Abakozi ba komisiyo y’amatora basukuye urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama

Abayobozi, abakozi n’abakorerabushake ba komisiyo ishinzwe amatora mu Rwanda, tariki 15/3/2012, bakoze umuganda udasanzwe ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Ntarama.

Prof. Chrysologue Karangwa, umuyobozi wa komisiyo y’amatora, avuga ko igikorwa cyo gukora umuganda kuri uru rwibutso ari uguhesha agaciro abahiciwe.

Yabisobanuye muri aya magambo: “ ibi ni uburyo bwo kureba uko ubuyobozi bwiza bwagira imikorere itandukana n’ibyo ubuyobozi bubi bwakoreye Abanyarwanda. Ni umwanya wo kuganira n’Abanyarwanda ku nshingano z’ubuyobozi bwiza”.

Ibiganiro byose byatangiwe kuri urwo rwibutso nyuma y’umuganda byagarutse ku mikorere y’ubuyobozi bubi bwarobanuraga Abanyarwanda, ariko ubu bikaba byarahindutse aho bigisha abaturage ibijyanye n’uburere mboneragihugu.

Komisiyo y’amatora irimo kwigisha abaturage ibiranga ubuyobozi bwiza, gukunda igihugu ndetse no guhitamo abayobozi babereye igihugu kugirango ibyabaye mu 1994 bitazongera kubaho; nk’uko byasobanuwe n’umukorera bushake wa komisiyo y’amatora, Mukandayisaba Alphonsine.

Komisiyo y’igihugu y’amatora yateye inkunga urwo rwibutso inkunga y’amafaranga ibihumbi 200 yo gufasha imirimo ikorerwa kuri urwo rwibutso.

Urwibutso rwa Ntarama rushyinguyemo imibiri isaga 5000 by’abatutsi bishwe barimo abari bahungiye kuri urwo rusengero mu 1994. Aho i Ntarama habaye ubwicanyi bwakoranywe ubugome bw’indengakamere aho hari aho impinja zakubitwaga ku gikuta.

Abahahungiye babanje kwirwanaho ariko nyuma abicanyi baza kwitabaza ingabo za Leta y’abatabazi n’interahamwe; nk’uko byagarutsweho n’abatanze ubuhamya bari bahahungiye.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka