Abakuze n’abafite uburwayi bukomeye muri Kigali bapimwe Covid-19
Ku wa 23 Mutarama 2020, Ikigo gishinzwe Ubuzima(RBC) cyari mu gikorwa cyo gupima virusi ya Corona (itera Covid-19) abatuye Kigali barengeje imyaka 70 y’ubukure hamwe n’abafite ubudahangarwa buke bw’umubiri kubera uburwayi.
Ikigo RBC cyatangaje ko ku bufatanye n’Umujyi wa Kigali, iyi gahunda yo gupima izagera ku bantu nibura 125 muri buri kagari, mu tugali twose 161 tugize uyu mujyi.
RBC yashakaga abantu bose bafite imyaka irenze 70 y’ubukure, ndetse n’abafite indwara nka diyabete, umuvuduko w’amaraso, indwara z’umwijima, impyiko, abafite virusi itera SIDA n’izindi, abahuye n’abarwayi ba Covid-19 ndetse n’abagaragaza ibimenyetso byayo batipimishije.
Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ushinzwe imikoranire n’Itangazamakuru, Julien Mahoro Niyingabira yavuze ko iki gikorwa cyo gupima virusi ya Corona ari inyigo igamije kureba uko icyorezo cyifashe muri Kigali.
Yagize ati "Abantu bari muri ibyo byiciro ni bo bifite ibyago byo kwandura, kubapima bizakoreshwa nk’inyigo ariko aho bizagaragara ko banduye Covid-19 bizatuma bitabwaho hakiri kare".
Mu ntango z’ukwezi kwa Gashyantare uyu mwaka, u Rwanda ruzaba rwakiriye inkingo zigera kuri miliyoni rwatumije, ndetse kugeza ubu rukaba ruvuga ko runafite imiti igabanya ubukana bwa Covid-19.
Niyingabira akavuga ko ibyiciro by’abapimwe ari byo bizahabwa imiti n’inkingo ku ikubitiro mu gihe zizaba zigeze mu Rwanda.
Ku kagari ka Musezero mu murenge wa Gisozi, twamenye ko abagombaga gupimwa bose atari ko baje bitewe n’uko igikorwa cyatangiye gitinze(guhera saa cyenda), kandi kigomba gusozwa saa kumi n’imwe z’umugoroba.
Ubuyobozi bw’ako kagari buvuga ko mu bagombaga gupimwa byibura bagera ku 125, abahawe iyo serivisi ari 98 kandi igikorwa kikaba cyarangiye bwije (saa mbiri z’ijoro).
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Musezero, Leoncie Mukankurunziza yagize ati "Igikorwa cyari giteganyijwe guhera saa munani kugera saa kumi n’imwe, ayo ni amasaha make, ntabwo nzi neza ko n’ubwo bari kuba bitabiriye bose bari kuba bakorewe iyo serivisi".
Umubyeyi w’imyaka 85 witwa Mukamana Félicité utuye mu mudugudu wa Byimana, avuga ko n’ubwo yari yabanje kubarurwa, ngo yamenyeshejwe ko agomba kujya kwipimisha Covid-19 atinze, "nko mu ma saa cyenda" kandi kubyimba amaguru bitari kumworohera kugera ku biro by’akagari biri ku ntera y’urugendo rurenze iminota 30.
Inkuru zijyanye na: Coronavirus
- Mu Rwanda abantu batatu bishwe na #COVID19, abakize ni icyenda
- #COVID19: Mu Rwanda habonetse abanduye bashya 60, abarembye ni 8
- Mu Rwanda abantu batatu bishwe na COVID-19, abarembye ni 11
- Abanyeshuri bose bazajya mu biruhuko tariki 02 Mata 2021
- RBC na Kaminuza y’u Rwanda bagiye gukusanya amakuru azafasha mu kumenya icyerekezo cya Covid-19
- #COVID19: Mu Rwanda habonetse abanduye bashya 136, abakize ni 23
- U Bushinwa buhakana ibyo gupima Covid-19 Abanyamerika mu kibuno
- Dore uko uturere duhagaze mu kugira abanduye Covid-19
- Mu Rwanda abantu bane bishwe na #COVID19
- #COVID19: Habonetse abanduye bashya 118, abakirwaye bose hamwe ni 925
- Ghana ibaye Igihugu cya mbere gihawe inkingo muri gahunda y’inkunga ya COVAX
- Hari ibigo byanze kwimura abana b’incuke, ntibyashimisha ababyeyi
- Perezida Kagame ashyigikiye umuyobozi wa OMS wanenze ibihugu bikize byiharira inkingo
- Mu Rwanda umuntu umwe yishwe na COVID-19, abakize ni 259
- Joe Biden yababajwe n’Abanyamerika basaga ibihumbi 500 bamaze kwicwa na Covid-19
- Mu Rwanda abagabo batatu bishwe na COVID-19
- Perezida Magufuli noneho yemeye ko igihugu cye gifite ikibazo cya Covid-19
- Muhanga: Resitora zabujijwe kugurisha inzoga hirindwa Covid-19
- Mu Rwanda abantu babiri bishwe na Covid-19 hakira 206
- Mu Rwanda abantu 210 bakize Covid-19, babiri irabahitana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|