Abamenya amakuru kuri ruswa ntibayatangaze bafatwa nk’abayishyigikira

Bamwe mu baturage bo mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali baravuga ko hari zimwe muri serivisi zikigaragaramo ibyuho bya ruswa, bagatinya gutanga amakuru kubera gutinya kwiteranya.

Zimwe muri serivisi zitungwa agatoki n’abaturage ko zikigaragaramo ruswa, zirimo izijyanye no gutwara ibinyabiziga mu mihanda, kubona ibyangombwa byo kubaka, ubutaka, itangwa ry’amasoko ya Leta, hamwe n’inkunga zigenerwa abatishoboye.

Abaturage bavuga ko n’ubwo hari ingamba zo kurwanya ruswa kandi bikaba hari umusaruro bitanga, ngo ntibibuza ko hakiri aho ruswa ikigaragara, ku buryo iyo utayitanze usiragizwa, kugeza urambiwe ukazabivamo utabonye icyo washakaga.

Umwe mu bagore baganiriye n’itangazamakuru, avuga ko serivisi zijyanye no kubaka zikigaragaramo ruswa, kuko akenshi bagusiragiza kugeza urambiwe ukabyihorera.

Yagize ati “Nabanje ku murenge birananira, njya ku karere, banyohereza ku Mujyi wa Kigali, ndandika nsaba kugira ngo nubake inzu igeretse kabiri, barananiza ngo ntabwo nakwemererwa guhabwa ibyangombwa, ahubwo ngo niba numva nihuta gushaka kubaka, ngurishe ikibanza cyanjye ngende ngure ahandi. Serivisi zitihuta barakubwira ngo genda ugaruke ni zo zigiye gutera ibibazo mu gihugu.”

Mugenzi we ati “Serivisi dusaba ntibaziduhe, ni izerekeranye no kugira ngo twubake nk’amazu yacu, cyangwa twubake ubwiherero, ugasanga barimo baratunaniza, cyangwa bagatanga za ruswa, jye rero nta ruswa mfite nabuze icyo ntanga”.

Inzego zifite kurwanya ruswa mu nshingano zivuga ko n’ubwo hari itegeko rirengera uwatungiye agatoki ruswa, ariko hakigaragara intege nke mu gutanga amakuru mu nzego zitandukanye.

Abakozi ba Leta ni bo batanga amakuru kuri ruswa ku kigero gishimishije cya 81%, mu gihe abikorera ndetse n’imiryango itari iya Leta, abaturage n’itangazamakuru ngo ni bo batanga amakuru ku kigero cyo hasi kingana na 11.8%.

Umuvunyi Mukuru Madeleine Nirere, avuga ko inzego n’amategeko byo kurwanya ruswa bihari, ariko ngo uburyo bishyirwa mu bikorwa ni ho hari ikibazo, agashishikariza abamenya amakuru yerekeranye na ruswa kutayihererana.

Ati “Amategeko yo arahari, n’inzego zirahari ariko uburyo bishyirwa mu bikorwa ni ho hagomba kurebwa, ikindi cyuho gikomeye ni uburyo bw’imyumvire y’abaturage yo kwihanganira ruswa. Hari aho bikigaragara ko imyumvire igomba guhinduka, kuko niba umuntu yaragombaga guhabwa serivisi, akibwiriza agatanga ruswa, yanayitanze kubera ko bayimusabye cyangwa se kuko atabonye serivisi nziza, ariko no kumva ko wamenye amakuru kuri ruswa ntuyatangaze mu by’ukuri ni ukuyibangamira na byo”.

U Rwanda ruri ku mwanya wa 52 mu kurwanya ruswa mu bihugu 180 byo ku isi, rukaba urwa 5 muri Afurika, naho muri Afurika y’Iburasirazuba ruri ku mwanya wa mbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka