Abakozi bacu bahabwa ikiruhuko nk’uko babyemererwa n’itegeko - RITCO
Yanditswe na
Malachie Hakizimana
Ubuyobozi bwa Rwanda Interlink Transport Company (RITCO) buravuga ko amakuru aherutse kunyuzwa ku mbuga nkoranyambaga avuga ko hari abashoferi b’icyo kigo badahabwa ikiruhuko nta shingiro afite, kuko abakozi b’icyo kigo harimo n’abashoferi bafatwa kimwe hakurikijwe amasezerano y’akazi, hakurikijwe kandi ibiteganywa n’amategeko agenga umurimo mu Rwanda.
Ibi biri mu itangazo RITCO yashyize ahagaragara, nyuma y’inyandiko iherutse gushyirwa ku mbuga nkoranyambaga, uwayanditse avuga ko abashoferi b’icyo kigo badahabwa ikiruhuko, bikaba impamvu yateza impanuka.


Ohereza igitekerezo
|