Abaminisitiri umunani bagiye kwitaba PAC

Komisiyo y’Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari n’umutungo bya leta (PAC), yatumyeho abaminisitiri umunani (8) kugira ngo batange ibisobanuro birebana n’aho bageze bakemura ibibazo by’imicungire n’imikoreshereze idahwitse muri minisiteri bayoboye.

Ibyo bibazo biri muri bimwe mu byagaragajwe muri raporo z’imyaka ine Z’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta kuva muri 2014 kugeza muri 2018.

Amakuru agera kuri Kigali Today aravuga ko mu baminisitiri bahamagawe na PAC harimo Minisitiri w’Uburezi, uw’Ubuhinzi n’Ubworozi, uw’Imari n’igenamigambi, uw’Ubutabera, uw’Ubuzima, uw’Abakozi ba Leta n’Umurimo, uw’Ibikorwaremezo na Minisitiri mu Biro bya Minisitiri w’Intebe.

Urugero nka Minisitiri w’ibikorwaremezo, mu byo abazwa harimo ibirebana n’ikigo gishinzwe gukwirakwiza amazi, isuku n’isukura (WASAC), n’ikigo gishinzwe amashanyarazi (REG) ku myanzuro y’Inteko ishinga amategeko isaba ko umushinga wa gahunda ya biyogaze (biogas) wasubirwamo kuko utizwe neza.

Minisiteri y’Ibikorwaremezo yari yahawe kugeza muri Mata 2020 ikaba yatanze gahunda nshya ya biogas, none abagize PAC barifuza kumenya impamvu iyo gahunda itaraboneka.

Naho Minisitiri mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, we arasabwa gutanga amakuru arebana n’umwanzuro wafashwe hagendewe kuri raporo y’Umugenzuzi Mukuru yo muri 2015/2016 yasabaga ko ubutaka bugomba gusoreshwa gusa ku nshuro ya mbere bugiye gukoreshwa kugira ngo hatabaho kubusoresha kabiri.

Amakuru aturuka muri PAC aravuga ko n’ubwo Minisiteri yatanze igisubizo kuri icyo kibazo, PAC ikeneye ibindi bisobanuro.

Hagati aho mu rwego rw’Ubutabera, iyo Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ashyize ahagaragara raporo ye buri mwaka, Ubushinjacyaha nabwo butangira akazi kabwo kugira ngo abagize uruhara mu micungire n’imikoreshereze mibi y’imari ya leta babiryozwe.

Urwego rw’Igihugu Rw’Ubushinjacyaha (NPPA) ruvuga ko rwamaze kugeza mu rukiko abantu 373 mu mezi icyenda (9) ashize, bakurikranyweho kunyereza umutungo wa leta n’ibindi byaha bifitanye isano na ruswa.

NPPA yanagejeje mu nkiko ibyaha byagaragajwe muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru yo muri 2017-18. Kugeza ubu amadosiye afitanye isano n’iyo raporo amaze gukurikiranwa n’ubushinjacyaha ni 92, kandi hamaze kugaruzwa miliyoni 537FRW yari yaranyerejwe, akaba yarabonetse na mbere y’uko zimwe muri izo manza zitangira kuburanishwa.

Ubwo yashyikirizaga raporo ye ku Nteko ishinga amategeko mu mwaka w’ingengo y’imari warangiye ku itariki 30 Kamena 2018, Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta Obadiah Biraro yavuze ko hari amafaranga abarirwa muri miliyari 5,6FRW yakoreshejwe nabi cyangwa yanyerejwe hagari ya 2017 na 2018.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubushinjacyaha bwanasuzumye ibibazo byatanzwe na Biraro muri raporo yo muri 2018-19 report. Nubwo ubushinjacyaha bwakiriye amadosiye 95, 36 gusa ni yo yamaze kugezwa mu nkiko.

Ubushinjacyaha kandi bwabashije kugaruza miliyoni 101FRW mbere y’uko zimwe muri izo manza zigezwa mu rukiko.

Mu rwego rwo gushakira umuti urambye ikibazo cy’abanyereza n’abakoresha nabi imari n’umutungo bya Leta, Umugenzuzi Mukuru Obadiah Biraro avuga ko ubuyobozi bugomba gukora icyo bushinzwe kandi abagiriwe icyizere cyo gukoresha neza imari ya leta ntibabyubahirize, bakamburwa izo nshingano kandi bagategekwa kwishyura amafaranga yabuze.

Biraro ati: “Mugomba kubahiriza itegeko. Amategeko arahari kandi nunyuranya nayo uzabe witeguye kubiryozwa. Nta yindi nzira usibye gushyikirizwa ubutabera. Nta nzira z’icyanzu zihari”.

Muri Nyakanga umwaka ushize, Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye yavuze ko guverinoma irimo gukurikirana miliyari 11FRW kandi ko yizeye kuzayagaruza binyuze mu manza yatsinze zirebana n’ibyaha bya ruswa no gucunga nabi imari ya leta.

Minisiteri y’Ubutabera yamaze no gushyira ahagaraagra urutonde rw’abantu bose bafitiye leta amafaranga, nka bumwe mu buryo bwo guca ingeso yo kwambura leta ukibwira ko birangiriye aho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Abo bazabazwa ibya wasac na Reg muzababaze ni ibyibirarane byabakozi bahoze bakore ibyo bigo bikitwa EWASA

Karinganire yanditse ku itariki ya: 5-05-2021  →  Musubize

Gusaba ubufasha nakuwe mubishanga muri Gasabo Bumbogo ariko kubera kutagira ahokuba nogukodesha no kwishyurira abanyeshuri byananiye Tubonye ahokuba mwaba mudufashije cyane Umutima urenda guturika kubera kubura uko tubigenza

Hakizuwera j de Dieu yanditse ku itariki ya: 4-05-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka