Abamotari n’ingendo hagati ya Kigali n’Intara bizakomorerwa tariki 01 Kamena 2020

Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye kuri uyu wa mbere tariki 18 Gicurasi 2020, iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yafashe imyanzuro irimo uwo kuzakomorera abamotari n’ingendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’izindi Ntara ku itariki ya mbere Kamena 2020.

Hagati aho ariko izo ngendo ziracyahagaritswe mu rwego rwo gukomeza gukurikiza amabwiriza yo kwirinda icyorezo Covid-19, n’ubwo amasaha yo kugera mu rugo yashyizwe saa tatu z’ijoro aho kuba saa mbili nk’uko byari bisanzwe.

Itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri rigira riti "Moto n’amagare ntibyemerewe gutwara abagenzi, ariko bishobora gukomeza kwifashishwa mu gutwara ibintu babigeza ku bandi, bizongera kwemererwa gutwara abagenzi guhera tariki ya 01 Kamena 2020".

Ingendo ziri mu byo abantu bavuga ko byabagoye cyane nyuma ya gahunda ya ’Guma mu rugo’ yamaze iminsi ibarirwa muri 40, ikaba yaratumye imirimo na gahunda z’abantu hafi ya zose muri icyo gihe zihagarara.

Inama y’Abaminisitiri yakomeje isaba abantu kwambara udupfukamunwa igihe cyose bagiye aho bahurira n’abandi, ndetse ko n’izindi ngamba zisanzweho zigomba gukomeza kubahirizwa.

Iyi nama y’Abaminisitiri kandi yemeje ko abantu bifuza gushinga urugo bemerewe gushyingirwa mu biro by’umurenge(gusezerana imbere y’amategeko) byonyine, ariko gusezerana mu nsengero no kwiyakira ntibyemewe.

Abitabiriye iryo shyingirwa imbere y’ubuyobozi na bo ntibagomba kurenga 15 mu rwego rwo gukomeza guhana intera hagati y’umuntu n’undi.

Perezida wa Repubulika yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko yatanze imbabazi ku mfungwa imwe, n’imbabazi rusange ku bakobwa 50 bari barakatiwe n’inkiko kubera gukuramo inda.

Inama y’Abaminisitiri yanemeje Iteka rya Minisitiri ryemeza ifungurwa ry’agateganyo ry’abagororwa 3596 bahamwe n’ibyaha binyuranye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Turashimira uko babikoze ariko ntibatubwiye igihe utubari ninsengero igihe bizafungurira byarikuba aribyiza iyo nabyobabitubwira ubuse koko abazajya mukato bazajya bakurahe ibibatunga badakora numvaga let’s yakomeza kubamenya nkuko byaribimeze.

Aliaa yanditse ku itariki ya: 18-05-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka