Abafite ubumuga bamaze kubona umudepite uzabahagararira

Abamugaye batoye uwitwa Eugene Mussolini nk’umudepite uzabahagararira mu nteko ishinga amategeko mu myaka itanu iri imbere, nk’uko Komisiyo y’igihugu y’amatora (NEC) yabitangaje.

Eugene Mussolini yatorewe guhagararira abamugaye mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda
Eugene Mussolini yatorewe guhagararira abamugaye mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda

Mussolini wari uhanganye n’abandi bakandida 10, yatsinze amatora ku bwiganze bw’amajwi 482 ahwanye n’a 75.5% by’abatoye.

Mussolini yahise anaba umudepite wa mbere uciye agahigo mu kwinjira mu nteko ishinga amategeko bwa mbere muri manda ya 2018/2023.

Abantu 668 bahagarariye abamugaye mu gihugu hose, ariko 641 bangana 96% ni bo bitabiriye amatora.

Mussolini na we wamugaye yari asanzwe ari mu bahagarariye abamugaye mu Karere ka Gasabo, ariko akaba yanakoraga mu Nama y’Igihugu ishinzwe abafite ubumuga.

Uwo bari bahanganye cyane ari we Rusiha Gaston wari usanzwe mu nteko ishinga amategeko yaje ku mwanya wa kabiri n’amajwi 93 angana na 14.5% by’abatoye.

Prof. Kalisa Mbanda, Perezida wa NEC yavuze ko amatora yo gushaka uzahagararira abamugaye yakozwe mu mucyo. Yagize ati “Twizeye ko no mu bindi bice by’amatora na byo bizarangwa n’amahoro.”

Mussolini hamwe n'abandi bakandida ubwo biyamamazaga
Mussolini hamwe n’abandi bakandida ubwo biyamamazaga

Kuri uyu wa Mbere tariki 3 Kanama 2018, nibwo amatora rusange yabaye mu gihugu cyose, aho abaturage batora abadepite 53 baturutse mu mashyaka atandukanye, bazajya mu nteko.

Ayo matora aje akurikira ay’Abanyarwanda baba hanze y’igihugu yo yabaye ku tariki 2 Nzeli, akaba yaranitabiriwe na Perezida Kagame na Madame Jeannette Kagame bari mu Bushinwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Reports za World Health Organization na World Bank zerekana ko 15% by’abatuye isi ari abamugaye.Iyo ushishoje usanga nta muntu numwe ku isi utarwaye.Urugero,usanga abantu benshi bavuga ko barwaye umutwe.Ariko nk’abakristu,tujye twibuka ko mu isi nshya ya paradizo ivugwa muli 2 Petero 3:13,nta muntu numwe uzongera kurwara (Yesaya 33:24).Abamugaye bose bazakira (Yesaya 35:5,6).Cyokora iyo paradizo izaturwa gusa n’abantu bumvira imana,kuko abakora ibyo imana itubuza bose izabarimbura ku munsi w’imperuka uri hafi (Imigani 2:21,22).Abapfuye bumvira imana,izabazura ku munsi w’imperuka (Yohana 6:40).

Kamali yanditse ku itariki ya: 3-09-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka