Abakuze n’abafite uburwayi bukomeye muri Kigali bapimwe Covid-19

Ku wa 23 Mutarama 2020, Ikigo gishinzwe Ubuzima(RBC) cyari mu gikorwa cyo gupima virusi ya Corona (itera Covid-19) abatuye Kigali barengeje imyaka 70 y’ubukure hamwe n’abafite ubudahangarwa buke bw’umubiri kubera uburwayi.

Ikigo RBC cyatangaje ko ku bufatanye n’Umujyi wa Kigali, iyi gahunda yo gupima izagera ku bantu nibura 125 muri buri kagari, mu tugali twose 161 tugize uyu mujyi.

RBC yashakaga abantu bose bafite imyaka irenze 70 y’ubukure, ndetse n’abafite indwara nka diyabete, umuvuduko w’amaraso, indwara z’umwijima, impyiko, abafite virusi itera SIDA n’izindi, abahuye n’abarwayi ba Covid-19 ndetse n’abagaragaza ibimenyetso byayo batipimishije.

Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ushinzwe imikoranire n’Itangazamakuru, Julien Mahoro Niyingabira yavuze ko iki gikorwa cyo gupima virusi ya Corona ari inyigo igamije kureba uko icyorezo cyifashe muri Kigali.

Yagize ati "Abantu bari muri ibyo byiciro ni bo bifite ibyago byo kwandura, kubapima bizakoreshwa nk’inyigo ariko aho bizagaragara ko banduye Covid-19 bizatuma bitabwaho hakiri kare".

Mu ntango z’ukwezi kwa Gashyantare uyu mwaka, u Rwanda ruzaba rwakiriye inkingo zigera kuri miliyoni rwatumije, ndetse kugeza ubu rukaba ruvuga ko runafite imiti igabanya ubukana bwa Covid-19.

Niyingabira akavuga ko ibyiciro by’abapimwe ari byo bizahabwa imiti n’inkingo ku ikubitiro mu gihe zizaba zigeze mu Rwanda.

Ku kagari ka Musezero mu murenge wa Gisozi, twamenye ko abagombaga gupimwa bose atari ko baje bitewe n’uko igikorwa cyatangiye gitinze(guhera saa cyenda), kandi kigomba gusozwa saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Ubuyobozi bw’ako kagari buvuga ko mu bagombaga gupimwa byibura bagera ku 125, abahawe iyo serivisi ari 98 kandi igikorwa kikaba cyarangiye bwije (saa mbiri z’ijoro).

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Musezero, Leoncie Mukankurunziza yagize ati "Igikorwa cyari giteganyijwe guhera saa munani kugera saa kumi n’imwe, ayo ni amasaha make, ntabwo nzi neza ko n’ubwo bari kuba bitabiriye bose bari kuba bakorewe iyo serivisi".

Umubyeyi w’imyaka 85 witwa Mukamana Félicité utuye mu mudugudu wa Byimana, avuga ko n’ubwo yari yabanje kubarurwa, ngo yamenyeshejwe ko agomba kujya kwipimisha Covid-19 atinze, "nko mu ma saa cyenda" kandi kubyimba amaguru bitari kumworohera kugera ku biro by’akagari biri ku ntera y’urugendo rurenze iminota 30.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka