Abana bane bagwiriwe n’umugina babiri bahita bitaba Imana

Abana bane bo mu Kagari ka Muko mu Murenge wa Murama mu Karere ka Kayonza, ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 14 Gicurasi 2020, bagwiriwe n’umugina babiri muri bo bahita bitaba Imana.

Abashaka itaka ryo gukurungira inzu bibasaba rimwe na rimwe kwinjira mu migina
Abashaka itaka ryo gukurungira inzu bibasaba rimwe na rimwe kwinjira mu migina

Ibyo byabaye ubwo aba bana barimo baharagata uwo mugina bashaka igitaka cyo gukurungira mu nzu, ariko bitewe n’imvura imaze iminsi igwa uwo mugina ukaba wari warasomye amazi menshi uhita ubagwa hejuru.

Babiri muri abo bana bahise bitaba Imana, naho abandi babiri bararokoka, ariko umwe muri bo agira ihungabana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murama, Pauline Mutuyimana, yabwiye Kigali Today ko iyo mpanuka yabaye ahagana saa kumi z’umugoroba ku wa Kane tariki 14 Gicurasi.

Yavuze ko uretse iyo mpanuka yabaye, ubusanzwe uwo mugina utagaragaraga nk’ushobora kuriduka, gusa akavuga ko no kubera ari abana, bashobora kuba batashishoje neza ngo bamenye ko ushobora kubagwaho.

Kuko abaturage bakunze guharagata imigina bakuraho itaka ryo gukurungira mu nzu, usanga iyo migina yaracukutsemo imyobo, bigasaba abashaka itaka kwinjiramo.

Aha ni ho uyu muyobozi ahera asaba abaturage kwirinda kwinjira muri iyo migina, cyane cyane muri ibi bihe by’imvura kuko ishobora kubagwira.

Ati “Ubutumwa ni uko bajya birinda muri iyi minsi, nubwo bashaka itaka bakirinda kwinjiramo, bakaba babiretse tukabanza tukareba ko imvura igabanuka”.

Asaba ababyeyi kandi kwirinda kohereza abana bonyine gushaka iryo taka ku migina, bakazirikana ko abana badashishoza.

Uyu muyobozi kandi yavuze ko ubuyobozi bugiye gusura aho hantu hacukurwa itaka ryo gukurungira izu, ndetse bakanahafunga kuko n’ubusanzwe bari barabujije abaturage gukomeza kujya kuricukura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka