Abakozi ba Rwanda Forensic Laboratory bashumbushije Nyiramagori uherutse kwicirwa inka

Abakozi ba Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera (Rwanda Forensic Laboratory - RFL) bashumbushije Nyiramagori Rachel warokotse Jenoside uherutse kwicirwa inka n’abagizi ba nabi.

Nyiramagori yashumbushijwe inka iri kumwe n'iyayo
Nyiramagori yashumbushijwe inka iri kumwe n’iyayo

Ku cyumweru tariki ya 03 Gicurasi 2020, Umukecuru witwa Nyiramagori Rachel warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, utuye mu Murenge wa Kanzenze ho mu Karere ka Rubavu yashyikirijwe inka ebyiri yahawe n’abakozi ba Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bukoreshwa mu butabera (RFL) nyuma y’uko uyu mubyeyi yiciwe inka ye mu buryo bubabaje n’abagizi ba nabi tariki ya 22 Mata 2020.

Dr Justin Kabera wari uhagarariye RFL muri uyu muhango yavuze ko babonye inkuru y’uyu mubyeyi mu itangazamakuru bibakoraho nk’abakozi bahitamo kwishakamo ubushobozi ndetse bafata icyemezo cyo kumushumbusha mu rwego rwo gukomeza kumufasha gukira ibikomere yagize anongeraho kandi ko ibi ari n’uburyo bwiza bwo gukomeza kwifatanya n’Abanyarwanda muri rusange kwibuka biyubaka.

Dr Justin Kabera uhagarariye ishami ryo gutahura ibiyobyabwenge muri RFL yari ahagarariye umuyobozi Mukuru muri uyu muhango
Dr Justin Kabera uhagarariye ishami ryo gutahura ibiyobyabwenge muri RFL yari ahagarariye umuyobozi Mukuru muri uyu muhango

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Rubavu Bwana Innocent Bisengimana yavuze ko iki gikorwa abakozi ba RFL bakoze ari icy’agaciro gakomeye kandi ko bigiye komora ibikomere by’uyu mubyeyi ndetse bigatuma akomeza kumva ko igihugu cye n’Abanyarwanda bamwitayeho. Yongeyeho ko ari igikorwa cyongera ingufu kuri uyu muryango bityo akizera ko na we azoroza abandi baturanyi, ndetse ko yifuriza Abanyarwanda bose kugira umutima ufasha nk’uko bisanzwe mu muco nyarwanda.

Dr Justin Kabera, Laurence Ingabire, na Jean Pierre Samvura bashyikiriza Nyiramagori inka yashumbushijwe n'abakozi ba RFL
Dr Justin Kabera, Laurence Ingabire, na Jean Pierre Samvura bashyikiriza Nyiramagori inka yashumbushijwe n’abakozi ba RFL

Umuyobozi w’Umurenge wa Kanzenze Nyiransengiyumva Monica yashimiye cyane ubuyobozi n’abakozi ba RFL ku bw’iki gikorwa cyo gushumbusha uyu mubyeyi, avuga ko igikorwa nk’iki kimwibagiza ibyamubayeho akagira icyizere cy’ejo hazaza.

Inka zahawe Nyiramagori Rachel zari ziherekejwe n’ibiribwwa binyuranye birimo umuceri, Kawunga, amavuta, isabuni n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka