Abana 7% ni bo barya igi mu Rwanda (Ubushakashatsi)

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) kiratangaza ko abana 7% bageze igihe cyo gufata imfashabere ari bo gusa babona igi, naho abana 22% bagejeje igihe cyo gufata imfashabere akaba ari bo babona indyo yuzuye.

Kugaburira umwana amagi byamufasha kugira imikurire myiza
Kugaburira umwana amagi byamufasha kugira imikurire myiza

Ni muri urwo rwego mu Gihugu hose hari gukorwa ubukangurambaga bushishikariza buri muryango korora inkoko, mu rwego rwo kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana kandi ko kurya amagi ari kimwe mu byatuma abana bakura neza.

Umukozi w’umushinga ‘Orora wihaze’ ushinzwe ubukangurambaga bw’umushinga, Kwizera Olivier, avuga ko mu magi habamo intungamubiri z’ubwoko 11 zifasha gukura kw’abana mu bwenge no mu gihagararo, kandi ko hari abana benshi bageze ku gihe cy’imfashabere batabona amagi, bikaba bihangayikishije.

Agira ati, “22% by’abana bagejeje igihe cy’imfashabere ni bo bafata intungamubiri zuzuye, mu gihe abagejeje icyo gihe bafata igi bakiri bake kuko ari 7% gusa. Haracyari urugendo rukomeye, ni yo mpamvu dushishikariza abaturage gufata amafunguro ariho ibikomoka ku matungo harimo n’inkoko cyangwa amagi”.

Mu bukangurambaga buri muryango wasabwe kugira inkoko kugira ngo abana babone amagi
Mu bukangurambaga buri muryango wasabwe kugira inkoko kugira ngo abana babone amagi

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gatumba n’abafatanyabikorwa mu kurwanya imirire mibi, igwingira no kunoza isuku, batangije ubukangurambaga buhoraho bwo gushishikariza buri muryango korora inkoko, kugira ngo igere ku rwego rwo kugaburira umwana igi rimwe buri munsi.

Ni ubukangurambaga bwagaragarijwemo ko impamvu abantu batorora inkoko biterwa n’imyumvire mike ku bworozi bwazo, no kutiyumvisha ko kugaburira abana amagi byarushaho kubarinda imirire mibi.

Dufatanye Jean de Dieu wo mu Kagari ka Rusumo mu Murenge wa Gatumba, avuga ko akiri umusore yororaga inkoko, ariko amaze gushinga umuryango ntiyongera kuzorora ku buryo nibura umwana we arya igi inshuro imwe mu byumweru bibiri.

Dufatanye avuga ko korora inkoko byoroshye ahubwo abaturage bashyira imbaraga mu korora inka n’andi matungo magufi abyara amafaranga menshi, kuko inkoko zifatwa nk’izidatanga umusaruro wazamura umuryango vuba.

Agira ati, "Nta nkoko nororaga, umwana kumuha igi ni ukujya kuyagura kandi arahenze, bigatuma atayabona mu mafunguro ye ya buri munsi. Hari igihe imyumvire yatumaga tutumva agaciro k’inkoko ku kamaro k’umwana bigatuma tutazorora".

Yongeraho ati, "Imyumvire yo hasi twari dufite ifite imizi kuva kera kuko twakuze tuzi ko abarya inkoko ari abantu bakomeye, bigatuma tutumva ko abakene bakeneye korora no kurya inkoko".

Amagi afasha abana gukura mu bwenge no mu gihagararo
Amagi afasha abana gukura mu bwenge no mu gihagararo

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatumba, Mukamana Soline, avuga ko Poroteyine zikenerwa mu mubiri, izigera kuri 6% zose ziba mu magi, ari na yo mpamvu batangiye gukangurira urubyiruko akamaro k’inkoko karimo kubona amagi, ifumbire n’amafaranga kandi ko itagoye kuyorora.

Agira ati, “Turashaka ko buri rugo nurugeramo uzajya usangamo inkoko kugira ngo abana bajye babona amagi muri ya gahunda yo kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana bato nk’uko byakunze kugaragara mu Karere ka Ngororero by’umwihariko mu Murenge wa Gatumba”.

Mu rwego rwo gukomeza ubukangurambaga bwo korora inkoko kuri buri muryango no kurya igi kuri buri mwana, imiryango 15 yo mu Murenge wa Gatumba yorojwe buri umwe inkoko eshanu zizafasha abana kurya amagi, ubuyobozi bukaba buvuga ko amagi naba menshi hazaboneka ayo kugurisha no kurya.

Ababyeyi bashishikarijwe kugaburira abana indyo yuzuye
Ababyeyi bashishikarijwe kugaburira abana indyo yuzuye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka