Abamotari baravuga iki ku gusimbuza moto za lisansi iz’amashanyarazi?

Mu Rwanda hashize iminsi havugwa ibyerekeranye no gusimbuza moto za lisansi izikoresha amashanyarazi mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije no kugabanya imyuka ihumanya ikirere.

Guverinoma y’u Rwanda, binyuze muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) iherutse gutangaza ko yiteguye guhagarika kwandika moto zikoresha lisansi mu gutwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali, guhera muri Mutarama 2025, izizaba zemerewe kwandikwa zikaba ari izikoresha amashanyarazi.

Moto zikoresha amashanyarazi zirimo kwiyongera mu Rwanda kuko zidasohora imyuka ihumanya ikirere
Moto zikoresha amashanyarazi zirimo kwiyongera mu Rwanda kuko zidasohora imyuka ihumanya ikirere

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Dr. Jimmy Gasore, aherutse gutangaza ko Politiki nshya irimo gutezwa imbere ari iyo kugira ngo abaturarwanda batangire kumenyera gukoresha uburyo bwo gutwara abantu burushijeho gutekana, butangiza ibidukikije.

Minisitiri Dr. Gasore, aganira n’itangazamakuru, yagize ati: “Ntabwo tuzongera kwandika moto zikoresha lisansi mu gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali.”

Icyakora moto zisanzwe zaranditswe zikorera mu Mujyi wa Kigali zikoresheje lisansi zo ngo zizakomeza gukora nk’ibisanzwe, ku buryo iyi gahunda itazagira ingaruka ku basanzwe bazifite.

Hari abatarasobanukirwa iby’izi moto z’amashanyarazi, abandi bakazigiraho impungenge zitandukanye. Dusengimana Branche ni umwe mu bamotari bakorera muri Kigali, umaze imyaka ibiri atwara moto y’amashanyarazi, mbere yaho akaba yaratwaraga moto ikoresha lisansi.

Mu kugereranya izi moto zombi, Dusengimana yagize ati “Moto y’amashanyarazi ntabwo ivunanye, kuyitwara ntibigoye kuko ni automatique (ntabwo isaba guhinduranya vitesse kuko birikora) ntabwo ihumanya ikirere, ikindi moto y’amashanyarazi irinjiza cyane nkurikije igihe natwariye moto ya lisansi n’igihe natwariye moto y’amashanyarazi, nasanze harimo itandukaniro. Batiri nyifatira ku 2,100 Frw (kuri sitasiyo y’amashanyarazi) nkayikuramo 9,000 Frw urumva harimo inyungu y’ibihumbi birindwi.”

Dusengimana Branche umaze imyaka ibiri atwara moto y'amashanyarazi avuga ko imuha inyungu nyinshi agereranyije na mbere agitwara iyakoreshaga lisansi
Dusengimana Branche umaze imyaka ibiri atwara moto y’amashanyarazi avuga ko imuha inyungu nyinshi agereranyije na mbere agitwara iyakoreshaga lisansi

“Bagenzi banjye batwara moto za lisansi nabashishikariza kuza gufata moto y’amashanyarazi, dore ko noneho n’ibiciro babihanantuye (biri kuri promotion) kuko nko muri Spiro moto yaguraga Miliyoni imwe n’ibihumbi 800 Frw barimo barayitangira ibihumbi 750 Frw.”

Nshimiyimana Jean Pierre utwara moto ya lisansi, na we agaragaza ko yakwishimira gutwara moto y’amashanyarazi, gusa ngo guhita abona amafaranga yo kuyigura ntibyoroshye, agasaba ko babashyiriraho uburyo bwo kwishyura macye macye, kandi n’izo basanzwe bakoresha ntizizahite zihagarikwa.

Ati “Nawe urabyumva iz’amashanyarazi ni nziza kuko zidahumanya ikirere, kandi ngo noneho wajya unayicaginga (uyishyiramo umuriro) iwawe mu rugo, urumva ko ari ibintu byiza batuzaniye.”

Mu mpungenge bamwe mu bamotari bafite, harimo kuba sitasiyo za moto z’amashanyarazi zitaraba nyinshi mu Rwanda, hakaba abavuga ko batiri zishiramo umuriro vuba, bagasaba ko no mu nkengero z’umujyi wa Kigali hashyirwa sitasiyo z’amashanyarazi nyinshi kuko hari abamotari bahataha cyangwa se bakahajyana abagenzi, umuriro ukaba wabashiriraho batari aho babasha kubona undi.

Asubiza kuri izi mpungenge, Tuyishime Muzamini, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa remezo (Network Operations) muri Spiro Rwanda, avuga ko hakirimo ikibazo cy’imyumvire, bikaba bisaba gukomeza kubisobanurira abamotari.

Tuyishime Muzamini ushinzwe ibikorwa remezo (Network Operations) muri Spiro Rwanda, amara impungenge abashidikanya ku buziranenge bwa moto z'amashanyarazi
Tuyishime Muzamini ushinzwe ibikorwa remezo (Network Operations) muri Spiro Rwanda, amara impungenge abashidikanya ku buziranenge bwa moto z’amashanyarazi

Ati “Tuvuge niba umuntu yari amenyereye gutwara moto ya lisansi wenda mu gitondo akuzuza iyo akeneye (full tank) akaza gutaha nimugoroba adasubiye kuri sitasiyo, ntabwo ari ko bimeze kuri izi moto z’amashanyarazi. Batiri yacu igenda ibirometero biri hagati ya 70 na 80, kandi umumotari hano mu gihugu cyacu cy’u Rwanda, ibirometero bicye agenda ku munsi ni 150, hari abagenda na 200. Ibyo bivuze ko aza guhindura batiri kabiri cyangwa gatatu ku munsi. Rero ni ikibazo cy’imyumvire cyo kumva ko kuba yaza guhindura batiri kenshi ku munsi bibangamye, kandi ibyo nta kibazo kirimo.”

Yongeyeho ati “Ku kibazo cya sitasiyo z’amashanyarazi abamotari bavuga ko zitari mu nkengero, ubu ngubu dufite sitasiyo 40. Twabanje kuzikwirakwiza mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo, noneho wigiye hirya tuzifite nk’i Rwamagana, Nyamata, Ruyenzi na Muhanga, Kayonza n’ahandi ku buryo n’abantu batari ab’i Kigali bashobora gukoresha moto zacu.”

Tuyishime Muzamini avuga ko biyemeje gufasha Leta guhindura imyumvire y’abatwara moto kugira ngo babashe kumenya agaciro ko gutwara moto ikoresheje amashanyarazi mu rwego rwo kugabanya imyuka ihumanya ikirere.

Avuga ko moto zikoresha amashanyarazi nta myuka na micye zohereza mu kirere icyangiza. Mu rwego rwo gufasha benshi bazikeneye kandi, ngo biyemeje kugabanya ibiciro byazo, ibizwi nka promotion, aho moto yaguraga amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyoni imwe n’ibihumbi 800 bayimanuye bayishyira ku giciro cy’ibihumbi 750 Frw. Uyishaka ngo arishyura ibihumbi 75 Frw byo gufata umwanya (booking) akazayibona mu kwezi kwa mbere mu mwaka utaha wa 2025.

Nyuma yo kumva ko moto zikoresha lisansi zirimo gucibwa muri Kigali, benshi barimo kwiyandikisha kugira ngo bahabwe moto z'amashanyarazi
Nyuma yo kumva ko moto zikoresha lisansi zirimo gucibwa muri Kigali, benshi barimo kwiyandikisha kugira ngo bahabwe moto z’amashanyarazi

Kuba igiciro cyagabanutse cyane, abajijwe niba nta gihombo kirimo, yavuze ko ikigamijwe ari ugutanga umusanzu mu gushyigikira ubushake bwa Leta bwo kurengera ibidukikije. Ati “Twebwe kuvana moto kuri Miliyoni imwe n’ibihumbi 800 tukayishyira ku bihumbi 750 Frw nta gihombo dufite. Wenda mu gihe kizaza Igihugu n’Isi muri rusange nta myuka ihumanya ikirere irimo, nibwo muzabona ko nta gihombo twagize.”

Mu gihe moto zikoresha amashanyarazi zikiri nshya mu Rwanda, abazikora bakanazicuruza, bavuga ko barimo kongera ibikorwa remezo byazo hirya no hino mu Gihugu. Izi moto kandi ngo zifite na charger zazo ku buryo umuntu uyishaka ayigura ibihumbi 75 Frw akaba yayikoresha aho ari ho hose hari amashanyarazi yaba ari iwe mu rugo cyangwa ari ahandi, batiri y’izo moto ikaba yuzura itwaye inite eshatu z’amashanyarazi.

Muri Kamena 2021, nibwo u Rwanda ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Iterambere (UNDP), bantangiye umushinga wo gusimbuza ibinyabiziga bya moto bikoresha lisansi, ibikoresha amashanyarazi hagamijwe kubungabunga ibidukikije binyuze mu kugabanya ibyuka bihumanya ikirere.

Abasanzwe bafite moto zikoresha lisansi ngo nta mpungenge bakwiye kugira kuko bazakomeza kuzikoresha, ikitazaba cyemewe ngo ni ukwandika moto nshya zikoresha lisansi
Abasanzwe bafite moto zikoresha lisansi ngo nta mpungenge bakwiye kugira kuko bazakomeza kuzikoresha, ikitazaba cyemewe ngo ni ukwandika moto nshya zikoresha lisansi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Ese ushagaka gupatana bisa iki
Kugirango uyibone moto murakoze

Niyonshuti barthese yanditse ku itariki ya: 13-11-2024  →  Musubize

Muraho neza umuntu asabwa iki ngo ajye yishyura make make?

Kundumwana xxx yanditse ku itariki ya: 14-11-2024  →  Musubize

Umuntu utuyemuntara adafite ubushobozi bwokuyishyurirarimwe mwamufasha icyi ndi. Ihuye murakoze

Ndikumana wellars yanditse ku itariki ya: 12-11-2024  →  Musubize

Nibyiza cyane ariko uzajya agura iya lisansi atuye muntara ntibajya bayandika mutubarize murakoze

Ntihanabayo yanditse ku itariki ya: 11-11-2024  →  Musubize

Turasaba ko mwaduha Adress za Campany kugirango tube twarushako kubasobanuza kubijyanye niyo Poromosiyo
Murakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 10-11-2024  →  Musubize

Iyo politike yo gukoresha moto zikoresha amashanyarazi ninziza.

Umuntu ukeneye gutanga komande ngo nawe abone iyo moto yabona gute addresse z’abo bazicuruza?

Muduhe addresse z’abo.

alias yanditse ku itariki ya: 10-11-2024  →  Musubize

Iyo politike yo gukoresha moto zikoresha amashanyarazi ninziza.

Umuntu ukeneye gutanga komande ngo nawe abone iyo moto yabona gute addresse z’abo bazicuruza?

Muduhe addresse z’abo.

alias yanditse ku itariki ya: 10-11-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka