Abaminisitiri b’u Burayi na Afurika barahurira i Kigali bige kuri Covid-19, amahoro ku isi n’abimukira

Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe(AU) hamwe n’iy’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi(EU), zemeranyijwe ko Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’iyi migabane yombi, baza i Kigali kwigira hamwe icyakorwa ku bijyanye n’icyorezo cya Covid-19, amahoro ku isi, ishoramari n’ikibazo cy’abimukira.

By’umwihariko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro Umuyobozi wungirije wa Komisiyo y’Ubumwe bw’u Burayi, akaba n’Intumwa y’uwo muryango ishinzwe Ububanyi n’Amahanga n’Umutekano, Josep Borell Fontelles witabiriye iyo inama ihuza AU na EU.

Borell yaje asanga mugenzi we wa Komisiyo yunze Ubumwe bwa Afurika, Dr Monique Nsanzabaganwa wifatanyije n’Abahagarariye ibihugu byabo muri Afurika n’u Burayi, mu gutegura ibigomba kuganirwaho n’Abaminisitiri b’impande zombi kuri uyu wa Kabiri.

Dr Nsanzabaganwa avuga ko kuba iyi nama isubukuwe nyuma yo gusubikwa mu kwezi k’Ukwakira k’Umwaka ushize wa 2020, ari igihamya cy’ubushake bukomeye bwo gutsinda icyorezo Covid-19 ngo cyasubije inyuma isi mu ngeri zitandukanye zo kubaho kw’abantu.

Yagize ati “Kuva icyorezo Covid-19 cyakwaduka isi yarahindutse ku buryo bwihuse kugera ku ngaruka dukomeje guhangana na zo kugeza ubu”.

Ambasaderi Jean-Leon Ilunga uhagarariye Kongo Kinshasa mu muryango wa Afurika yunze Ubumwe (ari na cyo gihugu kiwuyoboye muri uyu mwaka), avuga ko bateguye ibiza kuganirwaho n’abaminisiti b’u Burayi na Afurika “kugira ngo bataza guta umwanya mu mpaka zitari ngombwa”.

Umuyobozi muri Komisiyo y’Ubumwe bw’u Burayi ushinzwe serivisi zo hanze y’uyu mugabane, Rita Laranjinha we yakomeje agira ati “Twese hamwe nk’ibihugu 27 bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’inzego ziwugize, twiteguye kwemeranya ku myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri, mu biganirwaho hari uguhangana na Covid-19 n’ingaruka zayo, ishoramari, ibijyanye n’amahoro ku isi n’imiyoborere, ndetse n’ikibazo cy’abimukira”.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, Clementine Mukeka avuga ko Afurika n’Uburayi nk’abafatanyabikorwa, ari ngombwa gukomeza gukorana bya hafi kugira ngo bashakire hamwe ibisubizo by’ibibazo byugarije imigabane yombi.

Mukeka avuga ko hakwiye kubwizanya ukuri kandi ibiganiro bikaganisha ku musaruro wo gukorera hamwe kwa Afurika n’u Burayi mu buryo butajenjetse.

Ibihugu biraye byohereje Abaministiri babyo i Kigali kuri uyu wa Mbere ni Algeria, Sierra Leone, Ireland, Uganda, Croatia, Denmark, Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, Pologne, Repubulika ya Czech na Romania.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kuva kera,ntako abantu batagize bashaka amahoro.Byageze n’aho muli 1945 bashinga United Nations,bayiha inshingano zo "kuzana amahoro ku isi".Nyamara aho kuzana amahoro,ibihugu 9 byakoze atomic bombs ku buryo nibaramuka bazirwanishije isi izashira.Amahirwe tugira nuko imana ibacungira hafi.Nkuko ijambo ryayo rivuga,ku munsi w’imperuka izatwika intwaro zose,irimbure abantu bose bakora ibyo itubuza noneho ishyireho ubutegetsi bwayo buzahindura isi paradizo.Nicyo cyonyine kizazana amahoro ku isi,ibibazo byose bikavaho.

ruremesha yanditse ku itariki ya: 26-10-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka