Abana batewe impungenge n’ibihano biremereye ndetse n’imirimo ivunanye bahabwa

Abana bo mu mirenge inyuranye y’Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali barasaba ababyeyi, abarimu ndetse n’abandi bafite mu nshingano zabo uburere, guhagarika ibihano bibabaza umubiri n’umutima ndetse n’ibibatera ipfunwe mu bandi, hamwe n’imirimo ivunanye ikoreshwa abana.

Abana bagaragaje ko hari bagenzi babo bagikoreshwa imirimo ivunanye ndetse n'abahabwa ibihano bibabaza umutima n'umubiri
Abana bagaragaje ko hari bagenzi babo bagikoreshwa imirimo ivunanye ndetse n’abahabwa ibihano bibabaza umutima n’umubiri

Binyuze mu Muryango wita ku burenganzira bw’abana (Children’s Voice Today - CVT), aba bana bagaragaje ibyo basanze hirya no hino mu mirenge aho baganiriye na bagenzi babo, ku bihano ndetse n’imirimo bahabwa.

Ramadhan Mutiganda, umwana wo mu Murenge wa Nyamirambo, avuga ko aho bageze mu mirenge basanze hari aho abana bagikoreshwa mu mirima y’ibisheke, cyane cyane muri iki gihe cya Covid-19, ubwo amashuri yari yarahagaze.

Uyu mwana kandi yagaragaje bimwe mu bihano abana baganiriye babagejejeho, birimo ibibabaza umubiri n’umutima, akenshi abana bagiye bahabwa n’ababyeyi ndetse n’abarimu mu bihe by’amasomo.

Ati “Birambabaza iyo mbonye umubyeyi utumva uburenganzira bw’umwana we, rimwe na rimwe sindenganya uwo mubyeyi kuko hari n’ubwo aba adasobanukiwe n’uburenganzira bw’umwana”.

Mutiganda Ramadhan wo mu Murenge wa Nyamirambo
Mutiganda Ramadhan wo mu Murenge wa Nyamirambo

Arongera ati “Ababyeyi baracyakoresha abana imirimo irenze ubushobozi bwabo. Si bibi ko umwana yakwitoza gukora, ariko ababyeyi bakwiye kumenya ubwoko bw’imirimo umwana yakora ijyanye n’ikigero cye”.

Uyu mwana kandi yongeraho ko uko gukoreshwa imirimo irenze ubushobozi bw’abana, binagira ingaruka ku mitsindire yabo mu ishuri.

Ku bijyanye n’ibihano bihabwa abana, Mutiganda agira ati “Ntitwanze ko umwana ahanwa, ariko ndasaba ubuyobozi kugira inama ababyeyi bakajya babanza kuganiriza abana mbere yo kubaha ibihano. Sinshobora kwibagirwa umwana nasanze ari kurira, nyuma yo gupfukamishwa n’umubyeyi we ku mipfundikizo y’amacupa y’inzoga”.

Jeannette Abihirwe, undi mwana na we wo mu Karere ka Nyarugenge, asaba ko abarimu bakwiye guhugurwa ku burenganzira bw’abana, ndetse n’uburyo buboneye bwo guhana abana, hirindwa ibihano bibabaza umubiri n’umutima.

Abana bahawe umwanya wo kugaragaza ibibazo basanze mu mirenge
Abana bahawe umwanya wo kugaragaza ibibazo basanze mu mirenge

Seraphin Irafasha, umwe mu bakozi b’Umuryango AJPRODHO-JIJUKIRWA, avuga ko bigisha ababyeyi ibijyanye n’uburenganzira bw’abana, mu rwego rwo kwirinda ibihano bibabaza umubiri n’umutima, ndetse n’ibibatesha agaciro mu bandi.

Asaba abana gukomeza kujya bagaragaza ababyeyi babirengaho bagakomeza guha abana babo ibihano bibabaza umubiri n’umutima, kugira ngo begerwe na bo baganirizwe.

Inzego z'ubuyobozi mu Karere ka Nyarugenge zateze abana amatwi, bagaragaza ahakiri ibibazo mu kubahiriza uburenganzira bwabo
Inzego z’ubuyobozi mu Karere ka Nyarugenge zateze abana amatwi, bagaragaza ahakiri ibibazo mu kubahiriza uburenganzira bwabo

Agira ati “Ntabwo twamenya ibihano byose ababyeyi baha abana, turasaba abana n’ababahagarariye gukomeza gukurikirana no kutumenyesha ahakiri ababyeyi barenga kuri ubwo burenganzira bw’abana na bo tukabegera tukabaganiriza”.

Umukozi w’Umuryango Children’s Voice Today (CVT), ushinzwe gahunda yo kurengera abana no guharanira ko bagira uruhare mu bibakorerwa, Innocent Ntakirutimana, avuga ko imirimo mibi ikoreshwwa abana ndetse n’ibihano biremereye, bikomeje kugira ingaruka ku mibereho n’imitekerereze yabo y’ahazaza.

Ntakirutimana Innocent
Ntakirutimana Innocent

Agira ati “Nta mwana ukwiye gufatwa atyo! Iyo umwana ahawe imirimo irenze ubushobozi bwe, agahanishwa ibihano biremereye, ni igihombo ku gihugu. Dukora ubuvugizi duhereye mu nzego z’ibanze kugeza no mu nzego nkuru nka za Minisiteri n’Inteko Ishinga Amategeko, mu rwego rwo gushaka ibisubizo kuri ibyo bibazo”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka