Abamotari bakuriweho imisanzu batangaga
Inama yahuje abamotari bo mu Mujyi wa Kigali n’inzego zitandukanye kuri uyu wa 14 Ugushyingo 2022, yemeje ko imisanzu bakagwa ivaho, ndetse bakibumbira muri koperative 5 aho kuba 41.

Izi koperative uko ari eshanu, ebyiri ziri mu Karere ka Nyarugenge ebyiri mu Karere ka Gasabo n’imwe yo mu Karere ka Kicukiro.
Iyi nama yahuje abayobizi b’Umujyi wa Kigali, Urwego Ngenzuramikorere (RURA), Polisi y’Igihugu ndetse n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amakoperative (RCA), basuzuma uburyo hashingwa koperative nshya, bareba no ku mutekano wo mu muhanda kuko abamotari ari bamwe mu bateza impanuka zo mu muhanda, ndetse no kubabwira isuku igomba kubaranga.
Umuyobozi mukuru w’agateganyo wa RURA, Patrick Baganizi, avuga ko izi ngamba zizaca akajagari mu mikorere y’amakoperative y’abamotari.
Ati “Leta yafashe ingamba ko abamotari ubwabo aribo bazagira inama y’ubuyobozi, n’inama ngenzuzi noneho abo bantu bagashaka umukozi uhoraho wo kureba ubuzima bwa koperative, uwo mukozi agahembwa na Leta kugira ngo anoze akazi ke neza”.

Ikindi cyemezo cyafashwe, Baganizi avuga ko abashinzwe umutekano w’abamotari muri koperative bazajya bishyurwa na Leta.
Abamotari nyuma yo kugezwaho zimwe mu ngamba n’imyanzuro igiye gushyirwa mu bikorwa, bishimiye ibyo byemezo birimo ko nta misanzu bazongera gutanga.
Umuyobozi mukuru wa RCA, Prof. Jean Bosco Harelimana, avuga ko izi ngamba nshya zizafasha abamotari gukora bakiteza imbere kandi mu mutekano.
Ati “Inyungu abamotari bafite ni uko nta mafaranga bazongera gutanga bayavana mu yo bakoreye”.
Kuri Koperative zari zigifite imitungo ubuyobozi bwabijeje ko bazayagabana, naho koperative zarimo zishyura imyenda ya Leta zakuriweho uwo Mwenda.

Nshimyumukiza Jonathan ni umwe mu bakora umwuga w’ubumotari mu Karere ka Gasabo, avuga ko we na bagenzi be bakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto, bishimiye icyemezo cyo gusesa koperative zabo zikava kuri 41 zikaba 5, kandi n’imisanzu basabwaga ikavaho mu rwego rwo kunoza uyu mwuga no guca akajagari kawugaragaramo.
Ohereza igitekerezo
|