Abamugariye ku rugamba bagiye gufashwa kwiga imyuga

Abamugariye ku rugamba rwo kubohora u Rwanda batangije ihuriro bise RECOPDO (Rwanda Ex-Combatants and Other People with Disabilities Organization), uyu ukaba ari Umuryango w’abamugariye ku rugamba n’abandi bafite ubumuga, uzabafasha kwiga imyuga inyuranye kugira ngo babashe kwiteza imbere.

Inkunga bahawe izafasha benshi mu bafite ubumuga kwiteza imbere
Inkunga bahawe izafasha benshi mu bafite ubumuga kwiteza imbere

Uwo muryango bawutangije ku mugaragaro tariki 09 Ukwakira 2019, utangirana miliyoni 29 z’Amafaranga y’u Rwanda, ikaba ari inkunga y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP), binyuze mu rwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB).

Umushinga wo kwigisha imyuga abafite ubumuga uzakorerwa mu turere twa Burera na Musanze, aho bazahera ku bantu 75 bakaziga kudoda, gukora inkweto ndetse n’ikoranabuhanga, bityo bazabashe kubona akazi cyangwa bihangire imirimo biteze imbere.

Umuyobozi w’uwo muryango, Kwizera Habimana Louis, avuga ko uwo mushinga utareba abamugariye ku rugamba gusa ahubwo ko ureba n’abandi bafite ubumuga.

Kwizera Habimana Louis, umuyobozi wa RECOPDO
Kwizera Habimana Louis, umuyobozi wa RECOPDO

Agira ati “Muri rusange tuzafata abantu 75 ariko si abamugariye ku rugamba gusa kuko harimo n’abandi bafite ubumuga n’abo mu miryango yabo. Ushobora gusanga umuntu afite ubumuga ku buryo atanabasha kwiga iyo myuga, icyo gihe hazafashwa umugore we cyangwa umugabo we, icy’ingenzi ni uko umuryango uzabasha gutera imbere ukava mu bukene”.

Yungamo ko kugira ngo babone iyo nkunga byanyuze mu ipiganwa ry’imishinga isaga 200, maze uwabo uza muri 65 yemerewe inkunga, ndetse uza no muri 27 yahawe inkunga mu cyiciro cya mbere.

Abaziga imyuga bazigira mu kigo cya Mutobo kiri mu karere ka Musanze, kuko ari ho hari ibikoresho ndetse hasanzwe hanatangirwa amahugurwa ku myuga inyuranye, bakazarangiza bahabwa ‘certificat’ yemewe ku buryo izabafasha kubona akazi cyangwa kukihangira.

Komiseri Fred Nyamurangwa na we yari yitabiriye icyo gikorwa
Komiseri Fred Nyamurangwa na we yari yitabiriye icyo gikorwa

Komiseri muri Komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero, Fred Nyamurangwa, yavuze ko abafite ubumuga bitavuze ko ntacyo bashoboye, ahubwo bigirire icyizere.

Ati “Abazafashwa n’uyu mushinga mbagira inama yo kwigirira icyizere, bakumva ko bishoboka kuko gushobora biba mu bitekerezo. Kubura urugingo rw’umubiri rero ntabwo bivuga kudatekereza cyangwa kutishobora, igikuru ni ubunyangamugayo mu byo bazakora bityo bikazabakemurira ibibazo aho kubibateza”.

Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe kwegereza abaturage ubuyobozi muri RGB, Kangwage Justus, yavuze ko uwo mushinga uje kunganira Leta mu gufasha ab’intege nke kuzamuka.

Ati “Leta yahaye umwanya ufatika abafite ubumuga ari yo mpamvu uyu mushinga RGB ihuriyeho na UNDP n’abandi, ugamije gufasha abafite amahirwe make mu muryango nyarwanda kugira ngo na bo bazamuke. Baziga imyuga bazihitiramo bityo bazamukane ubumenyi buzabahesha akazi”.

Kangwage avuga ko RGB izakomeza gukurikirana uwo muryango kugira ngo iyo nkunga izabagirire akamaro
Kangwage avuga ko RGB izakomeza gukurikirana uwo muryango kugira ngo iyo nkunga izabagirire akamaro

Kangwage yongeyeho ko bazabakurikirana bagamije kureba imikoreshereze y’ayo mafaranga kugira ngo azabagirire akamaro ndetse banabafashe kubona n’izindi nkunga mu yindi miryango.

Mu bari bitabiriye icyo gikorwa hari abahise bunganira uwo muryango muri iyo nzira, nk’aho ukuriye Umuryango AJPRODHO-Jijukirwa, Businge Antony, yahise abemerera inkunga y’imashini 10 zo kudoda.

Nyamurangwa yavuze ko kugeza ubu hari abamugariye ku rugamba 3600, muri rusange ngo babayeho neza kuko bavuye aho babaga mu kigo cya Kanombe, ubu bakaba bari iwabo ndetse bagenda babona ubushobozi nk’abandi Banyarwanda, kandi ngo bizakomeza ari yo mpamvu y’imishinga nk’uwo watangiye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka