Abakristu ba Diyosezi ya Ruhengeri beseje umuhigo

Abakirisitu ba Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri barishimira ko ntawuzongera kumvira misa hanze kubera uruhare bagize mw’ivugururwa rya Katedarali ya Ruhengeri.

Uruhare rw'abakirisitu rutumye batazongera kumvira misa hanze banyagirwa cyangwa bicwa n'izuba
Uruhare rw’abakirisitu rutumye batazongera kumvira misa hanze banyagirwa cyangwa bicwa n’izuba

Babitangaje ubwo batahaga ku mugaragaro Kiliziya Katedarali ya Ruhengeri ivuguruye, tariki ya 15 Ukwakira 2016.

Bazira Celestin, umwe mubakirisitu, avuga bishimiye igikorwa bagezeho kuko harimo abumviraga misa hanze bigatuma bananyagirwa cyangwa bakicwa n’izuba.

Agira ati “Byari bitubangamiye kuko imvura yaragwaga tukabura ahantu twugama kandi natwe mu Ruhengeli turi abantu bagerageza kugira ngo bakorere Imana mu byo yaduhaye kuko niyo yabiduhaye.

Ntabwo twananirwa kubifashisha kubaka iyi ngoro kugira ngo abakirisitu basenge neza, twishimye cyane kuko twayujuje ntituzongera gusengera hanze mwabonye ko ari ngari kandi ari nini.”

Umushumba wa diyoseze ya Ruhengeri avuga ko bahiguye umuhigo
Umushumba wa diyoseze ya Ruhengeri avuga ko bahiguye umuhigo

Gusana Kiliziya ya Katedarali ya Ruhengeri byatwaye miliyoni zirenga 517RWf. 87% by’ayo mafaranga ni umusanzu w’abakristu. Abo bakristu bishimira ko besheje umuhigo bari barahize.

Umushyumba wa Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri, Musenyeri Harorimana Vincent avuga kuva yahabwa ubwesikopi yumvaga abakirisitu bavuga ko kiriziya ari ntoya ariko kandi nawe akabibona.

Agira ati “Nkabibona kubona abakirisitu bari hanze, babyigana, banyagirwa, bicwa n’izuba, abari mu kiriziya aribo bake kurusha abari hanze, noneho ubushyuhe abakirisitu bumvaga bwabaga bwikubye nk’inshuro 10 yubwo abapadiri bumvaga.

Ndababwira nti ndabona twakwiyubakira kiriziya idukwiriye. Ndababwira ibyiza nuko twashyiramo ingufu none yuzuye, twahiguye umuhigo kandi byasabye ingufu.”

Kuvugurura Kiriziya Katedarali umwamikazi wa Fatima byatwaye miliyoni zirenga 517RWf
Kuvugurura Kiriziya Katedarali umwamikazi wa Fatima byatwaye miliyoni zirenga 517RWf

Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, ushinzwe iterambere ry’abaturage, Munyeshyaka Vincent yashimiye uruhare rwa Kiliziya Gatolika mu kwigisha urukundo no gusana imitima.

Agira ati “Iri sana mitima niryo ryatumye kugeza ubungubu Abanyarwanda tubanye neza mu bwiyunge, mu mahoro kandi ntagushidikanya ko aribyo byaduhaye umwanya wo kubaka Kiliziya ndetse no kubaka igihugu cyacu.”

Kiliziya Catederal umwamikazi wa Fatima ya Ruhengeri, yabayeho ku itariki ya 20 Ukuboza 1960. Imirimo yo kuyivugurura yatangiye ku tariki ya 09 Kamena 2014.

Imbere muri Katedarali ya Ruhengeri
Imbere muri Katedarali ya Ruhengeri
Kuri Aritari ya Katedarali ya Ruhengeri
Kuri Aritari ya Katedarali ya Ruhengeri
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka