Abakozi b’ibitaro bya Rwamagana baravuga ko bahaniwe amakosa batakoze, abayakoze bagahungishwa
Abakozi bo mu bitaro bikuru by’akarere ka Rwamagana barinubira ko minisitiri w’Ubuzima yabahagarikiye agahimbazamusyi kubera amakosa yakorwaga mu bitaro, ariko abakozi bayateje akabimurira aho ako gahimbazamusyi gatangwa.
Ako gahimbazamusyi bita PBF kahagaritswe muri Mutarama uyu mwaka, kandi nta kanunu ko kazigera gasubizwaho. Bamwe mu bakozi babwiye Kigalitoday ko bamaze amezi menshi batabona iyo PBF kandi abanyamakosa nyabo barimuriwe mu bitaro bahabwamo ako gahimbazamusyi.
Tariki 12/01/2012, Minisitiri Agnes Binagwaho ushinzwe ubuzima mu Rwanda yasuye ibitaro bya Rwamagana, ahasanga ibibazo birimo umwanda ukabije. Mu nyandiko minisitiri yanditse amaze gusura ibyo bitaro, yavugaga ko ibibazo by’ingutu byagaragaye ari bibiri: “Umwanda ukabije ugaragara mu bitaro hose cyane cyane muri serivise z’ibagiro ndetse n’iyita ku bana bavukanye ibibazo no kutagira ubushobozi mu kuyobora (...).”
Mu myazuro yafashwe icyo gihe, harimo guhagarika uwayoboraga ibitaro icyo gihe, muganga Jean Claude Ndagijimana waje kwimurirwa ku bitaro bya Masaka mu Mujyi wa Kigali n’uwari umuyobozi (administrateur) Mushonda Gervais wimuriwe ku bitaro bya Muhororo.
Undi mwanzuro ni uko “ibitaro by’Akarere ka Rwamagana bitazabona agahimbazamusyi bigenerwa kugera umunsi ibibazo bitandukanye byagaragaye muri urwo rugendo bikemutse.”
Abakozi barabibonamo akarengane...
Abakozi bamwe baravuga ko ibi bihano birimo akarengane ku buryo bubiri. Bagira bati “Minisitiri Binagwaho yirukanye abayobozi kuko aribo yari yabonye barateje amakosa, ariko ibihano bifatirwa abasigaye ndetse n’umuyobozi mushya washyizweho ngo abikosore. Muganga Uwariraye Parfait ubu ari mu badahabwa agahimbazamusyi kandi ikibazo cy’isuku mu bitaro cyamaze gukemuka. Byongeye kandi abo birukanywe hano, minisitiri yabahaye akazi ahandi bahabwa agahimbazamusyi. Ako se si akarengane koko!”.
Abandi bakozi bo bavugaga ko no kuba ibyo bihano bitarakurwaho kandi ibibazo bibiri byabiteje babona byarakemutse hari indi mpamvu ibiri inyuma. Aba bavuga ko ikibazo cy’ubuyobozi cyitahanirwa abakozi, cyabazwa minisiteri itabagenzura ngo ishyireho abayobozi beza.
Byongeye kandi ngo umuyobozi mushya wasimbuye uwakoraga amakosa akwiye kuba yarayakosoye ku buryo n’ibihano byayo byakabaye byarakuweho.
“Isuku yarakemutse, ubanza baratwishyizemo gusa...”
Umukozi utashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye Kigalitoday ko ikibazo cy’isuku nke mu bitaro bya Rwamagana cyamaze gukemuka, ahubwo ubu ngo minisitiri yahise avuga ko ngo azongera gusuzuma ibibazo bya Rwamagana bamaze kubaka ubwiherero bushya kandi butari bwavuzwe mu ibaruwa yafataga ibihano yo muri Mutarama 2012.
Uyu mukozi akomeza avuga ko hari ibindi bitaro minisitiri yasuye akavuga ko bakwiye kongera umubare w’ubwiherero ariko akaba atarigeze abahagarikira agahimbazamusyi. Ati “Ibibazo yasanze hano bimwe yarabikemuye aduha umuyobozi ushoboye, iby’isuku nabyo byarakemutse, ubanza ahubwo baratwishyizemo gusa!”
Administrateur w’ibitaro bya Rwamagana, Laurent Musengama yabwiye Kigalitoday ko abona ikibazo cy’isuku mu bitaro cyaramaze gukosoka, ariko avuga ko abashinzwe kugenzura aribo bahamya neza ko ibipimo bikenewe byagezweho.
Kigalitoday yabajije umukozi ushinzwe itangazamakuru muri minisiteri y’ubuzima imiterere y’icyo kibazo, avuga ko ibirebana n’ibitaro bya Rwamagana bishinzwe umuvugizi w’Ikigo RBC, Rwanda Biomedical Center, gishinzwe kumenyekanisha ibikorwa by’ubuvuzi mu Rwanda.
Umuvugizi wa RBC, Arthur Asiimwe yagaragaje ko adashaka kugira icyo avuga kuri icyo kibazo ku nshuro enye zose abanyamakuru ba Kigalitoday bamuhamagaye.
Bamwe mu bakozi bahangayikishijwe n’agahimbazamusyi baravuga ko basabye imyenda muri banki bagihembwa amafaranga menshi arimo n’agahimbazamusyi, biyemeza kujya bishyura menshi ariko ubu batangiye kunanirwa kwishyura kuko banki zibakuraho amafaranga bavuganye, kandi bo batakiyabona kandi nta n’igihe bakeka ko azatangwa.
Undi mukozi avuga ko agahimbazamusyi ari gahunda yashyizweho na minisiteri y’ubuzima, hagamijwe guhimbaza ababa bakora neza. I Rwamagana rero ngo bashobora kudohoka mu kwakira abarwayi neza kuko bumva ko bari kurenganywa.
Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
ariko ko munyonga cyane ibitekerezo by’abantu kweri murimo kuguhemukira rwose
yebabaweeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee ndumiwe peeeeeeee ese mbaze Ministiri kuki ahemukira izira karengane none se ubu abakozi bose yabasanze arabanyamwanda?ese ntabantu bari bashijwe isuku muri byo bitaro?nonese weyakoze iki mbere hose we n’abamufasha muri yo ministeri?birababaje arimo arakorera abakozi rubanda rugufi iyica rubozo peeeeeeeeee.mumbabarire ntabwo arugutukana ariko uko niko kuri.niba yarabyaye amenye ko hari abana arimo kuvutsa umutekano ariko nyagasani azabimubaza.abo bakozi bo muri byo bitaro nagirango mbabwire ngo bihangane kuko tugiye kubasengera kandi Imana izabakiza icyo kigeragezo.
ARIKO UBUNDI UBUYOBOZI BUGARUKIRA KWA MINISTRI WUBUZIMA GUSA? ESE IBYO BIBAZO MINISTRI WINTEBI ARABIZI? BAZABIDUKEMURIRE CYANGWA TUZABYIBARIZE NYAKUBAHWA PERESIDA WAREPURICA DORE KO ARIWE WARUSHYE TURABABAYE ARIKO BAMWE NTIBABIZI KUKO BABONA BAGENDE MUMAMODOKA BITURIJE NTIBAZI KO HARI ABABABAYE .
iyi nkuru ikoze neza cyane kandi irababaje pe!!!!!!!! ubu se ko icyaha ari gatozi kandi umuntu akaba atahanirwa amakosa y’abandi minisitiri w’ubuzima w’u Rwanda yadohoye koko. Ndumva bibaje ariko kandi ndumva nabwo batarahanwe kwimurira umuntu ahandi se agakomeza agakora ibyo yakoraga agahabwa n’akahumbazasyi abandi babuze kuzamurwa mu ntera kuruta uko ni ukuhe?
Ngaho mubwire namwe
ikibazo kisuku nke mumavuriro kiri no mubitaro by a masaka .umwanda ni wose aho abarwayi barwarira ndetse bavanga abagabo nabagore mu cyumba kimwe habayo udukoko hejuru mubyumba kandi turumana.abaganga baho ntibakoraneza bamazwe numushiha!!rwose reta nitabare nahubundi abarwayi barashirira kwa muganga bishwe numwnda!!!