Abana bajya mu muhanda kuko ababyeyi babo batita ku nshingano zo kurera - Mufulukye Fred

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe igororamuco (NRS), Mufulukye Fred, avuga ko guta inshingano kw’ababyeyi bamwe na bamwe, ari yo ntandaro y’ikibazo cy’abana bajya mu muhanda.

Mufulukye Fred, umuyobozi wa NRS
Mufulukye Fred, umuyobozi wa NRS

Mufulukye mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, yagaragaje zimwe mu mpamvu basanze ziza ku isonga zituma abana bajya mu muhanda, ahanini zituruka ku babyeyi batita ku nshingano zabo zo kurera.

Kuri iyo ngingo, hakubiyemo byinshi birimo kudaha umwana umwanya ngo aganire n’umubyeyi we, bityo amenye ibyo umwana yiriwemo abone uko amufasha.

Ati “Wiriwe mu kazi utashye unaniwe, umwana yiriranywe n’abandi bantu batandukanye, ndetse n’umukozi ntumuganirije ngo umenye uko yiriwe n’ibyo yiriwemo bityo wowe mubyeyi ngo umenye icyo umufasha. Ni gute atajya muri ubwo buzererezi?”

Ikindi gitera abana ubuzererezi ni amakimbirane mu muryango, atuma abana bajya gushakira umutekano mu muhanda.

Mufulukye avuga ko atemeranywa n’abavuga ko ubukene butuma abana bajya mu muhanda, kuko hari gahunda za Leta zifasha abatishoboye zirimo VUP, Gahunda y’ubudehe ndetse na gahunda ya Girinka.

Uruhare rw’ababyeyi rugomba kuba urwa mbere mu guca ikibazo cy’ubuzererezi kuko umuryango ariwo shingiro rya byose mu guha uburere umwana, ndetse no kumuremamo umuntu uzagira akamaro haba kuri we no ku gihugu.

Ati “Nshingiye ku myitwarire y’ababyeyi mu buzima bwabo bwa buri munsi, yo gushakisha imiberereho nsanga nabyo bigira ingaruka mbi ku mibereho y’abana babo”.

Hari n’abana barererwa mu buzima butuma bamenyera umuhanda, urugero yatanze ni urw’umwana ujyana na nyina mu isoko agakura azi gutembera muri iryo soko, akirirwa atoragura ibintu abonye byose, nabyo ni inzira imwe ituma ubwo buzima yakuriyemo bumukurikirana igihe ababyeyi be batabikosoye kare.

Iyo ubajije bamwe mu bana bo mu muhanda bakubwira impamvu zitandukanye zituma bajya kuba inzererezi, ariko inyinshi bazishyira ku babyeyi babo.

Kamanzi Stiven avuga ko yagiye mu muhanda afite imyaka 12 kubera ko ababyeyi be bamwicishaga inzara, yataha avuye mu ishuri ntabone ibyo kurya. Yagiye akurikiye mugenzi we yisanga yamugejeje mu buzima bwo mu muhanda.

Nyuma yo kuva mu muhanda agasubizwa mu muryango, avuga ko abana badakwiye kujya muri ubwo buzima kuko ari ahantu higirwa ingeso mbi gusa.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe igororamuco, kivuga ko abana 3096 bakuwe mu buzererezi muri 2021bagasubizwa mu miryango.

Mu bakuwe mu buzererezi, kuri ubu abagera kuri 2641 bangana na 85.3% bari kumwe n’imiryango yabo, mu gihe 232 bangana na 7.4% bataha mu miryango yabo ariko bakirirwa mu buzererezi, naho abandi 223 bangana na 7.3% basubiye mu buzererezi ku buryo batagitaha mu miryango yabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka