Abamotari barasaba kongererwa igihe cyo kwishyura umwenda bavuga ko batasabye

Abanyamuryango ba Koperative y’abamotari ba Karangazi KRMC barasaba ubuyobozi kubafasha RIM ikabaha igihe kiringaniye cyo kwishyura umwenda bayifitiye batagizemo uruhare mu kuwaka.

Niyonzima François umuyobozi wa KRMC avuga ko bemeye kwishyura kugira ngo inyubako koperative ifite i Karangazi na no muri Ryabega zidatezwa cyamunara ariko agasaba ubuyobozi kubafasha
Niyonzima François umuyobozi wa KRMC avuga ko bemeye kwishyura kugira ngo inyubako koperative ifite i Karangazi na no muri Ryabega zidatezwa cyamunara ariko agasaba ubuyobozi kubafasha

Koperative y’abamotari Karangazi KRMC yafashe inguzanyo muri RIM ishami rya Rukomo mu ntangiriro z’umwaka wa 2018 ungana na miliyoni 20 yo kugurira bamwe mu banyamuryango moto.

Iyi nguzanyo ariko ngo yafashwe nta nama rusange ikozwe ku buryo abanyamuryango bose bayemera.

Ku wa 10 Ukuboza2019 nibwo abahesha b’inkiko b’umwuga baje guteza cyamunara inyubako ya koperative iherereye muri santere ya Karangazi.
Ku bwumvikane, abanyamuryango bahawe ukwezi kwo kwishyura inguzanyo cyamunara irahagarara.

Umwe muri abo banyamuryango witwa Gahigana Simon yifuza ko bahabwa igihe kirenze ukwezi kumwe kugira ngo babashe kwishyura imitungo yabo ireke gutezwa.

Ati “Ntabwo turanyurwa kuko ikibazo twakimenye uyu munsi, twavugaga ngo nibura baduhe amezi nibura 5 kuko kumwe ni gucye kandi ibihe bimeze nabi. Baduhaye igihe twakwegeranya imbaraga tugacungura imitungo yacu.”

Mbarushimana Pascal we yifuza ko ababateye ibihombo bakwiye gukurikiranwa bakaba ari bo bishyura kuko ari bo babazaniye ibihombo.

Agira ati “Inguzanyo yafashwe n’agatsiko k’abantu kubera inyungu zabo bwite, barahari mu gihugu ntaho bagiye, moto zidutera ibibazo ni 3 kandi zanditse ku muntu si koperative, abo bantu rero bakurikiranwa ikibazo kigakemuka.”

Umuyobozi wa koperative y’abo bamotari Niyonzima François avuga ko yagerageje kugeza iki kibazo mu nzego z’ubugenzacyaha ariko bazitirwa n’uko ntagenzura rya RCA ryakozwe.

Abanyamuryango ba koperative KRMC basaba ko bahabwa igihe cy'amezi 5 bakishyura inguzanyo bavuga ko batagizemo uruhare mu gusaba ariko imitungo yabo ntitezwe cyamunara
Abanyamuryango ba koperative KRMC basaba ko bahabwa igihe cy’amezi 5 bakishyura inguzanyo bavuga ko batagizemo uruhare mu gusaba ariko imitungo yabo ntitezwe cyamunara

Kuva mu kwezi kwa gatanu umwaka ushize ngo ntibari babona ubugenzuzi kugira ngo buhamye amakosa uwakoze icyaha.

Niyonzima arasaba ubuyobozi bwite bwa Leta kubafasha kuvugana n’ibigo by’imari ku buryo bahabwa inguzanyo yihuse bakishyura umwenda wa RIM, umushya bafashe bakawishyura bitonze.

Agira ati “Dufite ibigo by’imari dukorana, ubuyobozi budufashije baduhuza na bo bakaduha inguzanyo yihuta tukishyura noneho bo tukajya tubishyura buhoro buhoro ariko imitungo y’abanyamuryango ntitezwe icyamunara.”

Baguma Dominique umukozi w’Akarere ka Nyagatare uyobora ishami rishinzwe ubucuruzi n’iterambere ry’umurimo arasaba abanyamuryango ba koperative y’abamotari Karangazi kubegera bakabagaragariza ikibazo kugira ngo babafashe kugikemura.

Ati “Badukorere inyandiko itugaragariza ikibazo n’ibyifuzo bafite, twasaba RCA igakora igenzura hanyuma tugashingira kuri raporo tukabafasha abagize uruhare mu kubateza ibihombo bagakurikiranwa.”
Baguma anasaba komite ngenzuzi z’amakoperative kujya bakora inshingano zabo kugira ngo ibibazo byo kunyereza imitungo y’abanyamuryango bimenyekane hakiri kare.

RIM yahaye koperative y’abamotari Karangazi inguzanyo ya miliyoni 20 mu mwaka wa 2018, ikomeza kwishyurwa ariko hasigaye miliyoni 2 n’ibihumbi 900 kwishyura birahagarara bituma umwenda wiyongera ugera kuri miliyoni 4 n’igice.

Habariwemo n’ayakoreshejwe mu gutegura icyamunara ndetse n’igihembo cy’abahesha b’inkiko b’umwuga ubu koperative irishyuzwa amafaranga angana na miliyoni 6 n’ibihumbi 200.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka