Abamotari nibagire umuco wo gutwara abagenzi hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19 - CP Kabera

Mu gihe abamotari bari mu byiciro byitegura gusubukura gutanga serivisi zo gutwara abagenzi kuri moto guhera tariki ya 1 Kamena 2020, Polisi y’u Rwanda irabakangurira kuzarangwa n’umuco wo guhana intera, kwambara agapfukamunwa, kubahiriza amasaha agenwe yo kuba bavuye mu muhanda n’izindi ngamba zose zo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19.

Abamotari biteguye gusubukura imirimo ku wa Mbere tariki ya 01 Kamena 2020
Abamotari biteguye gusubukura imirimo ku wa Mbere tariki ya 01 Kamena 2020

Amezi arenga abiri arashize imirimo yo gutwara abantu kuri moto hirya no hino mu gihugu isubitswe mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19, henshi kuri parikingi zari zimenyerewe ko abamotari baparikaho bategereje abagenzi, muri iyi minsi biragoye kuba wahasanga umumotari uhaparitse byibura ategereje umukiriya wo kumuha ikiraka cyo kumutwarira umuzigo, kuko benshi ngo bahitamo kuguma mu rugo, buri wese agategereza ushobora kumuhamagara kuri telefoni mu gihe akeneye iyo serivisi.

Nshimiyimana Damascène yagize ati “Navuga ko abenshi ubuzima bari babayemo mu rugo butari bwiza, kuko nubwo hariho amabwiriza yo gutwarira abantu imizigo, si ko twese twajyaga tubona ibyo biraka. Byatumaga umubare munini muri twe duhitamo kwirirwa mu rugo wenda bamwe tugategereza amahirwe y’uwahamagara kuri telefoni agiye kuguha ikiraka cyo kumutwaza, hatagira ukiguha ukirirwa gutyo gusa”.

Mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo itariki yemejwe n’Inama y’Abaminisitiri iheruka guterana, abamotari bakongera gusubukura gutwara abagenzi , abo mu Karere ka Musanze ngo biteguye kwitwararika ari na ko bubahiriza amabwiriza yose, cyane ko yashyiriweho kubarinda iki cyorezo no kukirinda abo baha serivisi.

Uwimana Prosper yagize ati “Icya mbere ni ukwirinda tugakurikiza ingamba zose, tumaze iminsi tubikangurirwa mu bitangazamakuru bitandukanye kandi twiteguye rwose kubyubahiriza. Icyo dutegereje ni uko itariki igera, tukazazindukira ku murimo cyane ko ari na wo udutunze.

Twe nk’abamotari ntabwo twafata ayo mahirwe tuzaba twongeye guhabwa yo kongera gukora akazi dukuramo amaramuko ngo dutangire kwirengagiza umurongo tugomba gukoreramo. N’uzagerageza gutandukira aho kugira ngo anyuranye n’ibyo dusabwa binashobora kongera kudukururira ingaruka zo kongera guhagarikirwa imirimo, tuzamuhwitura cyangwa tunamutangire amakuru”.

Mu kiganiro yagiranye na Televisiyo y’u Rwanda ku wa kabiri tariki 26 Gicurasi 2020, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yasabye abatwara moto kuzasubukura akazi bubahiriza amabwiriza arimo kwambara agapfukamunwa no gutwara umugenzi ukambaye, kubahiriza intera irenze metero imwe hagati yabo no kutarenza amasaha agenwe.

Yagize ati “Icyo dutegereje ku bamotari igihe bazaba bongeye gukora kuva icyo gihe giteganyijwe, ni wa muco wo kubahiriza isuku bakaraba intoki kenshi, hari umuco tubitezeho wo guhana intera aho bakorera, ikindi ni ukwambara agapfukamunwa aho bari hose bakabigira inshingano zabo birinda kudutwara mu mufuka, ndetse umumotari agatwara umuntu ukambaye.

Bazibande kurenza amasaha agenwe yashyizeho yo kuba bavuye mu muhanda. Muri rusange yaba aba bamotari n’Abanyarwanda bose babakeneraho serivisi nibabyubahiriza, nta kabuza Polisi n’izindi nzego z’umutekano bizatworohereza mu kazi dushinzwe ko kugenzura uko aya mabwiriza yose yubahirizwa”.

Mu byo abamotari basaba ko byasuzumwa mu bushishozi harimo kugabanyirizwa imisoro mu gihe bazongera gusubukura imirimo yo gutwara abantu, cyane ko hari ibyiciro by’abo bajyaga batwara bigizwe n’abajya cyangwa bava ku mashuri, abagana insengero n’ibirori bitandukanye kugeza ubu bitarakomorerwa.

Banifuza ko Leta ikomeza gukaza ingamba zo gusuzuma harebwa abafite ubwandu bw’icyorezo cya Covid-19 by’umwihariko ku binjira mu gihugu bavuye hanze, kugira ngo bitazakomeza gukoma mu nkokora imirimo ifatiye runini abantu benshi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka