Abakozi ba Leta bibukijwe kunoza umurimo batanga serivisi nziza
Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), irahamagarira abakozi ba Leta guhora bazirikana ko bafite uruhare runini mu kwihutisha iterambere ry’Igihugu, bagashyira mu bikorwa ingamba zihuriweho zigamije kubaka umuco w’imikorere, harimo kunoza umurimo batanga serivisi nziza.
- Abakozi ba Leta bibukijwe kunoza umurimo batanga serivisi nziza
Byagarutsweho ku wa Gatanu tariki 23 Kamena 2023, mu nama igamije kurebera hamwe uburyo bwo guteza imbere imyitwarire mbonezamurimo mu nzego za Leta (Promoting Professional Ethics in the Rwanda Public Service).
Ni umuyoboro mugari uhuza inzego zitandukanye za Leta n’abafatanyabikorwa bayo, hagamijwe kwisuzuma no guhuriza hamwe ibitekerezo ku bikwiye gukorwa, mu kurushaho kwimakaza no kuzamura urwego rw’imyumvire n’imyitwarire mu bakozi ba Leta.
Bamwe mu bayobozi, by’umwihariko abo mu nzego z’ibanze zifite aho zihuriye no kugira serivisi zikenerwa na benshi, bavuga ko zimwe mu nzitizi bagihura nazo zituma akenshi imitangire ya serivisi itagenda neza, ari uko hari abakozi batarashobora kubigira ibyabo.
Richard Gasana, Umuyobozi w’Akarere ka Gasibo, avuga ko iyo umuntu ari umukozi wa Leta akwiye kumvamo abaturage mbere na mbere.
Ati “Mbere y’uko witwa ko ari uwa Leta, ukamenya ko uri uw’abaturage, kuba umuturage atabona serivisi nzinza kandi hari izo nzego zashyizweho, hari abakozi bashyizweho ari aba Leta, ntabwo aba ari byo. Inzitizi rero nta zindi, zihereye kuri iyo myumvire, aho abakozi bumva ko Leta ari nk’inzu cyangwa se ahantu, ariko mu by’ukuri Leta ni abaturage.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe abakozi ba Leta, Angelina Muganza, avuga ko icyo umuyobozi abereyeho atari uguhana umukozi, ahubwo ari ugushaka umukozi mwiza, akamumenyereza akazi, imyifatire n’imyitwarire mbonezamurimo.
Ati “Abakozi ni abantu dufatanya nk’abayobora abandi kugira ngo tugere ku ntego, ntabwo ari ba bantu ucunganwa nabo, umwe yihisha undi, undi abeshya, undi yiba, ahubwo ni ba bantu dukorana tukumva intego z’urwego, tukumva aho turimo kuganisha izo ntego mu gutanga serivisi ku baturage, ubiteshutseho agahanwa hakurikijwe amategeko.”
Minisitiri w’Umurimo n’abakozi ba Leta, Fanfan Rwanyindo Kayirangwa, avuga ko bakibona inzitizi zimwe na zimwe zishingiye ku myumvire, iganisha ku myitwarire itanoze mu bakozi ba Leta.
Ati “Ni ngombwa ko mu nzego zose himakazwa imyitwarire mbonezamurimo, yubakiwe ku ndangagaciro zo gukunda umurimo no kuwunoza, ubwitange n’ubunyamwuga, bigomba kuranga abakozi ba Leta, hagamijwe kugera ku musaruro wifuzwa.”
- Minisitiri w’Umurimo n’abakozi ba Leta, Fanfan Rwanyindo Kayirangwa
Akomeza agira ati “Abakozi ba Leta bagomba guhora bazirikana ko bafite uruhare rukomeye mu kwihutisha iterambere ry’Igihugu, binyuze mu kuyobora impinduka zishingiye ku myumvire, imyitwarire n’imikorere itanga umusaruro mu byiciro byose.”
Komisiyo y’Igihugu y’abakozi ba Leta irishimira ko uyu munsi zimwe muri serivisi za Leta zitangwa hakoreshejwe ikoranabuhanga, by’umwihariko mu gutanga akazi.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Commitment y’abakozi ku nzego zose nibyo ni ngombwa. Ariko hari n’ibikoresho bikenewe ngo akazi kanozwe neza, aha navuga nk’ikibazo gituruka ku ngaruka za z’icyemezo Leta yafashe cya O Charroi, aho ku bakozi benshi kugera ku bagenerwa bikorwa bigorana bitewe n’uko nta buryo buhagije buborohereza kugerayo.Inzego zidukuriye, zikwiye kwongera gusuzuma niba koko 0 charoi ikwiye gukomeza. Imodoka 1 cga 2 ku kigo gifite abakozi hafi 100 bose baha servisi abaturage, kandi abenshi bisaba kubasura?
Moral y’abakozi nayo mwayitekerezaho ba nyakubahwa cyane cyane murebe ibiciro biri ku isoko