Abana barererwa kwa Gisimba bibarinda ubuzererezi

Ikigo kizwi kuva kera nko kwa Gisimba giherereye mu Murenge wa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, gifite abana bacyirirwamo buri munsi ariko bagataha mu miryango yabo, bagahamya ko bibarinda ubuzererezi kuko bafashwa muri byinshi.

Abana bigishwa ubukorikori
Abana bigishwa ubukorikori

Abo bana ahanini bagizwe n’imfubyi zirererwa mu miryango yazakiriye, babigarutseho kuwa gatandatu tariki 25 Mutarama 2020, ubwo bari basuwe n’abakozi ba sosiyete ya Satguru, mu rwego rwo kubagaragariza ko bafite ababakunda.

Icyo kigo gifasha abana mu kwiga, cyane ko gifite n’ikigo cy’amashuri abanza, ariko gifasha kwiga n’abari mu yisumbuye, hari ibibuga by’imikino, isomero, aho bigira gucuranga, gushushanya n’ibindi, bikaba ari byo bibahuza ntibajye mu bidafite akamaro.

Hari isomero ryungura ubumenyi abana
Hari isomero ryungura ubumenyi abana

Umwe mu bana baharererwa, Umujawamariya Zurfat, w’imyaka 17, avuga ko iyo yaje muri icyo kigo bimuruhura ntagire ibindi ajyamo byamurangaza, cyane ko kinamwishyurira mu yisumbuye.

Ati “Iyo naje hano wenda hari ibyambabaje, nkina n’abandi ngahita mbyibagirwa bigatuma bukeye njya ku ishuri nkiga neza. Hano nahigiye kubyina kizungu kandi mbona bizangirira akamaro, ikindi ikigo ni cyo kinyishyurira amafaranga y’ishuri kandi kikanamenyera ibikoresho nkenera byose, ndabashimira cyane”.

Uwo mwana yageze muri icyo kigo muri 2015, akaba ubu yiga mu wa kabiri w’amashuri yisumbuye, akemeza ko yahungukiye byinshi.

Undi mwana witwa Demba Tchoi, na we wiga mu wa kabiri w’ayisumbiye, avuga ko kuba muri icyo kigo bimufitiye akamaro kanini kuko ubu yiga bitamugoye.

Abana bigishwa gucuranga no kuririmba
Abana bigishwa gucuranga no kuririmba

Ati “Icy’ingenzi badufasha ni ukutwishyurira amashuri tukiga bitatugoye kuko hari abana baba mu miryango ikennye ku buryo n’imyenda bayihabwa n’ikigo. Nanjye baramfasha bigatuma niga ntuje kubera guhura n’abandi bana, ku buryo ubu mu ishuri nza buri gihe muri batanu ba mbere”.

Ati “Iyo hari abantu badusuye bitugaragariza ko hanze hari abantu badukunda, badutekerezaho ndetse bashaka kumenya uko tubayeho”.

Umuyobozi wa gahunda yo gufasha abana bavuye ku ishuri (Gisimba after school program), Patrick Rutikanga, avuga ko bafasha abana kugira imyitwarire myiza kandi bafashirizwa mu miryago.

Ati “Umwana abaho neza iyo akuriye mu muryango kuruta uko yarererwa mu kigo cy’impfumbyi, yakibamo ari uko nta kindi gishoboka. Hano rero nyuma yo gukuraho ikigo cy’impfubyi, twashyizeho gahunda yo gufashiriza abana mu miryango, kuko biba bikenewe iyo bavuye ku ishuri”.

Rutikanga ahamya ko umwana akura neza ari uko arerewe mu muryango
Rutikanga ahamya ko umwana akura neza ari uko arerewe mu muryango

Ati “Hano rero baraza bakiga kuririmba, kubyina, bagasoma ibitabo, tukabaganiriza ndetse bagakina imikino inyuranye. Ibyo bifasha umwana kugira imyitwarire myiza haba mu buryo bw’umubiri ndetse no mu mutwe, niba hari ibintu by’amakosa yakundaga kugwamo akabireka”.

Ashimira cyane abasuye abana kuko ngo bibagaragariza urukundo, cyane ko banabazaniye ibyo kurya no kunywa bagasangira.

Ikigo cya Gisimba kimaze imyaka 30 cyita ku bana batagira kivurira, aho kugeza muri 2015 abana bose babaga mu kigo kuko cyari icy’impfumbyi, icyo gihe cyari kirimo abana 125.

Gahunda ya Leta yo gufasha abana babaga mu bigo by’impfubyi kubona imiryango ibakira yatangiye gushyirwa mu bikorwa muri 2012, ababaga kwa Gisimba na bo babonye imiryango ibafata bose ijya kubarera, ubu abahafashirizwa bose uko ari 210 bakaba bafite aho baba mu miryango.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka