gasana, Anais Teta, Ishimwe Bienvenue Joelle, Itete Ganza Alain Charman, Mugisha Denise, Bajeneza Anaclet, Igiraneza Alpha Patrick, Sheja Edwin, Nkuranga Teta Sania na Ihirwe Ndegeya Faisal.
Ubutumwa bw’ababyeyi n’abayobozi
Uwafashe ijambo mu mwanya w’ababyeyi bazigamira abana babo, Musanganire Marie Josée, avuga ko uyu muco wo guhera ku mwana w’imyaka itatu y’amavuko ari umwihariko wa BK, kandi wubaka mu bana uburyo bwo kwirinda gusesagura.
Musanganire ati "Hari amafaranga menshi usanga umuntu apfusha ubusa kubera ko atayafatiye gahunda, ariko iyo ufite konti uyashyiraho ejo ukazasanga yiyongereye, akenshi turaga abana ibintu byinshi bakuze bakabipfusha ubusa bigashira mu gihe gito, ariko iyo wamutoje kuzigama akiri muto bituma agira ubwenge bwo gucunga bya bintu umuhaye."
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), Mireille Batamuliza, ashimangira ko kuzigamira umwana birema umuryango w’ejo hazaza ushoboye kandi utekanye, bitewe n’uko uzaba ufite ubukungu.
Ati "Kera iyo umwana yabaga akuze wamuhaga umunani (umugabane we), ariko ubu umunani wa mbere ni ukumwigisha hanyuma ukamuha konti iriho igishoro yatangirana mu kwiga Kaminuza cyangwa guhanga umurimo, kuko wenda nta sambu ufite."
Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi, avuga ko konti ya Kira Kibondo yungukira umwana amafaranga angana na 8.5% by’ayo yazigamye buri mwaka.
Dr Karusisi ati "Umwana akura afite amafaranga ahagije kuri konti ku buryo ababyeyi bamurihira amashuri, kandi igihe cyose habaye ikibazo ya mafaranga bazigamye akabagoboka."
Banki ya Kigali ivuga ko gufungura konti ya Kira Kibondo umuntu agenda yitwaje icyemezo cy’amavuko cy’umwana hamwe n’amafaranga ibihumbi bitanu, ariko nyuma yaho akagenda ashyiraho ayo abonye yose, bigakorerwa umwana kuva ku bafite imyaka itatu y’amavuko.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|