Abana baturuka mu miryango itishoboye bakorewe ibirori by’isabukuru y’amavuko

Umuryango World Vision ukorera mu bice bitandukanye by’Igihugu, tariki 16 Kanama 2023 wifatanyije n’abana baturuka mu miryango itishoboye kwizihiza isabukuru y’amavuko y’abo bana mu rwego rwo kubashimisha, ndetse no kubibutsa zimwe mu nshingano zabo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyange mu Karere ka Ngororero, Niyihaba Thomas, avuga ko kwizihiza isabukuru y’abana bibashimisha ubwabo kuko bahakura amasomo menshi.

Ati:"Kuvuka ni kimwe, kwizihiza uwo munsi bikaba ikindi. Imiryango myinshi cyane cyane mu cyaro ntiyita ku kwizihiza ibyo birori kandi nyamara biri mu bishimisha abana kuko bibaha imbaraga zo gukurana intego n’ubutwari, bakamenya ko bakuze bagahindura imitekerereze, imikorere, icyerekezo bitewe n’imyaka umwana aba afite".

Abizihirijwe isabukuru ni abana bagera kuri 350, aho bateguriwe ibikorwa bitandukanye bibafasha kwizihiza ibyo birori nk’uko byemejwe na Nsanzimana Froduard, umukozi muri uyu mushinga mu Karere ka Ngororero.

Ati:"Iki gikorwa ni ngarukamwaka mu bice bitandukanye dukoreramo. Dukata umutsima(cake) abana bakagaburirwa, bagahabwa umutobe(Juice) n’ibisuguti (Biscuits) ndetse nyuma yaho tukabagezaho n’ibindi bikorwa bibafasha mu buzima bwa buri munsi".

Nsanzimana akomeza avuga ko ibyo bikorwa bakorera abana mu kwizihiza isabukuru y’amavuko aho bahuriza abana hamwe bagakata cake, bibereka ko bakunzwe kandi bitaweho mu muryango Nyarwanda cyane ko usanga batabikorerwa mu miryango baturukamo.

World Vision isanzwe ari umufatanyabikorwa wa Leta aho ikorera mu bice bitandukanye by’igihugu mu kubaka ibikorwa remezo nk’imisarani, gufasha abana kwiga bahabwa ibikoresho n’amafaranga y’ishuri, kwigisha abaturage ibikorwa by’isuku n’ibindi.

Gitifu Niyihaba avuga ko World Vision ari umuryango ufatanya cyane n’uyu murenge ayoboye kuko iyo bahurije abana hamwe gutya bitagarukira ku kwishimira imyaka runaka baba bagize, ahubwo hari n’ibindi babafasha. Ati:"ibi bifasha abana kubagarurira icyizere aho bahabwa inyigisho zibakangurira kwirinda ihohoterwa ribakorerwa, gusobanurirwa inshingano zabo hagendewe ku myaka bafite zirimo gukurikirana amasomo yabo neza, kubasobanurira uburenganzira bwabo, kubashishikariza umurimo ndetse n’ishuri muri rusange".

Akomeza agira ati: "Ku murenge wacu ubufatanye n’uyu muryango bisobanuye urugendo ndetse n’iterambere rirambye kuko kugira umufatanyabikorwa mu kubaka umwana ni ukubaka igihugu cya none n’ejo hazaza kandi Nyange ikeneye abantu b’ejo bashoboye kandi bashobotse basobanukiwe akamaro ko kwigira no kubaka igihugu".

Muri iki gikorwa haganiriwe kuri gahunda zo guteganyiriza umwana muri Ejo Heza kugira ngo atazasaza asabiriza ndetse n’ibindi by’ingenzi mu iterambere ry’umwana birimo ko umwana agomba kwishyurirwa ubwiteganyirize mu kwivuza (MUSA), abana bagomba kwibumbira mu matsinda yo kuzigama, abana bagomba kugira Umutekano, ndetse bakarindwa imirimo mibi n’ihohoterwa ribakorerwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka