Abana 18 bari bafungiye muri Gereza ya Nyagatare bababariwe

Mu bubasha ahabwa n’amategeko , Perezida Kagame yongeye kubabarira abana 18 bari bafungiye muri Gereza ya Nyagatare, batsinze neza ibizami bya Leta .

Bamwe mu bana bari bafungiye i Nyagatare bakoze ibizami bya Leta umwaka ushize
Bamwe mu bana bari bafungiye i Nyagatare bakoze ibizami bya Leta umwaka ushize

Byasohotse mu byemezo by’inama y’abaminisitiri idasanzwe, yateranye kuri uyu wa 28 Mutarama 2020, ikaba yari iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Ingingo ya 2 y’ibyemezo by’iyi nama iragira iti “Ashingiye ku bubasha ahabwa n’Amategeko, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko yahaye imbabazi abana 18 bari bafungiye muri Gereza ya Nyagatare bitwaye neza kandi batsinze neza ibizamini bya Leta.”

Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) ruvuga ko aba bana uko ari 18, barimo 12 bakoze ikizamini gisoza amashuri abanza, na batandatu bakoze igisoza icyiciro rusange bose batsinze ibizamini bya leta kandi neza.

Ibindi byemezo by’Inama y’Abaminisitiri

Ku wa Kabiri, tariki ya 28 Mutarama 2020, Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME.

1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku itariki ya 28 Ugushyingo 2019.

3. Inama y’Abaminisitiri yemeje itangwa ry’impushya 42 zo gushakisha no gucukura amabuye y’agaciro na kariyeri.

4. Inama y’Abaminisitiri yemeje imishinga y’amategeko ikurikira:

 Umushinga w’Itegeko rihindura Itegeko N° 014/2019 ryo ku wa 30/06/2019 rigena ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2019/2020

 Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano y’iyinjizwa ry’u Rwanda muri Africa Finance Corporation yashyizweho umukono ku wa 20 Kamena 2019, hagati ya Africa Finance Corporation na Leta y’u Rwanda;

 Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na Guverinoma y’Uburusiya, ku bufatanye mu kubaka Ikigo cy’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga mu bya Nikeleyeri ku butaka bw’u Rwanda, yashyiriweho umukono i Sochi, ku wa 24/10/2019;

 Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano avuguruye yerekeye ishyirwaho ry’Ihuriro Mpuzamahanga ku mikoreshereze y’Izuba, yashyiriweho umukono i Kigali ku wa 7 Ukwakira 2019;

 Umushinga w’Itegeko rigenga serivisi z’umutekano zitangwa n’abikorera.

5. Inama y’Abaminisitiri yemeje amateka ya Perezida akurikira:

 Iteka rya Perezida rishyiraho amahoro yakwa kuri serivisi no ku byemezo bitangwa n’inzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage;

 Iteka rya Perezida ryemerera Dr. NYEMAZI Jean Pierre, wari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima, guhagarika akazi mu gihe kitazwi.

 Iteka rya Perezida rizamura mu ntera Abofisiye Komiseri, Abofisiye bisumbuye n’Abofisiye bato cumi n’umunani (18) b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa;

 Iteka rya Perezida ryirukana Ofisiye muto w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa.

6. Inama y’Abaminisitiri yemeje amateka ya Minisitiri w’Intebe akurikira:

 Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryirukana burundu mu bakozi ba Leta Bwana GAHUNGU Zacharie, wari Umujyanama wa Minisitiri w’Ubuzima, kubera amakosa akomeye yakoze mu kazi;
 Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryirukana burundu mu bakozi ba Leta Dr. NDAYISABA Gilles François, wari Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe indwara zitandura mu Kigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC) kubera amakosa akomeye yakoze mu kazi.

7. Inama y’Abaminisitiri yemeje amateka ya Minisitiri akurikira:

 Iteka rya Minisitiri ryerekeye ubugenzuzi bw’umurimo;

 Iteka rya Minisitiri rishyiraho urutonde rw’amakosa akomeye;

 Iteka rya Minisitiri rigena uburyo amahugurwa y’abakozi atangwa;
 Iteka rya Minisitiri ryerekeye intumwa z’abakozi;

 Iteka rya Minisitiri rigena serivisi zidahungabanywa zitagomba guhagarara mu gihe cy’ihagarikwa ry’imirimo cyangwa icy’ifungwa ry’ikigo;

 Iteka rya Minisitiri rigena uburyo amasaha y’akazi mu cyumweru yubahirizwa mu nzego z’abikorera;

 Iteka rya Minisitiri rigena amafaranga yo gushyingura n’ay’impozamarira ku mukozi;

 Iteka rya Minisitiri rigena iby’ingenzi bikubiye mu masezerano y’umurimo yanditse;

 Iteka rya Minisitiri rigena imiterere y’amasezerano yo kwitoza n’ayo kwimenyereza umurimo;

 Iteka rya Minisitiri riha Bwana NEMEYE Alphonse na Madamu INGABIRE Nadia, bombi bakorera Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) ububasha bwo kukiburanira mu Nkiko;

 Iteka rya Minisitiri riha Madamu UWERA Pacifique na Bwana KIBOGO Ndahiro Joseph, bombi bakorera Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), ububasha bwo kuyiburanira mu Nkiko;

 Iteka rya Minisitiri rizamura mu ntera Abasuzofisiye n’Abawada 74 b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa;

 Iteka rya Minisitiri ryirukana Abasuzofisiye n’Abawada 8 b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa.

8. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko aba bakurikira bahagarira ibihugu byabo ku rwego rw’Abambasaderi n’Imiryango mpuzamahanga mu Rwanda:

A. Abambasaderi:

 Bwana Amadou S.O. TAAL: Ambasaderi wa Repubulika ya Gambiya mu Rwanda ufite icyicaro i Abuja, muri Nigeriya;

 Bwana MBODOU Seid: Ambasaderi wa Repubulika ya Tchad mu Rwanda, ufite icyicaro i Brazzaville, muri Repubulika ya Kongo;

 Madamu Elin ØstebØ Johansen: Ambasaderi w’Ubwami bwa Norvège mu Rwanda, ufite icyicaro i Kampala muri Uganda;

 Madamu SAQLAIN Syedah: Ambasaderi wa Repubulika ya Kisilamu ya Pakistan mu Rwanda, ufite icyicaro i Nairobi, muri Kenya.

B. Uhagarariye Umuryango Mpuzamahanga: Madamu Julianna LINDSEY: Uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF) mu Rwanda.

9. Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya abayobozi ku buryo bukurikira:

 Bwana NGABONZIZA Prime: Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi mu Rwanda;

 Dr. TWAGIRASHEMA Ivan: Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo gishinzwe Mine, Peteroli na Gazi mu Rwanda.

10. Mu bindi.

A. Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku itariki ya 8 Werurwe 2020 u Rwanda ruzizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore. Insanganyamatsiko ni: “Umugore ku ruhembe mu iterambere.” Ibirori byo kwizihiza uyu munsi bizabera ku rwego rw’Umudugudu, naho ku rwego rw’Igihugu bizabera muri Kigali Arena mu Karere ka Gasabo.

B. Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko:

 Ku itariki ya 1 Gashyantare 2020, hazizihizwa Umunsi w’Intwari z’Igihugu ku nshuro ya 26, uzizihirizwa ku rwego rw’Umudugudu. Insanganyamatsiko ni “Ubutwari mu Banyarwanda, Agaciro kacu”.

 Kuva mu Gushyingo 2019, hatangiye igikorwa cyo gutoranya urubyiruko 10 rwakoze ibikorwa by’indashyikirwa, kugira ngo ruzahabwe ibihembo muri YouthConnekt Champions and Celebrating Young Rwandan Achievers 2019 (YCC&CYRWA). Umuhango wo gutanga ibihembo uteganyijwe kuba tariki ya 29 Gashyantare 2020.

 Kuva tariki ya 30 Mutarama kugeza ku ya 27 Gashyantare 2020, Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ifatanyije n’izindi nzego batangiye gutegura icyiciro cya kabiri cya gahunda “Rubyiruko Menya Amateka Yawe”. Iyi gahunda igamije gutoza urubyiruko indangagaciro zo Gukunda Igihugu, Ubumwe n’Ubworoherane.

 Icyiciro cya kabiri cya gahunda ya ArtRwanda-Ubuhanzi kizatangizwa ku mugaragaro tariki 25 Gashyantare 2020, kikazageza muri Kamena 2020. Gahunda yo gushakisha urubyiruko rufite impano mu Gihugu hose izakorerwa mu duce 6 twatoranyijwe: Kigali, Rubavu, Rusizi, Huye, Nyagatare na Musanze. Abahanzi b’indashyikirwa bazahabwa ibihembo bitandukanye.

 Ku itariki ya 21 Gashyantare 2020 u Rwanda ruzizihiza ku nshuro ya 17, Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi kavukire. Insanganyamatsiko ni “Dukoreshe Ikinyarwanda kinoze twese”. Ibirori byo kwizihiza uyu munsi ku rwego rw’Igihugu bizabera mu Karere ka Kirehe.

C. Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ubukangurambaga bwa Connect Rwanda, bwatangijwe tariki ya 21 Ukuboza 2019 buzamara amezi atatu kandi bukaba bugamije gukusanya nibura telefoni miliyoni imwe zigezweho (Smartphones). Igikorwa cyo gushyikiriza izo telefoni abazigenewe kizatangira mu cyumweru cya kabiri cya Gashyantare 2020.

D. Minisitiri w’Ibikorwaremezo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva tariki ya 5 kugeza ku ya 7 Gashyantare 2020, muri Kigali Convention Center, hateganyijwe kubera Inama Nyafurika ku ndege nto zitagira abapilote (drones). Iyi nama izakurikirwa n’amarushanwa yo kugurutsa drones ku Kiyaga cya Kivu (Lake Kivu drone flying competition) ateganyijwe kuva tariki 8 kugeza ku ya 15 Gashyantare 2020 i Karongi.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na KAYISIRE Marie Solange
Minisitiri mu Biro bya Minisitiri w’Intebe Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka