Abakozi ba REG biyemeje kurushaho gutanga serivisi nziza

Abakozi 250 ba Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (Rwanda Energy Group-REG) ku wa kabiri tariki ya 22 Ukwakira 2019 batangiye gutozwa umuco w’ubutore i Nkumba mu karere ka Burera.

Abitabiriye icyiciro cya gatatu cy’itorero ry’abakorera iyi sosiyete, bagiye kumara icyumweru kirenga muri iri torero, bavuze ko bagiye kurishingiraho barangwa n’indangagaciro zo gutanga serivisi nziza ku banyarwanda no kumenya ahari ibibazo, bakihutira kubikemura bubakiye ku muco w’ubutore waranze abakurambere b’igihugu.

Nabeza Esperance, umukozi w’ikigo REG uri mu bitabiriye iri torero yagize ati: “Twakoraga duharanira kunoza umurimo no gukunda igihugu, ariko noneho iri torero rigiye kurushaho kutubera urufunguzo rw’uko twarushaho kunoza umurimo, tubihuze n’umuco nyarwanda utwibutsa inshingano zo kugira icyo tumarira igihugu cyacu, kibashe kuzamuka vuba”.

Nabeza Esperance, umwe mu bitabiriye iri torero
Nabeza Esperance, umwe mu bitabiriye iri torero

Abakozi 250 bitabiriye iri torero biyongera ku bandi bakabakaba 500 ba Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG babanje gutorezwa i Nkumba mu byiciro bibiri biheruka. Ni mu gihe iyi sosiyete ikoresha abagera ku 1400 mu gihugu hose.

Wilson Karegeya wari uhagarariye ikigo REG mu muhango wo kuritangiza ku mugaragaro, yavuze ko umuhigo wo kugeza ingufu z’amashanyarazi ku baturarwanda bose mu mwaka wa 2024 udashobora kugerwaho, abagomba kubigiramo uruhare badatojwe umuco w’ubwitange no kunoza akazi bashinzwe.

Yagize ati: “Dufite imihigo yo kuba mu myaka ine gusa isigaye tugomba kuba twakwirakwije umuriro w’amashanyarazi mu banyarwanda bose. Aba bakozi bacu twifuza ko bagendera muri uwo murongo. Hatabayeho gukorana ishyaka n’ubutore byiyongera ku byo bize n’ubumenyi basanganywe ntitwabigeraho. Iri torero dusanga rizadufasha kugera kuri uwo muhigo”.

Wilson Karegeya wari uhagarariye Ikigo REG muri uyu muhango
Wilson Karegeya wari uhagarariye Ikigo REG muri uyu muhango

Abaryitabiriye bazarisoza tariki 31 Ukwakira 2019; bakazakurikirwa n’ibindi byiciro by’abakozi bazaba basigaye.

Komiseri muri Komisiyo y’igihugu y’itorero, Umuraza Landrada, avuga ko ibiganiro n’imikoro ngiro bazahabwa bizabagaragariza imyitwarire n’umuco abakurambere bahoranye wo guteza imbere igihugu bifashishije ingufu z’umuriro.

Yagize ati: “N’ubwo abakurambere batubanjirije bagiraga uko bakoresha ingufu z’umuriro mu buryo buciriritse, ubu iterambere riragenda ryihuta, ari nako hagenda haza uburyo bushya bw’uko bikorwa. Aba rero icyo tubasaba ni ugushingira ku byo bazigishwa, bibatere imbaraga zo kongera agaciro k’uruhererekane rw’uburyo izo ngufu z’amashanyarazi zigera ku banyarwanda bose, ku buryo igihe ntarengwa cyagenwe na Leta kizagera tubona ko byashyizwe mu bikorwa”.

Ni kenshi abaturage bo hirya no hino bakunze kugaragaza ko iterambere ryabo ritihuta kubera kutagira umuriro w’amashanyarazi. Gahunda z’icyerekezo 2024 ndetse n’icyerekezo 2050 zigaragaza ko ingufu z’amashanyarazi zizarushaho kuba inkingi y’ingenzi mu gufasha Abanyarwanda kwinjira muri ibyo byerekezo barageze ku byo bari biyemeje.

Muri gahunda u Rwanda rwihaye y’icyerekezo 2024 cyo kugeza umuriro w’amashanyarazi ku banyarwanda bose, biteganyijwe ko aziyongera avuye kuri Megawatt 224 n’igice zikoreshwa ubu akagera kuri Megawatt zirengaho gato 550.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Dishimishijwe n’ubutore bwaba bakozi cyane ko uko igihe gishira niko bageza kubanyarwanda service nziza kandi itunogeye bakomereze aho bashaka icyubaka urwatubyaye.
Ndanenga ikigo cya WASAC kitigira kuri kigenzi cyacyo kuko uko iminsi igenda niko imikorere irushaho kuba mibi bishimira icyatuma abanyarwanda bakomeza gukandamizwa bakwa amafaranga yikirenga hatabuze ruswa. Bafashije abanyarwanda system yabakozi babo yo guhora mu ingo zabantu ivaho byafasha abanyarwanda. Ndasaba ubuyobozi mu iterambere ryigihugu gukurikirana Wasac kuko abaturage bahanwa kurusha abatwara ibinyabiziga mumuhanda bitagakwiye kandi icyihishe inyuma ya byose ni ruswa yimakajwe muri iki kigo aho yageze no kubakozi bato.
Nkabanyamakuru muzabikurikirane muzabibona.

Léon yanditse ku itariki ya: 25-10-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka