Abana babana n’ababyeyi muri Gereza ya Musanze bahawe Noheri
Abana bari munsi y’imyaka itatu babana n’ababyeyi bari kurangiza ibihano muri gereza ya Musanze kuri uyu wa Mbere tariki 24 Ukuboza 2018 bahawe Noheli.

Bashyikirijwe amafunguro n’ibinyobwa bibafasha mu mikurire, inkweto, imyenda n’ibindi bikoresho abana bakenera mu buzima bwabo bwa buri munsi, mu rwego rwo kwifatanya na bo kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli.
CP Bosco Kabanda wari uhagarariye urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa RCS muri iki gikorwa yatangarije Kigali Today ko ikigamijwe ari ukugirango umwana w’umunyarwanda yitabweho aho ari hose.
Yavuze ko kigamije kwimakaza imibereho myiza ye n’uburere buganisha ku ndangagaciro za Kinyarwanda.

Nikuze Francine umwe mu bafungiwe muri gereza ya Musanze akaba afite umwana bari kumwe yavuze ko iki gikorwa bacyishimiye nk’ababyeyi kuko gituma barushaho kugira ubusabane.
Umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madame Uwamaliya Marie Claire yavuze ko igikorwa cyo gusangira na bo Noheli kidakwiye kugarukira hagati yabo n’inzego z’ubuyobozi gusa, ahubwo ni n’inshingano z’imiryango bakomokamo kubaba hafi umunsi ku wundi.

Ikindi ni uko muri gahunda ya Leta umwana uri kumwe n’umubyeyi we muri gereza iyo agejeje imyaka itatu y’amavuko igihe kiba kigeze cyo gushyikirizwa umuryango ugakomeza kumurera mu gihe hagitegerejwe ko umubyeyi we asoza igihano aba yarakatiwe.
Muri Gereza ya Musanze habarirwa abana 107 barimo abahungu 56 n’abakobwa 51 bose bari munsi y’imyaka itatu y’amavuko babana n’ababyeyi bari kurangiza ibihano muri gereza ya Musanze.

Ohereza igitekerezo
|
NOHELI niwo munsi mukuru wizihizwa n’abantu benshi ku isi kurusha iyindi.Igitangaje nuko n’amadini atemera YESU nayo awizihiza cyane mu rwego rwo "kwishimisha": Aba Hindous,Abaslamu,aba Boudhists,aba Shintos,Animists,etc...Nubwo bimeze gutyo,NOHELI niwo munsi ubabaza Imana kurusha iyindi kubera ko aribwo abantu bakora ibyaha cyane kurusha indi minsi.Barasinda ku bwinshi cyane,barasambana kurusha indi minsi mu rwego rwo kwishimisha.Nubwo isi yose iwizihiza bavuga ko ariwo Munsi Yesu yavutse,ni ikinyoma.Ntabwo Yesu yavutse le 25 December.Nta muntu uzi itariki Yesu yavukiyeho.Ikibi kurushaho,nuko iyo tariki yari umunsi mukuru Abaroma bizihizagaho Ikigirwamana cyabo kitwaga MYTHRA.Imana itubuza kuvanga ibintu byayo n’ibyerekeye Ibigirwamana.Birayibabaza cyane.Niyo mpamvu abakristu nyakuri batizihiza Noheli.