Abamotari barasabwa gukoresha ingofero (casques) zujuje ubuziranenge
Ikigo gitsura Ubuziranenge (RSB) cyatangaje amabwiriza y’ubuziranenge ku ngofero z’abagenda kuri moto (helmets/casques), runasaba abamotari bifuza kugura izo ngofero kwita ku zujuje ibisabwa kugira ngo barinde ubuzima bwabo n’abo batwara kuri moto.
Aya mabwiriza y’ubuziranenge bwa kasike za moto yitwa "RS 576:2024-Protective helmets for motorcycle and moped users Specification", yasohotse mu Igazeti ya Leta yo ku wa 19 Kanama 2024.
Ku wa Kabiri tariki 12 Ugushyingo 2024, RSB yasohoye itangazo rimenyesha ayo mabwiriza abantu bose, by’umwihariko abakoresha kasike za moto, abazikora, abazicuruza, ndetse n’abazitumiza mu mahanga, kwita ku zujuje ubuziranenge.
RSB yamaze kubaka laboratware ipima ubuziranenge bwa kasike, ndetse ikavuga ko abakozi bayo bitoje gukora uwo murimo nyuma yo kubona ko ingofero abamotari bafite zitarinda abantu gukomereka umutwe.
Mu byo basuzumira muri iyo laboratware hari ukuba kasike yatumijwe hanze ifite ikirango cyemewe ku rwego mpuzamahanga nka DOT cyo muri Amerika, ECE cy’i Burayi, Snell cy’Umuryango wigenga witwa Memorial, SHARP cy’u Bwongereza, AS/NZS 1698 cya Australia na New Zealand hamwe n’icyitwa JIS gitangwa n’Abayapani.
Ibindi birebwa hakoreshejwe imashini zashyizwe muri Laboratware ya RSB, ni uguhonda kasike ku bintu bitandukanye, kugira ngo barebe ko izashobora kurinda umutwe w’umuntu uguye ahantu aho ari ho hose.
Habaho no kureba niba kasike ishobora kujabuka mu mutwe w’umuntu mu gihe moto isimbutse ahantu, hamwe n’uburyo ikandika(Compression) mu gihe hari ikintu kiremereye kiryamiye umutwe w’umuntu wakoze impanuka.
Bareba kandi ubukomere bw’umukandara unyuzwa munsi y’akananwa k’umuntu, niba uwo mugozi utamuniga cyangwa udacika byoroshye, bikaba byatuma kasike imuvamo.
Muri iyo laboratware hari n’imashini ireba niba kasike izashobora kurinda umugenzi wo kuri moto mu miterere y’ikirere itandukanye, aho abagenzi bamwe bagera ahantu hashyushye cyangwa hakonje, kasike ikaba itamuteza ibibazo.
Bareba kandi imiterere y’ibirahure bya kasike n’uburyo bifasha uyambaye kubona neza imbere no mu mpande, ndetse n’uburyo imufasha guhumeka neza.
Kasike ya moto igomba kandi kuba itaremerera umugenzi, ariko ubwo bworohe bwayo butamuteza ibindi bibazo, ikamworohereza no kubona umwuka uhagije ariko imurinda umuyaga, ikanamurinda imirasire y’izuba hamwe n’urusaku.
Umuyobozi ushinzwe ireme ry’ubuziranenge n’itangwa ry’ibirango by’ubuziranenge ku bigo bishinzwe ubuziranenge mu Biro by’Umuyobozi Mukuru wa RSB, Samuel Mporanzi, yabwiye Kigali Today ko kasike zitujuje ibisabwa mu mabwiriza yatangajwe, zitagomba kongera kwinjizwa mu Gihugu no gucuruzwa.
Yagize ati "Abo dushaka kuvuga ni abinjiza ziriya ngofero n’abifuza kuzikorera mu Gihugu kuko ni cyo twifuza cyane, ariko noneho abazikoresha tuvuga cyane cyane ni abamotari, ushaka kugura ingofero nshyashya agomba kureba ziriya zujuje ibisabwa."
Mporanzi avuga ko kasike zisanzwe ku isoko n’izo abamotari basanganywe, inzego zibagenzura zizababwira uburyo bagenda bazisimbuza inshya buhoro buhoro, bigendanye n’uko zigenda ziboneka.
Mporanzi avuga ko Umuryango ushinzwe Ubuzima witwa Healthy People Rwanda(HPR) ari wo wagaragaje ko kasike abamotari basanganywe nta bushobozi bwo kurinda umutwe w’umuntu zifite, kandi ko n’ubu uwo muryango urimo kureba niba kasike nshya zirimo gusuzumirwa muri laboratwari zizagera ku ntego yifuzwa.
HPR ivuga ko mu bantu bicwa n’impanuka zibera mu muhanda, 21% baba ari abagenda kuri moto, kandi abenshi ngo bazira kuba bakomeretse umutwe n’ubwo baba bambaye kasike.
RSB yamenyesheje abarebwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’aya mabwiriza y’ubuziranenge bwa kasike avugwa, kuyigana kugira ngo bahabwe ubufasha bwose bwa tekiniki bwakenerwa mu ishyirwa mu bikorwa ryayo.
Mu kwezi kwa Gicurasi 2024 Minisiteri y’Ibikorwa Remezo(MININFRA) yatangije ubukangurambaga bwo gufasha abagenda kuri moto, gukoresha kasike nshya zujuje ubuziranenge.
Ohereza igitekerezo
|
Kasique ninziza ariko byari kuba byiza cyane iyo bongeramo no kuba Iprotege akananwa kuko n’ abamotari benshi tubona batakigira amenye cg ugasangwa akoze impanuka Demi mashoire yose ugasanga niyo yagizweho Ingaruka zikomeye, ikindi kubadamu basuka n’ abakobwa izi casque muzaturebereko zizajya zibafasha kugirango nabo bagerweho nubwo bwirinzi.murakoze
Kasique ninziza ariko byari kuba byiza cyane iyo bongeramo no kuba Iprotege akananwa kuko n’ abamotari benshi tubona batakigira amenye cg ugasangwa akoze impanuka Demi mashoire yose ugasanga niyo yagizweho Ingaruka zikomeye, ikindi kubadamu basuka n’ abakobwa izi casque muzaturebereko zizajya zibafasha kugirango nabo bagerweho nubwo bwirinzi.murakoze