Abamotari 46.000 barimo gukingirwa Covid-19

Abatwara abantu n’ibintu kuri moto bazwi ku izina ry’Abamotari bagera ku 46.000 hirya no hino mu gihugu, barimo gukingirwa Covid-19.

Nk’uko bitangazwa n’Ikigo cy’igihugu cyita ku Buzima ’RBC’, nibura abantu bagera ku 300.000 ni bo bazakingirwa mu gihe cy’ukwezi n’igice, uhereye ku itariki 3 Kanama 2021 ubwo hatangizwaga ubwo bukangurambaga bwo gukingira abantu bari mu byiciro bitandukanye harimo n’Abamotari.

Ibikorwa byo gukingira birabera muri ’Camp Kigali’, ku ’Kibuga cya Expo’ i Gikondo, ndetse no ku bigo nderabuzima, bita cyane cyane ku bantu bafite imyaka 40 kuzamura.

Iyo gahunda igamije ko hakingirwa abantu batanga serivisi zituma bahura n’abantu benshi ku buryo byatuma bandura Covid-19 ku rusha abandi.

Abamotari ndetse n’abakozi ba za hoteri bari muri ibyo byiciro by’abagomba gukingirwa Covid-19 hatitawe ku myaka bafite. Abagore batwite ndetse n’abonsa na bo bari muri ibyo byiciro by’abagomba gukingirwa Covid-19.

Aganira n’ikinyamukuru ’The New Times’, Ngarambe Daniel, Umuyobozi w’urugaga ry’Abamotari mu Rwanda ’Ferwacotamo’ yavuze ko gahunda yo gukingira Abamotari iziye igihe.

Kuri we, ngo mu minsi itanu abamotari bose bateganywa gukingirwa mu gihugu bazaba bamaze gukingirwa, ariko ibyo ngo bizaterwa n’uko inkingo zibonetse.

Biteganyijwe ko abamotari 26.000 ari bo bazakingirwa mu Mujyi wa Kigali, na ho mu Ntara hagakingirwa 20.000.

Ngarambe yagize ati "Abamotari bishimiye guhabwa inkingo, turashimira Guverinoma yatekereje gukingira Abamotari nka kimwe mu byiciro by’abantu bafite ibyago byo kwandura Covid-19".

Abayobozi muri RBC bavuze ko abarimo gukingirwa mu bukangurambaga bwatangiye tariki 3 Kanama 2021, barimo guhabwa urukingo rwa ’Pfizer’.

Abamotari bakingiye bavuga ko bishimiye kubona urukingo.

Mfashijwenimana Jean Baptiste, Umumotari ukorera mu Karere ka Gasabo, yavuze ko mbere yatinyaga urukingo rwa Covid-19 kubera ibihuha yarwumvagaho, ariko ubu ngo azi akamaro karwo mu kumurinda.

Macumbi Aimable, we ni Umumotari ukorera mu Karere ka Kicukiro, avuga ko ubu nta bwoba agitewe n’urukingo rwa Covid-19.

Yagize ati "Twajyaga twumva ibihuha byerekeye urwo rukingo, nkumva mfite ubwoba bwo kurwiteza, ariko ubu namenye ko nta ngaruka mbi rwangiraho, ahubwo rundinda".

Hashize igihe Guverinoma y’u Rwanda itangiye gukingira abaturage uko inkingo zigenda ziboneka.

Abayobozi bo muri Minisiteri y’Ubuzima bizeza Abanyarwanda ko gahunda bari bihaye yo gukingira nibura 60% by’Abaturarwanda bitarenze uyu mwaka wa 2021 izagerwaho n’ubwo habanje kubaho ikibazo cy’ibura ry’inkingo.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Lt Col Dr Mpunga Tharcisse, yavuze ko u Rwanda rutegereje inkingo zigera kuri Miliyoni eshatu zizaba zageze mu gihugu bitarenze ukwezi kwa Nzeli 2021.

Kugeza tariki 3 Kanama 2021, abantu bagera ku 466.522 ni bo bari bamaze gukingirwa ku buryo bwuzuye mu Rwanda, ni ukuvuga bamaze guhabwa doze ebyiri z’urukingo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka