Abana babiri barohamye muri Mukungwa barapfa

Mu Kagari ka Nyarubuye, Umurenge wa Rwaza Akarere ka Musanze, haravugwa amakuru y’abana babiri barohamye mu mugezi wa Mukungwa barapfa, haboneka umurambo umwe.

Umugezi wa Mukungwa
Umugezi wa Mukungwa

Muri abo bana bavukana, aho umwe afite imyaka umunani undi akagira 12, barohamye boga muri Mukungwa, nyuma y’uko bari bajyanye n’ababyeyi babo gukora mu murima uri hafi y’uwo mugezi, nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwaza, Dushimire Jean yabitangarije Kigali Today.

Ati “Abo bana bari kumwe n’ababyeyi babo barimo guhinga hafi ya Mukungwa, abana bajya mu mazi koga bagwamo, kugeza aya masaha umwe w’imyaka umunani yabonetse yapfuye, undi w’imyaka 12 ntabwo araboneka”.

Uwo muyobozi yavuze ko badasiba gukora ubukangurambaga bwo kurinda abana kuza koga muri ayo mazi, ariko akaba akomeje kubatwara abantu, aho atunga agatoki ababyeyi badakurikirana abana babo.

Ati “Muri iyi minsi, mu gihe cy’izuba abana baba bazi ko amazi yakamye ari makeya, ariko ntibamenye ko uwo mugezi ufite ubujyakuzimu burebure. Hashize igiye dusaba abaturage kujya basiga mu rugo abana bato mu gihe baje guhinga hafi ya Mukungwa, n’ejo mu nteko z’abaturage twabibukije ko batagomba kuzana abana mu gihe bari guhinga hafi y’uruzi, ariko ababyeyi bakabirengaho”.

Mu gihe hagishakishwa undi mwana, umurambo wabonetse wajyanywe mu bitaro bya Ruhengeri, gukorerwa isuzuma.

Impanuka nk’iyo kandi yabereye mu Murenge wa Rugengabari mu Karere ka Burera, kuri uyu wa gatatu, aho abagabo bane bagiye kuroba mu kiyaga cya Ruhondo, bakoresha ubwato bwatobotse, aho amazi yinjiye mu bwato burabaroha, umwe muri bo ahasiga ubuzima, abandi baroga bavamo ari bazima.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

iyomiryango yabuze abobana yihangane ikomere

bikorimana emmanuel yanditse ku itariki ya: 31-08-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka