Abamotari barashinjwa gutwara abakora ingendo zihuza Rubavu na Nyabihu

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyabihu isaba abatwara abagenzi kuri moto kwirinda gutwara abakora ingendo zihuza Akarere ka Nyabihu n’aka Rubavu mu gihe ubu bitemewe.

SP Byuma Paul aganira n'abatwara ibinyabiziga
SP Byuma Paul aganira n’abatwara ibinyabiziga

Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bubitangaje mu gihe butangiza ubukangurambaga bwiswe ‘Rwanya covid-19’ bugamije kwigisha abantu ibyo bagomba kubahiriza mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Kwambara neza agapfukamunwa, gukaraba kenshi intoki, kwirinda kuramukanya bahana ibiganza, gukora ingendo zitari ngombwa, kubahiriza amasaha yo gutaha no gusiga intera yagenwe hagati y’umuntu n’undi, ni byo Polisi y’u Rwanda isaba Abanyarwanda, igasaba abatwara abanyabiziga kubyibutsa abagenzi.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Nyabihu, SP Byuma Paul, avuga ko kwirinda icyorezo cya COVID-19 bifasha abaturage kugira ubuzima bwiza no gukorera mu bwisanzure ariko bukoreshejwe nabi babwamburwa, agasaba abaturage kwirinda ko basubizwa muri guma mu rugo.

Imodoka zambitswe ibirango bya Rwanyacovid-19
Imodoka zambitswe ibirango bya Rwanyacovid-19

Ati “Tutitwaye neza ejo Nyabihu yashyirwa mu kato, abantu bakava Ngororero bakajya Rubavu badaciye Nyabihu, twumve ko uburenganzira twahawe tugomba kubwubahiriza”.

SP Byuma avuga ko abatwara abagenzi kuri moto bakunda inyungu bagakora amakosa yo gutwara abagenzi bakora ingendo mu Karere ka Rubavu kandi bitemewe.

Agira ati “Hari abamotari bakunda inyungu bakajyana abagenzi hafi y’Akarere ka Rubavu kugira ngo bakomereze mu Karere ka Rubavu cyangwa bakabakurayo babazana Nyabihu. Mushobora kutuzanira Corona kandi Leta yarafashe ingamba zo kuyiturinda. Ejo nagiye kubyuma bya Bigogwe nshyira imodoka ahantu mfata abamotari batandatu barimo batwara abagenzi bavuye Rubavu kandi bitemewe”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage Simpenzwe Pascal, avuga ko kuba Rubavu na Rusizi biri mu kato Leta itabyanga, ahubwo ari ukugira ngo ibanze igenzure icyorezo cya COVID-19 igikure mu nzira Abanyarwanda batekane.

Imodoka zisiga abagenzi ku muryango wa gare kugira ngo babanze bakarabe
Imodoka zisiga abagenzi ku muryango wa gare kugira ngo babanze bakarabe

Ati “Ntabwo Leta yacu yanga Uturere twa Rubavu na Rusizi kugira ngo idushyire mu kato, ahubwo ni uburyo bwo gukemura no kumara amakenga ko ntabwandu bwa COVID-19 buhari, niba twarahawe amahirwe yo kurindwa mureke tuyubahirize kandi utayubahiriza ntakwiye kwihanganirwa”.

Akarere ka Nyabihu guhagarika ingendo zihuza Rubavu na Nyabihu bashyizeho amabwiriza ko imodoka zitwara abagenzi rusange zitarenga ku Mukamira zijya Rubavu, kugira ngo hakumirwe abashaka kwinjira muri Rubavu.

Icyakora hari abagenzi bakoresha abamotari bakabanyuza inzira y’igitaka mu Mirenge ya Kanzenze, Mudende na Bugeshi bakinjira Rubavu, kimwe n’abashaka kuva Rubavu bajya mu zindi ntara banyura muri izo nzira.

Nubwo Akarere ka Nyabihu kemerewe gukora ingendo, abaturage baho kimwe n’ahandi basabwa kwirinda icyorezo cya COVID-19, kuko hari aho byagaragaye ko benshi batambara udupfukamunwa uko bikwiye mu Mirenge ya Jenda na Bigogwe kandi bagahurira mu matsinda ari abantu benshi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

BANYA RUBAVU! BYA KARUSHYO ABO MU MBUGANGARI, INKOKO NIYO NGOMA YAMASHINI TWATSE LETA IRASHIZE IRAYIZANYE, MUZINDUKE RANDEVU NI KURI CENTRE DE SANTE YA MBUGANGARI, MWIZINDURE BADUPIME, WOWE WAVUYE NJIYAPANYA WAGERA MURUGO UGACECEKA NYAMARA UTAZI UKO UHAGAZE ZINDUKA KUKO NUTIZANA TWARACECETSE KANDI USHOBORA KUTUMARA TUZAKUVUGA, NGIRE INAMA BARIYA BA MUDUGUDU BACECETSE KUBERA BITANU ZINDUKA UMUZINDURE NUTAMUZANA EJO TUZABAVUGA NKABO MURI KARUNDO, N’UMUTEKANO, BA USHINDI BARAZA BASIZEYO ISE NA NYINA WABO YAGUHA BITANU UGACECEKA UGIRANGO NTITUZI IGIHE YAGENDEYE N’IGIHE YAZIYE? MUGIRA AMABANGA, NABO BANDI TURABAVUGA.

FIFI yanditse ku itariki ya: 13-06-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka