Abakurikiranyweho gutera grenade mu gihugu bakatiwe

Abahamwe n’ibyaha byo gutera ibisasu bya grenade hirya no hino mu gihugu muri 2010 bakatiwe ibihano bitandukanye n’urukiko rukuru, uyu munsi tariki 13/01/2012.

Urubanza rwari ruyobowe na Perezida w’urukiko, Pio Mugabo, rwakatiye abagabo 10 igihano cy’igifungo cya burundu, barindwi bakatiwe igihano cy’igifungo cy’imyaka 20, umwe akatirwa imyaka 15, babiri bakatirwa imyaka 10 naho abandi babiri bakatirwa imyaka itanu.

Uru rukiko kandi rwagize abere abagabo umunani ruvuga ko ubushinjacyaha bwananiwe gutanga ibimenyetso bibahamya icyaha nubwo hari aho bari bahuriye n’ako gatsiko.

Benshi mu bakatiwe, bahamijwe ibyaha birimo kurema umutwe w’iterabwoba, gukorana na FDLR, ubwicanyi n’ubuhotozi no guhungabanya umudendezo w’igihugu.

Urukiko rwahise rutegeka ko abagizwe abere bahita barekurwa nta nteguza naho abakatiwe bahabwa iminsi 30 yo kujurira.

Ku va muri werurwe 2010 hagiye haboneka iterwa ry’ibisasu mu duce dutandukanye tw’u Rwanda byahitanye abantu abandi benshi barakomereka.

Inzego z’iperereza zashoboye guta muri yombi abagera kuri 30 bakekwagaho kwihisha inyuma y’ibi bikorwa ari nab o baburanishijwe uyu munsi.

Igisasu giheruka gutwera tariki 03/01/2012 i Remera mu mijyi wa Kigali ariko kugeza ubu ntiharamenyekana uwari abiri inyuma.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka