Abakozi ba Leta ibihumbi 75 bagiye kwigishwa ikoranabuhanga

Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo (MINICT), hamwe na Kaminuza yigisha iby’Ubukerarugendo, Amahoteli n’Ikoranabuhanga(UTB), bagiranye amasezerano y’ubufatanye mu kwigisha ikoranabuhanga abakozi ba Leta ibihumbi 75 bari hirya no hino mu gihugu.

Abakozi ba Leta bazi kubyaza umusaruro mudasobwa na telefone ntibarenga 20% mu Rwanda ari yo mpamvu bagomba guhugurwa
Abakozi ba Leta bazi kubyaza umusaruro mudasobwa na telefone ntibarenga 20% mu Rwanda ari yo mpamvu bagomba guhugurwa

Ubu bufatanye bugiyeho nyuma y’ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo mpuzamahanga gitanga impamyabumenyi mu by’ikoranabuhanga cyitwa ICDL, bugaragaza ko n’ubwo abakozi ba Leta bafite za mudasobwa na telefone zigezweho, abazibyaza umusaruro ukwiriye batarenga 20%.

Umuyobozi Mukuru wa ICDL Foundation, Damien O’Sullivan, wateguye Inama nyafurika mu by’ikoranabuhanga yabereye i Kigali ku wa 27 Ukwakira 2021, avuga ko ikibazo cyatangiye kugaragara neza ubwo isi yose yari igiye mu bihe bya Guma mu rugo kubera Covid-19.

O’Sullivan agira ati “Twasanze benshi nta bumenyi buhagije mu bijyanye no gukoresha ikoranabuhanga, ubwo bumenyi mu Rwanda bufitwe n’abatarenga 20%, abakozi benshi barimo n’abafite ubumenyi bw’ibanze na bo bashobora kwihugura bakazamura urugero bariho. Twe rero dutanga ikoranabuhanga mu kubigisha no kubaha ibyemezo kugira ngo bongere umusaruro w’ibyo bakora”.

Kaminuza ya UTB yari isanzwe itanga impamyabumenyi za ICDL ku barangiza kuyigamo kuva mu mwaka wa 2018, ivuga ko hari byinshi abantu bashobora gukoresha mudasobwa na telefone ariko bataramenya, ubu bakaba bacyicarana mu biro nyamara bitari ngombwa.

Ikigo ICDL cyakoresheje Inama nyafurika mu Rwanda, gisaba inzego zishinzwe gufata ibyemezo gufasha abakozi kumenya Ikoranabuhanga
Ikigo ICDL cyakoresheje Inama nyafurika mu Rwanda, gisaba inzego zishinzwe gufata ibyemezo gufasha abakozi kumenya Ikoranabuhanga

Umuyobozi Mukuru wa UTB, Prof Dr Callixte Kabera agira ati “Ibikeneye kwigwa ni byinshi, hari nko kumenya gukoresha internet, gukoresha mudasobwa mu kubara, kumenya gukorana n’abandi mutari hamwe ahubwo muri mu biro bitandukanye (online collaboration), nkaba nshobora kwigisha umwana uri i Rusizi jye ndi i Kigali turebana. Gusangira ‘screen’ ya mudasobwa imwe mutari kumwe, gukumira ibitero mu ikoranabuhanga n’ibindi, ibyo ni ibintu bikeneye kumenywa.”

Prof Dr Kabera avuga ko abaturage na bo bakeneye kwiga mudasobwa bikabafasha kumenya kwishyura imisoro n’ibindi bikenerwa, kwisabira serivisi no guhabwa ibyangombwa bifuza batagombye gutakaza igihe bajya gutonda umurongo ku biro bya Leta n’ibyigenga.

Yakomeje avuga ko bagiranye amasezerano na Minisiteri y’Ikoranabuhanga, agamije kwigisha abakozi mu bigo bitandukanye bya Leta bagera ku bihumbi 75, bamwe UTB ikazajya ibasanga aho bakorera, abandi bakazajya biga bakoresheje ikoranabuhanga bari mu biro byabo.

Umunyamabanga Uhoraho muri MINICT, Iradukunda Yves, ashimangira ko hari icyuho mu bijyanye no gukoresha mudasobwa na telefone mu bakozi ba Leta, kubera iyo mpamvu bose bakaba bashyiriweho amahugurwa azajya amara byibura iminsi 60 ku muntu ufite ubumenyi bw’ibanze mu bya mudasobwa.

Umunyamabanga Uhoraho muri MINICT, Iradukunda Yves avuga ko kwigisha abakozi Ikoranabuhanga ari ngombwa
Umunyamabanga Uhoraho muri MINICT, Iradukunda Yves avuga ko kwigisha abakozi Ikoranabuhanga ari ngombwa

Iradukunda yagize ati “Gushyiraho ko abakozi bagomba kugira seritifika (ya ICDL) ni ukugira ngo abaturage babone ko ari ingamba ikomeye nka Leta, bikava ku bakozi ba Leta bikajya mu mashuri kugira ngo n’abanyeshuri bahe agaciro ikoranabuhanga”.

Umukozi wese uzajya yihugura muri iri koranabuhanga asabwa kwishyura UTB amadolari ya Amerika 50 (ahwanye n’Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50), agasoza amasomo agera kuri atanu ahita ahabwa seritifika ya ICDL.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka