Abana bagiye gutora bagenzi babo bazabahagararira ku rwego rw’igihugu
Abana bari mu cyigero cy’imyaka irindwi kugeza kuri 15 bagiye kwitoramo abazabahagararira mu nama y’igihugu y’abana mu gihe cy’imyaka itatu, mu matora ateganyijwe gutangira tariki 16 kugeza kuri 22/08/2012.
Aya matora azatangirira ku rwego rw’akagali hatorwa abana batanu bazitabira aamatora yo ku rwego rw’umurenge kugeza ku rwego rw’igihugu. Abana bazatorwa bazaba bashinzwe kumenyekanisha ibibazo bya bagenzi babo; nk’uko bitangazwa na Zaina Nyiramatama, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abana.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, kuri uyu wa gatatu tariki 15/08/2012, Nyiramatama yavuze ko aba bana batagiye kuba abayobozi cyangwa gukina politiki nk’uko hari ababitekereza, ahubwo bagiye kwigira ku babyeyi babo bari mu buyobozi.
Ati: “Aba bana ntibagiye kuba abayobozi ahubwo nitwe tubaha urugero kuko aba bana batureberaho”.
Bimwe mu byo aba bana bazahagararira abandi bitezweho gukora ni ukugaragaza isura y’imibereho y’umwana mu muryango, kuko umwana muto avugisha ukuri aba ataramenya kubeshya; nk’uko Nyiramatama yakomeje abitangaza.
Munyaneza Julienne yagize ati: ”Turugarijwe. Umugabo cyangwa umugore baricana. Ariko tuzi ko abana bavugisha ukuri! Ni byiza rero ko bazavuga n’ibitavugwa, umubyeyi mwiza akaboneraho kwikosora.”
Izindi nshingano zizahabwa inteko z’abana, ni ukurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, ibiyobyabwenge, SIDA, n’ibindi bibazo bibera mu miryango; nk’uko Sylvestre Hitimana umukozi w’Inama nkuru y’abana yasobanuye.
Komite nyobozi izaba igizwe n’abantu batanu b’abakorerabushake bagizwe na Perezida, Visi Perezida, umunyamabanga n’abajyanama babiri.
Julienne Munyaneza, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Umuryango n’Iterambere, yavuze ko akamaro ko gutora abana bihereye mu kagali, ari uko buri mwana agira amahirwe, bitandukanye na cyera aho umuntu yashoboraga kohereza uwo baziranye cyangwa wo mu muryango we.
Kimwe mu bibazo bigikomereye Inama y’igihugu y’abana ni abayobozi b’inzego z’ibanze batarasobanurirwa neza imigendekere y’iki gikorwa, bikazatuma amatora y’ahakiri icyo kibazo yigizwa inyuma kugira ngo babanze babyumve.
Emmanuel N. Hitimana na Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nibyiza ko abana nabo bagira ababahagarariye munzego za leta kuko bizabafasha kumvikanisha ibyifuzo nibitekerezo bya bagenzi babo.