Abana bavutse ku Bunani ni icyizere cy’ibyiza muri 2021

Mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro havutse abana babiri ku munsi w’Ubunani, ababyeyi babo babaha amazina aganisha ku cyizere bafite muri uyu mwaka mushya wa 2021, nyuma y’uko baciye muri byinshi mu gihe cy’amezi icyenda bari batwite abo bana mu mwaka wa 2020.

Mu rukerera rwo ku wa Gatanu tariki 01 Mutarama 2021, nibwo ababyaza ku kigo nderabuzima cya Nyarugunga giherereye i Kanombe bakiriye abana babiri b’abakobwa, nk’uko byatangajwe n’umuforomokazi, Turagara Sanyu Florence, waraye izamu ryakesheje umwaka wa 2020.

Umubyaza witwa Sanyu Florence
Umubyaza witwa Sanyu Florence

Turagara yagize ati: “umwe muri abo babyeyi yabyaye nka saa kumi n’imwe z’igitondo undi na we abyaye mu kanya saa tatu, bose babyaye abana b’abakobwa nta kibazo bafite bose bameze neza.”

Ubusanzwe ngo muri iki kigo nderabuzima bafite ubushobozi bwo kwakira ababyeyi 5 ku munsi, ariko ngo iyo babaye benshi bagerageza uburyo bwose babafasha bakoresheje ibindi byumba biri kwa muganga.

Ku munsi w’Ubunani mu mwaka ushize wa 2020 ngo havutse abana batanu, ariko ngo mu yindi myaka iheruka havukaga abana barenze 5.

Celine ni umwe mu babyeyi bibarutse umwana w’umukobwa amwita Izere Welcome Winnie kubera ko yavutse mu gihe ababyeyi be bafite icyizere cyo kubaho muri 2021 bitewe n’ibyo baciyemo mu mwaka wa 2020 wavuzwemo cyane icyorezo cya COVID-19.

Celine ati: “Tugomba kugira icyizere kubera ko gutwita ku badamu biba ari urugamba rukomeye, noneho muri iki gihe turimo cya COVID nawe urabona biragoye kugera ku mudamu utwite byari ikibazo ntabwo kuyirokoka (COVID-19) byari byoroshye.”

Nubwo Celine yari atwite mu gihe cya COVID-19 kuva mu kwezi kwa 3 kugeza aho yibarutse uyu mwana, ngo yakomeje kuva mu rugo agendagenda ashakisha amaramuko afite ubwoba ko yakwandura COVID-19 bikamuviramo urupfu n’uwo atwite.

Celine ati: “Byarashobokaga ko nayandura ariko ubu hari icyizere cy’ubuzima, ni yo mpamvu twamwise IZERE.”

Ubusanzwe uyu mubyeyi wari uherekejwe n’umugabo we ngo afite abandi bana 3 b’abahungu ariko kuba abonye undi w’umukobwa ngo ni amahirwe y’inyongera kuri icyo cyizere cyo kubaho neza muri 2021.

Alice Uwamahoro yibarutse umwana wa Gatatu
Alice Uwamahoro yibarutse umwana wa Gatatu

Alice Uwamahoro na we wari mu cyumba cy’ababyeyi (maternité) nyuma yo kwibaruka umukobwa muri iki gitondo, umunyamakuru wa Kigali Today yamusanze afite umunaniro ariko arihangana aravuga, agaragaza ko na we yishimye kandi nubwo yari atarashaka izina ry’umwana ngo arabona ko afite icyizere muri 2021.

Uwamahoro ati: “Ndishimye kubyara neza kandi kuri iyi tariki, umwaka ushize Imana yaturinze icyorezo kuba umuntu abyaye. Iyo utwite uba ufite ubwoba, mbese kubona urokotse wabyaye ni ibyo gushimira Imana rwose.”

Ku bitaro bya Nyagatare abana icyenda ni bo bavutse ku bunani

Guhera saa sita z’ijoro kugera saa mbili z’igitondo kuri uyu wa Gatanu tariki 01/01/2021 mu bitaro bya Nyagatare havutse abana icyenda.

Ibitaro bya Nyagatare
Ibitaro bya Nyagatare

Umuyobozi w’ibitaro bya Nyagatare Doctor Major Ernest Munyemana avuga ko havutse abakobwa batandatu n’abahungu batatu.

Akomeza avuga ko abana bameze neza ndetse n’ababyeyi babo ari uko.

Abana bavutse ku itariki ya mbere y’ukwezi kwa mbere buri mwaka bakunze kwitwa ba Bunani.

Kubyara kuri iyi tariki benshi mu babyeyi usanga babifata ko ari umugisha cyane cyane iyo babyaye neza.

Musanze: Bishimiye kwibaruka ku munsi utangira umwaka

Ababyeyi bibarutse abana tariki ya 1 Mutarama 2021 bo mu Karere ka Musanze, ngo ibyishimo byiyongereye mu miryango yabo, nyuma y’aho bibarutse kuri uyu munsi abantu bishimira gutangira umwaka mushya.

Aha ni ku kigo nderabuzima cya Muhoza kiri mu mujyi wa Musanze, abahabyariye bafite akanyamuneza ko kwibaruka ku bunani
Aha ni ku kigo nderabuzima cya Muhoza kiri mu mujyi wa Musanze, abahabyariye bafite akanyamuneza ko kwibaruka ku bunani

Umwe muri bo yagize: “Nabyakiriye neza kuba turangije umwaka mu mahoro, noneho hakaba hiyongereyeho kwakira uyu mwana mu muryango wacu kuri iyi tariki. Saa tanu z’amanwa nibwo nibarutse umuhungu, ntabwo nari niteze ko biba uyu munsi; kubera ibi byishimo nafashe umwanzuro wo kongera izina Bunani mu yandi nari narateguye kumwita, kuko aje mu gihe abantu bose twishimiye kwinjira mu mwaka mushya, turya, tunywa.Ubu iwacu impundu ni zose kuko twungutse undi muntu mu muryango”.

Undi mubyeyi yagize ati: “Biranejeje kuko naje mbabara umugongo nziko ariwo nje kwivuza. Nahageze abaganga barebye uko meze basanga ngejeje igihe cyo kubyara. Nanjye nabyaye umwana w’umuhungu uje akurikira undi w’umukobwa. Nukuri Imana yo mu ijuru ihabwe icyubahiro! Ntacyo nayishinja, kuko yaranditse mu gihe nari mutwite, none n’igihe cyo kubyara abaforomo bamfashije bampa serivisi nziza, Imana yo mu ijuru izabazamure mu ntera”.

Uretse kuba ababyeyi baganiriye na Kigali Today bishimira kwibaruka ku ku munsi nk’uyu, banejejwe n’uko ari n’igihe imyaka bahinze yeze, ubu bakaba bari gusarura.

Hari uwagize ati: “Uyu mwana avutse mu bihe byiza kuko ibyo twahinze byeze,tukaba turi kubisarura, bimwe tubihunika ibindi tujyana ku masoko, ntabwo ari mu gihe cy’inzara mbese ni uburumbuke nk’uko na Perezida w’igihugu cyacu yaraye abivuze! Mbese ubu ni ukurya ibitonore, imboga, imbuto n’ibindi biribwa bizatuma mbona amashereka yuzuye intungamubiri, ubuzima bw’umwana burusheho kuba bwiza”.

Mu Karere ka Musanze habarirwa ibigo nderabuzima 16 bishamikiye ku bitaro bikuru bya Ruhengeri. Ibi byose bitanga serivisi zo kubyaza ababigana. Aho Kigali Today yabashije kugera mu gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu mu bitaro bikuru bya Ruhengeri, abana 11 ni bo bari bamaze kuhavukira kuri iyi tariki ya 1 Mutarama 2021, mu gihe abandi bane bavukiye mu Kigo nderabuzima cya Muhoza.

Ni inkuru yegeranyijwe na Daniel Sabiiti, Sebasaza Gasana Emmanuel na Ishimwe Rugira Gisèle

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mugaragaze n’ahandi abana bavutse ku Bunani kuko harahari, hato batazavuga KO bavutse le 1/1/2021 ukagira ngo ni ukubeshya sicyo gihe bavukiye. Nko muri Nyaruguru numvise ko hari uwavutse nawe ku Bunani ariko ntavugwa mubamaze kuvugwa. Mumwongereho ni muri Muganza kandi mubaze amakuru yabyo

Vedaste yanditse ku itariki ya: 2-01-2021  →  Musubize

Nta gushidikanya ko Kubyara abana aribyo bintu bidushimisha kurusha ibindi.Byerekana ko Imana yaturemye idukunda cyane.Ishaka ko duhora twishimye.Ikibabaje nuko abenshi muli twe,aho kuyishimira,bakora ibyo Imana itubuza.Bariba,barica,barabeshya,barasambana bakabyita gukundana,bararwana mu ntambara,barya ruswa,bakora amanyanga menshi,etc… Isi imeze nabi kubera ko abantu bakora ibyo Imana itubuza: Kugirango isi izabe Paradizo,Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abayumvira gusa nkuko Ijambo ryayo rivuga.Ibyo bizaba ku munsi wa nyuma bibiliya yita Armageddon ushobora kuba uri hafi,iyo urebye ibintu byinshi bibi birimo kubera ku isi bitabagaho kera.

rutonesha yanditse ku itariki ya: 1-01-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka