Abakozi ba Leta bagiye kujya bahugurwa hifashishijwe ikoranabuhanga
Guverinoma y’u Rwanda igiye gutangiza gahunda yo guhugura abakozi ba Leta hifashishijwe uburyo bwa kijyambere bw’ikoranabuhanga ngo buzabasha kugera ku bakozi benshi kandi vuba.
Amasezerano u Rwanda rwasinyanye n’ishuri Korea Institute of Administration ryo muri Koreya rishinzwe guhugura abakozi ba Leta kuri uyu wa gatatu tariki ya 27/02/2013 arateganya ko hazakoreshwa uburyo bwo kwigira kure ku ikoranabuhanga, uburyo bwiswe e-Learning nk’uko Wellars Gasamagera uyobora Ikigo cya Leta gishinzwe guhugura abakozi RIAM abivuga.
Bwana Gasamagera ati: “Uburyo bwa e-Learning buzatuma tugira abakozi benshi babasha kwiga no kwiyungura ubumenyi, bajye babona amahugurwa dukoresheje ikoranabuhanga, mu gikorwa tuzafatanyamo n’ishuri Korea Institute of Administration ryo mu gihugu cya Koreya.”
Bwana Gasamagera yabwiye Kigali Today ko ubu buryo bwo kwigisha no guhugura abakozi buzatangirana n’umwaka utaha, bikazanyuzwa mu buryo bwihuse bw’ikoranabuhanga.
Eun-Jane uyobora Korea Institute of Adminstration, yatangaje ko muri ayo masomo bazafasha u Rwanda gutanga, bazigisha guhuza ibikorwa byose bya Guverinoma, gukora igenzura no gukusanya ibitekerezo by’abaturage hifashishijwe ikoranabuhanga.
Mu bihe byashize ubushobozi bw’abakozi ba Leta bwagiye bukemangwa kubera ahanini umusaruro batangaga wabaga udashimishije, bitewe ahanini n’uko bamwe mu bakozi ba Leta bakora mu byo batize kandi hakiyongeraho no kuba Leta nta ngufu yashyiraga mu kubafasha kwiyungura ubundi bumenyi.
Icyo gihe Leta yashyizeho ikigo cy’Igihugu gishinzwe guhugura Abakozi RIAM ariko ngo icyi kigo nticyageze ku ntego yifuzwaga bitewe n’impamvu zinyuranye. Ubu ngo Guverinoma irashaka kwifashisha ikoranabuhanga, nka kimwe mu byihutisha ibintu kandi bigatanga n’umusaruro wifuzwa.
U Rwanda nk’igihugu cya mbere muri Afurika kigiranye umubano wihariye na Koreya, kirateganya guhugura abakozi bose ba Leta muri ubu buryo aho ikoranabuhanga rizabigiramo uruhare, nk’uko Minisitiri w’Umurimo n’abakozi ba Leta, Anastase Murekezi yabisobanuye ubwo aya masezerano yashyirwagaho umukono mu biro bya minisitiri w’intebe mu Rwanda.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Babanze bakemure ikibazo cy’umuriro kuko iryo koranabuhanga niriza EWSA igikora uko ikora ntacyo bizatumarira pe
Iyi gahunda ni nziza cyane, ahubwo bizagere ku bakozi benshi.