Abakozi b’Imana ngo bafite umuti wo gukura Afurika mu bibazo

Abakozi b’Imana bo ku Mugabane wa Afurika barasabwa guhuza imbaraga kuko ngo bafite umuti Afurika ikeneye ngo ive mu bibazo umazemo igihe.

Apotre Nkurunziza yemeza ko abakozi b'Imana bafite umuti nyawo Africa ikeneye ngo ive mu bibazo.
Apotre Nkurunziza yemeza ko abakozi b’Imana bafite umuti nyawo Africa ikeneye ngo ive mu bibazo.

Apotre François Nkurunziza yabitangarije mu kiganiro Abavugabutumwa bagiranye n’Abanyamakuru basobanura ku ihuriro "Haverst Africa Apostolic Network" riri kubera mu Rwanda, kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Nzeri 2017.

Iryo huriro rihuza abakozi b’Imana bakomoka muri Afurika n’ahandi ku isi. Abarigize ngo bahuje imyizerere n’intego yo gusarura imitima no guhindura imyumvire y’Abanyafurika binyuze mu butumwa bwiza.

Apotre Nkurunziza yashimangiye ko uwo muti ari ubutumwa bwiza budafunguye bagomba kubwiriza bahuje imbaraga.

Bamwe mu bavugabutumwa baje muri Harvest Africa bagiranye ikiganiro n'abanyamakuru.
Bamwe mu bavugabutumwa baje muri Harvest Africa bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru.

Yagize ati “Iterambere ryose tubona ryatangiriye ku butumwa bwiza budafunguye. Amashuri, ibitaro n’ibindi byinshi tubona ni ho bituruka.

Yesu amaze gupfa ku musaraba ntabwo yasize Amadorari, yasize ijambo n’umwuka. Niba ijambo n’umwuka ari byo byaremye byose bikaba biturimo, bizabyara n’ibyo bifatika isi ikeneye.”

Iryo huriro riteranye ku nshuro ya gatatu, rikaba ryaritabiriwe n’ibihugu 14 byo ku Mugabane wa Afrika, wongereyeho Canada n’u Bwongereza.

Inshuro ebyiri zabanje ryabereye muri Kenya mu kwezi k’Ugushyingo 2015, muri Gicurasi 2017 ribera i Dar es Salam muri Tanzania.

Apotre Nkurunziza avuga ko mu nshuro ebyiri za mbere ryaragize akamaro kanini kuko risiga ubumwe aho ryabereye.

Ati “Mu myaka itatu ishize tumaze kubona abantu batashoboraga kujya hamwe ngo bakorere hamwe kandi bari mu gihugu kimwe, ariko ubu bari hamwe. Ahari ubumwe ibintu byose birashoboka.”

Harvest Africa ya gatatu yitabiriwe n'abantu bavuye mu bihugu 16.
Harvest Africa ya gatatu yitabiriwe n’abantu bavuye mu bihugu 16.

Iryo huriro ngo ryabyawe n’iyerekwa ryitwa "Harvest Africa"ryahawe Apotre Nkurunziza mu mwaka wa 2015.

Uyu akaba asanzwe ari umuyobozi mukuru w’amatorero Bethel mu Rwanda n’ahandi ku isi.

Iryo huriro riteraniye mu Rwanda kuva tariki 11 kugeza tariki 19 Nzeri 2017, rikaba ari urubuga abaryitabira bahuriramo bubakana binyuze mu guhuza imbaraga.

Ibyo ngo bikorwa binyuze muri gahunda zitandukanye zirimo ibiterane binini, amahugurwa y’abakozi b’Imana n’inama z’abayobozi bakuru b’amatorero n’izindi nzego.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kwiyita umukozi w’imana biroroshye cyane.Ariko tugomba kwibaza niba koko aba ba Apotres,Pastors na Bishops ari Abakozi b’imana cyangwa niba ari abakozi b’inda zabo nkuko Bible ivuga muli Abaroma 16:18.Kuva isi yabaho,ifite ibibazo byinshi cyane.YESU yatanze umuti w’ibibazo isi ifite.
Yari atandukanye n’aba biyita Abakozi b’imana.Aho kurya amafaranga y’abayoboke babo,YESU n’Abigishwa be babwirizaga ku buntu.
Iyo wabahaga amafaranga,barakubwiraga ngo "gapfane n’ayo mafaranga" (Ibyakozwe 8:18-20).Uyu wiyita Apotre Nkurunziza Francois,uvuga ngo afite umuti w’ibibazo bya Africa,afite imodoka ya Range Rover ifite agaciro ka 50 millions RWF.Apotre MASASU,nawe afite V8 ifite agaciro ka 90 millions RWF.Mu gihe YESU n’Abigishwa be nta kintu na busa bagiraga,kubera ko babwirizaga ku buntu.Abakristu Nyakuri,bakora UMURIMO w’imana ku buntu nkuko YESU yasize abibasabye muli Matayo 10:8.Ntimukabone abantu bihangira imirimo,hanyuma muvuge ngo ni Abakozi b’imana.

KAMEYA Andrew yanditse ku itariki ya: 15-09-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka