Abakuriye ibigo bitandukanye barakangurirwa gukoresha ‘AkadomoRw’

Mu rwego rwo kumenyekanisha u Rwanda ndetse n’ibihakorerwa, ikigo gishinzwe gucunga no guteza imbere AkadomoRw (RICTA), kirahamagarira abafite ibigo bikoresha ikoranabuhanga byo mu Rwanda gukoresha akadomoRw (.rw), kuko bigaragaza ibyo bakora byihuse mu Rwanda n’ahandi.

Abanyarwanda barakangurirwa gukoresha AkadomoRw
Abanyarwanda barakangurirwa gukoresha AkadomoRw

N’ubwo mu Rwanda hari ibigo byinshi bitandukanye ariko usanga bataritabira neza gukoresha AkadomoRw, kuko imibare igaragaza ko ibigo bigera kuri 6500 gusa aribyo bigakoresha, kandi nabyo byiganjemo ibya Leta ndetse n’ibiyishamikiyeho.

Gukoresha akadomoRw ku bigo bikorera mu Rwanda harimo inyungu zitandukanye, kuko birinda ko hari ushobora kubatwarira izina akaba ashobora kuryiyitirira.

Bamwe mu bakoresha ibindi birangano birimo akadomoCom, akadomoNet, akadomoOrg n’ibindi, bavuga ko abenshi bagifite imyumvire itari ihagije ku mikoreshereze y’akadomoRw, bigatuma abenshi batizera umutekano w’ibyabo.

Francine Andrew Saro, ni rwiyemezamirimo ufite urubuga rw’itangazamakuru rwitwa Feeza.com, avuga ko impamvu adakoresha akadomoRw, ari uko yari itaramenyekana cyane ku ruhando mpuzamahanga, kuri we agasanga hari umukoro abayishinzwe bafite wo kuyimenyekanisha.

Ati “Ni umukoro ku bantu bayicuruza kugira ngo bayamamaze cyane, kandi bakayiha ingingo zifatika kugira ngo umuntu ayigure yumva impamvu zifatika zigomba gutuma ayigura, kuko niba mfite akadomoCom ikaba nta kibazo iranteza, wenda hari icyo batubwiye kijyanye n’umutekano kuba waba ufite izina ryawe umuntu akaza akarifata akariguraho akadomoRw. Ku mpamvu z’umutekano wawe nayo wayigura ukayibika, ariko bitabaye impamvu z’uko ufite izina rinini urimo kurinda akadomoCom ntacyo kaba gatwaye”.

Gukoresha akadomoRw biri mu bituma u Rwanda rumenyekana
Gukoresha akadomoRw biri mu bituma u Rwanda rumenyekana

Ku rundi ruhande ariko usanga abakoresha akadomoRw bakavuga imyato, kuko biborohera kugaragaza ibikorwa byabo kandi n’umutekano w’ibikorerwaho ukaba wizewe.

Yvan Kimenyi ni umwe mu bakoresha akadomoRw, avuga ko umutekano ujyanye n’ibyo bashyira ku mbuga nkoranyambaga zabo uba wizewe cyane, bitewe n’imbaraga Leta ishyiramo, ugereranyije n’abakoresha ibindi.

Ati “Umutekano ujyanye n’ibyo dushyira ku mbuga nkoranyambaga zacu, ujyanye n’urujya n’uruza rw’abatugana, imbuga nkoranyambaga zacu zisurwa n’abantu benshi, ni umutekano ku bikorwa byabo, ku byo batubitsa n’ibyo badusangiza, kubera ukuntu Leta irimo kubishyiramo imbaraga cyane ihozaho ijisho, ariko ahandi usanga ari benshi cyane kugira ngo ubakurikirane ari ikibazo”.

Umuyobozi wa RICTA, Grace Ingabire, avuga ko bamaze kugera ku mubare w’ibigo n’abandi bantu bikorera bagera ku 6500, ariko kandi ngo uyu mubare uracyari hasi.

Ati “Ugereranyije n’ibigo bikorera mu Rwanda umubare wacu uracyari hasi, kuko ibigo byinshi bikoresha .Com, .Org, .Net, birenga 5000 mu Rwanda, bigikoresha ayo mazina kandi ntabwo ari amanyarwanda. Turifuza ko abo bantu bose baza bagakoresha .Rw, nk’uko dusanze duteza imbere Made in Rwanda, ariko tukifuza kurenga n’ibyo 5000 tukagenda ku bindi bigo bikoresha za Gmail, yahoo, kuko nabyo ni byinshi mu Rwanda”.

Umuyobozi wa RICTA, Grace Ingabire
Umuyobozi wa RICTA, Grace Ingabire

Kugeza ubu ukoresha akadomoRw yishyura Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 12 ku mwaka, mu bindi birimo akadomoCom, akadomoOrg n’izindi zitari inyarwanda, zigurwa bitewe n’igihugu urimo, ariko akenshi ikiguzi kiba kiri hagati y’Amadorali ya Amerika 10 na 20.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka