Abakuriye amadini n’amatorero biteguye kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 (Amafoto)

Nyuma y’aho Inama y’Abaminisitiri iteranye ku wa Gatatu tariki 15 Nyakanga 2020 ikemeza ko insengero zongera gufungura, abakuriye amadini n’amatorero bo mu Ntara y’Amajyaruguru bishimiye uyu mwanzuro, baboneraho no kwizeza Abanyarwanda ko biteguye kuba icyitegererezo mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19, kugira ngo kitazabona aho kimenera.

Muri Paruwasi Katederari ya Ruhengeri aho bicara hashyizwe ibimenyetso bizajya bituma abakurikira igitambo cya misa bahana intera
Muri Paruwasi Katederari ya Ruhengeri aho bicara hashyizwe ibimenyetso bizajya bituma abakurikira igitambo cya misa bahana intera

Hari hashize amezi arenga ane hafashwe umwanzuro wo gufunga insengero, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19. Itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ryemerera insengero ko zongera gukora ariko uburenganzira bwo gufungura bukazajya butangwa n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, zimaze kugenzura ko hubahirijwe amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima.

Padiri Mukuru wa Paruwasi Katederari ya Ruhengeri Emmanuel Ndagijimana, ni umwe mu bishimiye iki cyemezo.

Yagize ati “Kuba amadini, amatorero byongeye kwemererwa gufungura imiryango, bakongera gusenga byadushimishije cyane. Ku ruhande rwacu nk’abakirisitu gatolika bo muri iyi paruwasi twari tumaze iminsi dushyiraho uburyo bwose bw’ingenzi bw’ubwirinzi ku bazaza bagana kiriziya baje mu misa, ku buryo navuga ko nta bwoba cyangwa impungenge dufite.

Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri Mgr Harorimana Vincent ari kumwe n'abandi bayobozi mu nzego z'ibanze na Padiri mukuru wa Paruwasi Ruhengeri bareba uko imyiteguro yo kongera gufungura ihagaze
Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri Mgr Harorimana Vincent ari kumwe n’abandi bayobozi mu nzego z’ibanze na Padiri mukuru wa Paruwasi Ruhengeri bareba uko imyiteguro yo kongera gufungura ihagaze

Yaba abapadiri turiteguye, hari n’abakorerabushake bamaze guhugurwa uko bazajya badufasha kuyobora abaje mu misa, kiriziya yarateguwe mu buryo buhagije n’ibikoresho byose nkenerwa twamaze kubishaka; ku buryo n’uwavuga ati ngaho musome misa nta kabuza turiteguye”.

Abakuriye amadini n’amatorero bavuga ko uburyo bwose bukubiye mu bisabwa ngo bemererwe kongera gufungura insengero bijyanye no kurengera ubuzima, kuko bidakozwe n’ubundi izo nsengero zidashobora kubona abazigana.

Pasiteri Matabaro Mporana Jonas, ukuriye Evangelical Restoration Church Paruwasi ya Ruhengeri, yagize ati “Uburyo iki cyorezo cya Covid-19 gikwirakwira byaduhaye isomo ry’uko ubuzima bw’umuntu ari ntayegayezwa. Turamutse tukirwanyije mu buryo bujenjetse natwe cyatuganza ugasanga na za nsengero twaririraga ko zifungurwa zibuze abazisengeramo, kubera ko barwaye cyangwa se bishwe n’icyo cyorezo.

Pasiteri Matabaro Mporana Jonas ari mu bishimiye ko insengero zongeye gukomorerwa
Pasiteri Matabaro Mporana Jonas ari mu bishimiye ko insengero zongeye gukomorerwa

Ni yo mpamvu buri muntu wese yaba umukozi w’Imana n’umuyoboke w’idini cyangwa itorero runaka, bose bakwiye gusenyera umugozi umwe kandi nta gikomeye kirimo mu gihe ibi dusabwa biri mu nyungu zo kurengera ubuzima bwacu twese”.

Inzego z’ibanze kuba ari zo zigiye kuzajya zitanga uburenganzira ku nsengero zujuje ibisabwa mu kurwanya icyorezo cya Covid-19, abahagarariye amadini n’amatorero basanga bifite akamaro cyane, kuko ngo urebye hari inyinshi zigifite urugendo rwo kwiyubaka, bityo hatabayeho kubanza gukora ubugenzuzi bw’icyo ziteguye gukora mu gushyira mu bikorwa amabwiriza bwaba ari nk’ubwiyahuzi.

Mu musigiti imbere hari ibimenyetso bizajya bifasha abasenga guhana intera
Mu musigiti imbere hari ibimenyetso bizajya bifasha abasenga guhana intera

Umuyobozi wa Islam mu Ntara y’Amajyarurugu, Sheikh Ismail Seif yagize ati “Dushyigikiye ubu buryo bwo kubanza kugenzura insengero, imisigiti na kiriziya bigizwemo uruhare n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, kuko ni bo babegereye.

Ibi bizatuma n’igihe izo nsengero zemerewe gukora zihozwaho ijisho bitume zitirara, abazikuriye n’abazigana bahore bikebuka, aho badohotse nibiba ngombwa hongere hafungwe”.

Ikindi ngo ni uko muri ubu bugenzuzi hadakwiye kubamo amarangamutima cyangwa kujenjekera ba nyir’insengero bigaragara ko bacumbagira mu gushyiraho ingamba zo kurinda abayoboke bazo, cyane ko ubu bugenzuzi buzajya bukorwa kuva ku rwego rw’Umurenge, Akarere, Intara bukazamurwa ku rwego rwa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.

Biteganyijwe ko amabwiriza arambuye ku ngingo y’ifungurwa ry’insengero azashyirwa ahagaragara na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu nk’uko itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ribivuga.

Mu rusengero rwa Evangelical Restoration Church hateguwe ku buryo abazajya bahasengera bagomba kwicara bahanye intera
Mu rusengero rwa Evangelical Restoration Church hateguwe ku buryo abazajya bahasengera bagomba kwicara bahanye intera
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

AMATORERO Y’ INZADUKA GUSA

LENGI LENGA yanditse ku itariki ya: 17-07-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka