Abamaze umwaka bagororerwa Iwawa batashye biyemeje kuba intangarugero

Urubyiruko rwo mu Karere ka Musanze rwari rumaze umwaka rugororwa mu kigo Ngororamuco cya Iwawa, ruratangaza ko amasomo bahigiye yatumye barushaho kwitekerezaho, biyemeza guhindura imyitwarire mibi bahoranye, ubu bakaba batahanye ingamba zo kuba intangarugero mu miryango bakomokamo kandi bakarangwa n’umwete.

Urwo rubyiruko rwatahanye ingamba z'imyitwarire myiza
Urwo rubyiruko rwatahanye ingamba z’imyitwarire myiza

Ibi babigarutseho ku wa Kabiri tariki 14 Gashyantare 2023, mu gikorwa cyabereye mu Karere ka Musanze, cyo kubasubiza mu miryango yabo.

Muri abo basore uko ari 169, harimo uwitwa Ndagijimana Claude, watangarije Kigali Today, uko yari yarasabitswe n’inzoga n’ibiyobyabwenge, bimubera intandaro yo kunanira ababyeyi be, bimuviramo kujyanwa Iwawa nyuma y’uko batakambiye ubuyobozi babubisaba, kuko babonaga ubuzima n’ahazaza he buri mu mazi abira.

Yagize ati: “Nakundaga kunywa inzoga n’ibiyobyabwenge cyane, ngendera mu kigare cy’abana bananiranye. Amafaranga nabiguraga iyo nabaga ntayakuye mu biraka nakoraga, nabeshyaga umubyeyi ko hari nk’umushinga mfite, hakaba ubwo ampaye nk’ibihumbi 50 cyangwa arenzeho by’igishoro, aho kuyacuruzamo njye nkayajyana muri ibyo biyobyabwenge n’inzoga”.

Nyuma y’aho umubyeyi we amenyeye ko yishora mu biyobyabwenge n’inzoga, ngo yagerageje kumuhana, amusaba kubireka amubera ibamba. Ati: “Byabaye ngombwa ko yiyambaza ubuyobozi, kuko yabonaga ubuzima bwanjye buri mu marembera, niko kunyohereza Iwawa ngo barebe ko baburamira”.

Mu gihe cy'umwaka bari bamaze batabona ababo uru rubyiruko n'abagize imiryango yabo bishimiye kongera guhura
Mu gihe cy’umwaka bari bamaze batabona ababo uru rubyiruko n’abagize imiryango yabo bishimiye kongera guhura

Inyigisho Ndagijimana kimwe na bagenzi be, bamaze umwaka bahabwa muri iki kigo cya Iwawa, ngo zarabakanguye, bicuza igihombo batewe n’imyitwarire mibi bahozemo.

Kuri bo ariko, ngo kugororwa ni intangiriro nziza y’ubuzima bushingiye ku bikorwa bifatika kandi by’ingirakamaro.

Uzabakiriho Innocent agira ati: “Nakungitse n’insoresore zibaga ibikoresho n’amatelefoni, hakaba ubwo babinzaniye nkabigurisha. Natangiye mbyita ibintu byoroheje, bigera ubwo birenga ihaniro, ari na byo bahereyeho banjyana mu Kigo Ngororamuco. Ku bw’amahirwe narahageze niga amasomo atandukanye, harimo n’ajyanye no gukunda Igihugu no kukirinda ibigihungabanya no kwiteza imbere, ari na byo biri mu byamfashije guhindura imyitwarire”.

Akomeza ati: “Ubu ngarukanye ingamba nshya, zo kwitwara neza mu bandi, gukorana cyane no kwiteza imbere”.

Aba basore biyemeje kureka imico mibi n'ubuzererezi bakaba urubyiruko rw'ahazaza
Aba basore biyemeje kureka imico mibi n’ubuzererezi bakaba urubyiruko rw’ahazaza

Mu gikorwa cyo gusubiza uru rubyiruko mu miryango yabo, cyabereye mu Karere ka Musanze, akanyamuneza kari kose, yaba kuri urwo rubyiruko ndetse n’abo mu miryango bari baje kubakira.

Umwe muri bo ati: “Aba bana bavuyeyo bigaragara ko barezwe ruzungu, bitewe n’itoto, gusa neza n’umubyibuho batahanye, ukongeraho n’imico myiza ndi kubona bafite. Umwana wanjye ubwo yajyagayo, ni njye wamutangiye amakuru mu buyobozi, mbasaba kumunjyanira Iwawa. Nkaba nari narasigaranye ubwoba ko ubwo azaba atashye, azanyihimuraho. Reka ahubwo rwose ubu twabaye inshuti, twanahoberanye byimbitse, ambwira ko atashye yararetse imico mibi. Ubu mu rugo twateguye ibirori byo kumwakira no kwishimira ko atahanye imigambi mishya kandi myiza”.

Ntakirutima JMV, Umukozi w’Akarere ka Musanze ushinzwe Siporo n’Umuco, yagize ati: “Hari ababyeyi bahugira mu bindi, ntibite ku bana babo, ari na byo biviramo bamwe kugira imyitwarire mibi. Twatangiye urugendo rwo kwigisha imiryango, kujya bafata umwanya wo gukurikirana ubuzima n’imyitwarire y’abana, ari na yo mpamvu mubona aba babyeyi na bo twabasabye kuza kubasanganira ahangaha, ngo tunabonereho kwibukiranya ko uburere bwabo butureba twese dufatanyije”.

Ababyeyi bishimiye kwakira abana babo aho bahamya ko bagiye kurushaho kubaba hafi ngo batazasubira mu myitwarire idahwitse
Ababyeyi bishimiye kwakira abana babo aho bahamya ko bagiye kurushaho kubaba hafi ngo batazasubira mu myitwarire idahwitse

Abagera ku 177 bo mu Karere ka Musanze, ni bo bari bamaze umwaka bagororerwa mu Kigo Ngororamuco cya Iwawa. Barimo 169 bashyikirijwe imiryango yabo kuri uyu wa Kabiri, batandatu basigayeyo ku bw’akazi bahabonye, n’abandi babiri bagaragaje imyitwarire idahwitse, biba ngombwa ko basibira.

Bigishijwe imyuga irimo ubwubatsi, ubudozi, ububaji, ubukanishi, ikaba yitezweho kubabera imbarutso yo kwihangira imirimo bakagira imibereho myiza n’iterambere.

Akarere kabijeje ko ubumenyi bungutse butazaba impfabusa, kuko kazakurikiranira hafi ko buri kubagirira akamaro.

Buri wese yishimiraga kongera guhura n'abe nyuma y'umwaka wari ushize
Buri wese yishimiraga kongera guhura n’abe nyuma y’umwaka wari ushize
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka