Abambukiranya imipaka bagiye kujya bafashwa mu bibazo by’amategeko bahura nabyo
Abaturage bambukiranya imipaka by’umwihariko mu Turere twa Rubavu na Rusizi, bagiye kuzajya bafashwa mu bibazo by’amategeko bakunze guhura nabyo, mu gihe bambutse bagiye gushaka imibereho mu buryo butandukanye.
Muri uko kwambuka hari igihe bahura n’ibibazo bitandukanye by’amategeko, cyane cyane ko abenshi baba batazi uburenganzira ndetse n’inshingano zabo, bityo bikabaviramo guhura n’ibibazo rimwe na rimwe birimo impapuro z’inzira, ibyaha by’icuruzwa ry’abantu cyangwa no kwambukiranya imipaka bidakurikije amategeko.
Mu rwego rwo kubafasha, abatuye mu Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC), bahuye n’ibibazo igihe bagiye cyangwa bavuye muri kimwe muri ibyo bihugu, ku wa Kane tariki 28 Nzeri 2023, hatangijwe ku mugaragaro umushinga Uhaki Bila Mipaka (Strengthening Access to Justice in the Great Lakes Region), ugamije gufasha abo baturage.
Ni umushinga uzakorera mu Turere twa Rubavu na Rusizi two mu Ntara y’Iburengerazuba, ukazakora ku mipaka itanu irimo uwa La Corniche umenyerewe nka Petite Barrière hamwe na Poids Lourds umenyerewe nka Grande Barrière yo mu Karere ka Rubavu, yiyongeraho iyo mu Karere ka Rusizi, irimo Rusizi I, Rusizi II ndetse na Bugarama.
Jeannette Uwajeneza, umuyobozi w’ishami ry’imiyoborere myiza mu Karere ka Rubavu, avuga ko hari abaturage iyo bambukaga bakundaga guhura n’ibibazo by’ihohoterwa, birimo kwamburwa ndetse n’iby’umutekano, ku buryo hari byinshi biteze muri uyu mushinga.
Ati “Iyo twamenyaga ayo makuru, twafatanyaga n’abashinzwe abinjira n’abasohoka iwacu, niba hari ikibazo cyavutse ku baturanyi ba Congo tugafatanya kugikemura, niba hari umuturage wacu bagumanye cyangwa hari irindi hohoterwa yagiriwe. Icyo mbona cyiza kiri kuri uyu mushinga n’uko bazatanga ubufasha mu bijyanye n’amategeko, yaba ari uzaba ari muri Congo wenda tutabashije kumenyera amakuru, azajya asanga bya biro byabo ababwire ikibazo babashe kugikurikirana ariko baduhe natwe amakuru.”
Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga uharanira amahoro mu Rwanda (International Alert Rwanda) Ariane Inkesha, avuga ko umushinga Uhaki Bila Mipaka uzaba ufite ibiro kuri buri mupaka ku buryo umuturage ashobora kuhajya akahabonera ubufasha.
Ati “Dufite ibiro, ibyo bita Legal Clinics kuri iyo mipaka yose, aho umuturage ajya akabona abanyamategeko kandi akabona ubufasha nta mafaranga atanze, cyane cyane twibanda kuri abo bambukiranya imipaka buri munsi, aragenda niba agomba kubona umufasha mu by’amategeko tukamumuha, niba ashaka ubumenyi tukabimuha ariko nta mafaranga tumusabye.”
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera, Theophile Mbonera, avuga ko icyiza cy’uyu mushinga ari uko uzatanga ubufasha mu rwego rw’amategeko, ku buryo hari icyo uzafasha abajyaga bambuka bagafatwa n’abahohoterwaga.
Ati “Abantu nk’abo bafite amahirwe yo kuba uyu mushinga uzabafasha kubona ababunganira mu gihe bari mu bibazo nk’ibyo ngibyo, kuko kugeza ubu kunganirwa ni uburyo bwiza butuma umuntu abasha kubona ubutabera buboneye, buri ku rwego rwiza. Ni byiza ko babasha gufashwa.”
Mu gihe cy’amezi agera kuri atanu, umushinga Uhaki Bila Mipaka, umaze gufasha mu bijyanye n’amategeko abaturage 1049, ukaba uzamara igihe kigera ku myaka ine, aho biteganyijwe ko uzarangira mu 2026.
Ohereza igitekerezo
|