Abamotari bifuza ko batakwishyuzwa ubwishingizi bw’igihe bamaze badakora

Bamwe mu bamotari bo mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera bavuga ko bishimiye cyane kugaruka mu kazi cyane cyane ko abenshi muri bo bavuga ko nta handi bakura imibereho.

Niyomugabo François ukora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto mu Murenge wa Nyamata, avuga ko ku itariki 02 Kamena 2020, we na bagenzi be batandukanye baraye ijoro bashaka kumva ko radio itangaza niba bemerewe kugaruka mu kazi.

Nyuma yo kumva ko bemerewe kugaruka mu kazi, ngo barishimye cyane kuko ni ho bakura ibyo batungisha imiryango yabo.

Niyomugabo yagize ati, “Nkanjye mfite umuryango w’abantu batanu, nta handi nkura ibitunga urugo uretse muri aka kazi ko gutwara abagenzi, kutwemerera kugaruka gukora twabyakiriye neza cyane”.

Kanyeshyamba uyobora koperative y’abamotari bakorera mu Murenge wa Mayange na Rilima, avuga ko kugaruka mu muhanda babyakiriye neza cyane dore ko bari bamaze iminsi muri gahunda ya guma mu rugo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.

Yagize ati, “Twishimiye kugaruka mu muhanda, ariko urabona ko abaturage bataratangira ingendo uko bisanzwe, ubwo rero abagenzi ntibaraboneka neza, sinzi niba Leta izadusonera imisoro muri aya mezi yo gutangira kuko ntibiragenda neza, gusa twumvise ko badusoneye imisoro kuri ariya mezi tumaze mu rugo”.

Kanyeshyamba anasaba Leta ko yabafasha, ibigo by’ubwishingizi bikagira icyo bikora ku kibazo cy’amezi atatu bamaze badakora nyamara byo bikaba byarakomeje kubara nk’aho bakora, ku buryo ubu hari abafite ubwishingizi bwarangiye muri icyo gihe badakora.

Iyo ngo babajije abahagarariye ibigo by’ubwishingizi mu Murenge wa Nyamata, bababwira ko bagombye kuba baraje guhagarikisha kubara nk’uko amategeko abiteganya, nyamara ntibyari gushoboka kuko ngo ntibari kuva mu rugo bajya ku biro by’ibyo bigo kandi gukora ingendo bitemewe.

Icyo kibazo agihuriraho na Nzabanita Gerard na we ukora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto aho mu Murenge wa Nyamata, na we uvuga ko ibigo by’ubwishingizi bisa n’ibyirengagiza uko gahunda yo kuguma mu rugo yatangiye bitunguranye.

Abakoresha moto mu kazi kabo ka buri munsi na bo bavuga ko bishimiye ko moto zemerewe kugaruka mu kazi nubwo ingamba zo kwirinda zo zigomba kugumaho.

Umubyeyi witwa Musanabaganwa avuga ko moto imufasha mu masaha y’ikiruhuko cya saa sita.

Yagize ati, “Nk’ubu iyo mfashe ka moto, ngera mu rugo vuba nkabona umwanya wo konsa umwana neza no gufata ifunguro nkagaruka mu kazi ntakererewe”.

Uwitwa Yankurije Sandrine avuga ko moto zifasha cyane. Yagize ati,”Nk’iyo umuntu agize ikibazo ashaka kugera kwa muganga, agatega moto biramufasha kuko mu minota mike aba agezeyo, natwe twishimiye kuba moto zagarutse mu muhanda rwose.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka