Abamotari barasaba ko ibiciro biri muri za mubazi n’imikorere yazo byavugururwa

Kuri uyu wa Kane tariki 13 Mutarama 2022, abamotari bo mu Mujyi wa Kigali bazindukiye mu gisa n’imyigaragambyo yabereye mu bice bitandukanye by’umujyi, ishingiye kuri za mubazi bavuga ko zibateza igihombo, bagasaba ko imikorere yazo yavugururwa.

Abamotari ntibazindukiye mu kazi kabo nk'uko bisanzwe, biyemeje kugaragaza ikibazo cyabo
Abamotari ntibazindukiye mu kazi kabo nk’uko bisanzwe, biyemeje kugaragaza ikibazo cyabo

Mu byo bose bakomeje guhurizaho, baravuga ko ari ikibazo cy’amafaranga menshi basigaye bakatwa ku ikoreshwa rya mubazi no kuba hari amakuru batahawe mbere yo gutangira kuzikoresha, izamuka ryigiciro cya lisansi no kuba kandi ubwishingizi bwa moto busigaye buzamuka umunsi ku wundi, bakavuga ko bumaze kwikuba inshuro eshatu ndetse n’ibiciro by’ingendo biri hasi.

Bamwe mu bamotari bari bahuriye ku muhanda ujya ku Ngoro y’umurage y’amateka yitiriwe Kandt bavuganye na Kigali Today, bavuzeko bafashe umwanzuro wo guhurira muri icyo gisa n’imyigaragambyo kubera ko abagakwiye kubavugira basa nk’ababagurishije.

Uwitwa Iyamuremye Jean Paul yagize ati "Abayobozi bacu basa nk’abatugurishije, kuko ntacyo batumariye ku kijyanye n’ubuvugizi."

Akomeza agira ati "Ibi bintu nta nyungu tubibonamo, uratwara umugenzi bakagukata 10%, urugendo umugenzi yagenderaga amafaranga 500frw ruri kuri 380frw, wakuramo yayandi bagukata ugasanga urugendo ruri ku mafaranga 300. Nibaza rero ukuntu umuyobozi wacu avuga ko tubifitemo inyungu, ni ikibazo gikomereye abamotari, arababaye pe."

Uwitwa Pierre yagize ati “Twe turimo gusanga duhura n’igihombo, kikiyongera no ku misoro dutanga inyungu bifitiye njyewe umukotari. Iicya mbere ntaga umusoro ku nyungu wa 18%, ngura authorization, ngura ubwishingizi, ntanga umusanzu wa koperative no neho nurangiza ushyireho ayo mafaranga yose dutanga kuri izi mashini, twe nta nyungu tubona."

Abamotari bifuza ko ibibazo byabo byitabwaho
Abamotari bifuza ko ibibazo byabo byitabwaho

Ikibazo cy’ikoranabuhanga nacyo kiri mu byagarutsweho n’aba bamotari, uyu ati "Ushobora gufata umugenzi wagera hirya konegisiyo ikanga, rwa rugendo ihagaze idakora, cyangwa wakwatsa umugenzi yicayeho, wakanda gutangira urugendo nabwo konegisiyo ikabura. Umugenzi ntazakurindira agiye mu kazi saa moya za mu gitondo, azava kuri moto yigendere. Ibyo nabyo ni ikibazo gikomereye abamotari, bakwiye kubyigaho umugenzi ntahombe n’umumotari ntahombe."

Ikindi kandi batahwemye kugaragaza ni uko hatigeze habaho kuganirizwa ngo bamenyeshwe byimbitse iby’izo mubazi, ari nacyo twashatse kubaza ubuyobozi bwa Federasiyo ya koperative y’Abamotari (FERWACOTAMO) ariko umuyobozi akaba atabashije kuboneka.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Ishami ryo mu muhanda, SSP irere René, yavuzeko aba bamotari batagakwiye kujya mu muhanda bazi ko bafite mubazi zidakora, nyamara bafite koperative babarizwamo ndetse n’uwabahaye serivisi.

Yagize ati "Icyo nibaza ni ukuntu bajya mu muhanda bazi ko izo mubazi zidakora. Bakabanje kujya kureba uwazibahaye, niba hari ikibazo kiri tekiniki zifite yagakwiye kujya kubimenyesha ku wabahaye serivisi cyangwa Yego, bamara kubikora akaba aribwo ajya mu muhanda. Niba atabishoboye yagombye guca mu nzego z’abamotari zirimo amakoperative babarizwamo, bafite n’impuzamashyirahamwe."

Na ho ku cyo abamotari bagarutseho kuba Polisi irimo kubafata ikabandikira, SSP René yavuze ko guhera ku mugoroba wo ku wa Gatatu, bakimara kumenya ko hari mubazi zakuwe ku murongo kuberako ari iza kera, babaye bahagaritse ibikorwa byo kuzifata kugira ngo inzego bireba harimo MTN, Yego na FERWACOTAMO babanze bakemure icyo kibazo.

Kunyura mu mihanda ya Kigali ntibyari byoroshye
Kunyura mu mihanda ya Kigali ntibyari byoroshye

Ubwo mu mwaka washize wa 2021 hatangazwaga ko abamotari bazatangirana na 2022 bakoresha mubazi, Urwego ngenzuramikorere (RURA), rwatangajeko ko umugenzi uteze moto, ibilometero bibiri bya mbere abyishyura 300Frw. Guhera kuri ibyo bilometero, yishyura 107 Frw ku kilometero kimwe mu gihe mbere yari 133 Frw.

Naho igihe umumotari atwaye umugenzi ariko akagira ahantu ahagarara akamutegereza, iminota icumi ya mbere ntacyo umumotari azajya yishyuza, ariko mu gihe irenze, umugenzi azajya yishyura 26Frw ku munota. Mu gihe urugendo rurenze ibilometero 40, kilometero imwe izajya yishyurwa 181 Frw.

Ibyo biciro akaba ari byo baheraho bavuga ko biri hasi, bikomeje kubagusha mu gihombo, bagasaba ko byavugururwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka