Abakuru b’ibihugu 40 bamaze kwemeza ko bazitabira CHOGM

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Dr Vincent Biruta, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku ya 31 Gicurasi 2022, yavuze ko ibihugu 40 mu bigize Commonwealth 54, bimaze kwemeza ko abakuru babyo bazaza mu Rwanda kwitabira inama ya CHOGM.

Minisitiri Biruta abajijwe uko imyiteguro ya CHOGM ihagaze, yasubije ko imeze neza, kandi igihugu cyabyiteguye neza kuko u Rwanda rumaze kumenya abazitabira inama, kandi rukaba rwaramaze gutegura ibintu byose kuko inama izatangira vuba muri Kamena.

Ati “Tumaze kumenya abakuru b’ibihubu bazitabira iyi nama kandi hari izindi nama zishamikiye kuri iyi y’Abakuru b’ibihugu, hari inama y’urubyiruko, inama y’abagore, irebana n’ubucuruzi, irebana n’imiryango yigenga idashamikiye kuri Leta, rwose nta gushidikanya izi nama zose zibanziriza CHOGM zizagenda neza”.

Minisitiri Biruta avuga ko mbere ya CHOGM nanone hari indi nama ijyanye n’itumanaho, nayo iri ku rwego rw’Isi izaba ku va ku itariki ya 6 kugeza ku ya 16 Kamena 2022.

Iyo myiteguro niyo u Rwanda rurimo na n’ubu kandi biragaragara ko rwiteguye neza kwakira iyi nama, nk’uko inzego zitandukanye z’ubuyobozi ndetse no mu bikorera bagize iminsi bita ku bijyanye no kuzakira abashyitsi benshi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka