Abakozi 245 ba REG bitabiriye Itorero basabwe gukunda Igihugu

Ku wa Gatatu tariki 11 Gicurasi 2022, nibwo mu kigo cy’ubutore cya Nkumba giherereye mu Karere ka Burera, hatangijwe ku mugaragaro itorero Indemyabusugire IV ry’abakozi 245 ba Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG), icyiciro cya kane.

Ni itorero rigiye kumara iminsi icyenda, kuva ku itariki 10 kugeza ku itariki 18 Gicurasi 2022, aho abatozwa 245 barimo 42 b’igitsina gore, bagabanyijwe mu masibo umunani, bakaba bagiye gutozwa n’abatoza 45.

Bamwe mu bayobozi bitabiriye uwo muhango
Bamwe mu bayobozi bitabiriye uwo muhango

Ni umuhango watangijwe na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana, wari kumwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, n’Abahagarariye Ingabo na Polisi muri iyo Ntara. Minisitiri Bizimana yasabye abatozwa kubyaza umusaruro inyigisho n’ibiganiro bagiye guhabwa, baharanira guteza imbere imikorere yabo.

Yagize ati “Gutanga serivisi nziza bituruka ku ndangagaciro z’ibanze ziranga Umunyarwanda, ku buryo iyo izo ndangagaciro zibuze udashobora gutunganya neza akazi kawe.

Twese aho dukora tugira ibyo batunenga, kandi namwe bagira ibyo babanenga, iyo umuriro ubuze mu minota mike, umujinya uhita utwica, isura igahinduka, ku mbuga nkoranyambaga bakabanenga ngo REG imaze iki, REG ikora iki, n’iyo inkuba ikubise amapoto, nimwe babibaza kandi ikiza kiza kidateguje”.

Arongera ati “Ibyo bibazo byose bababaza biri mu nshingano zanyu nimwe mugomba kubisubiza aho muri hose, mukabiha agaciro mugatanga serivisi mutinuba, waba uri mu bukwe, waba uri mu birori cyangwa urananiwe uruhuka kuko birakenewe, ugatekereza uti hari serivisi umuturage akeneye, ibi nari ndimo reka mbireke njye kumva umuturage, ibyo nta shuri umuntu abyigiramo, biva mu burere dufite, aho twakuriye ariko cyane cyane bikava mu mwiherero nk’uyu”.

Uwo muyobozi yasabye abatozwa, kubyaza umusaruro iminsi bagiye kumara muri iryo torero, bakurikira neza ibiganiro bazahabwa, bitanga, baharanira no kumenya indangagaciro zizabafasha kurushaho gutunganya neza akazi kabo.

Minisitiri Bizimana, nyuma y’ijambo ryo gufungura iryo torero, yatanze n’ikiganiro mu nsanganyamatsiko igira iti “Ubumwe bw’Abanyarwanda nk’inshingano, amahitamo n’icyerekezo”, aho yasabye abatozwa gukorana umurava akazi kabo gafitiye Igihugu akamaro, baharanira n’ubumwe bw’Abanyarwanda, barwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, mu rwego rwo kwirinda ko hagira uwasenya ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ni impanuro zanyuze abitabiriye itorero, bavuga ko iminsi bagiye kumara batozwa itazababera impfabusa, ahubwo ko bazunguka byinshi bizabafasha kuzamura urwego rw’imikorere yabo mu kazi bashinzwe, nk’uko bamwe muri bo babitangarije Kigali Today.

Umwe mu bitabiriye iryo torero witwa Bihoyiki Williams, yagize ati “Nk’Umunyarwanda nzaharanira kurangwa n’indangagaciro ziranga Umunyarwanda, gukunda Igihugu n’ubutwari, bizatuma akazi kanjye mbasha kugakorana umurava, ubutwari n’ubunyangamugayo. Iri torero twari turikeneye cyane rizatwungura byinshi mu kunoza umurimo wacu”.

Mugenzi we witwa Umugwaneza Charlotte na we yagize ati “Nk’umuntu witabiriye itorero ndyitezeho byinshi bizamfasha kurushaho kunoza neza akazi, bizanadufasha no kubana neza mu kazi kuko mu ndangagaciro bari kuduha, zijyanye n’uburyo buri muntu amenya gukora inshingano ze, bigendeye ku ndangagaciro turi kwiga, n’amateka u Rwanda rwagiye runyuramo”.

Itorero ry’igihugu, ni gahunda yashimwe cyane n’Umuyobozi mukuru wa REG, Ron Weiss, ashimira Leta y’u Rwanda ku mahirwe yahaye abakozi ba REG, yo kwitabira itorero.

Ati “Nishimiye cyane aya mahirwe abakozi ba REG bahawe yo kuba muri iri torero, batozwa kuba Intore, hamwe n’izindi ntore muri REG, twiyemeje guhigura imihigo ya REG no gufasha Leta y’u Rwanda muri rusange, ku giti cyanjye hamwe n’abayobozi dufatanyije muri REG, turabashimira cyane uburyo mwatwumvise ubwo twabagezagaho icyifuzo cyacu cyo gutoza abakozi ba REG, dutewe ishema n’uburyo mwakomeje kudushyigikira”.

Ukwezi kwa Gicurasi 2022 kurarangira abakozi bose ba REG n’ibigo biyishamikiyeho, uko ari 1,271 banyuze mu Itorero ry’Igihugu, aho icyiciro cya gatanu ari na cyo cya nyuma cyitabira itorero kuva ku itariki 23 Gicurasi 2022, nk’uko Kigali Today yabitangarijwe na Karegeya Wilson, Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri REG.

Yavuze ko bagize igitekerezo cyo kohereza abakozi mu itorero mu mwaka wa 2018, aho basanze ari ngombwa ko abakozi bose banyura mu Itorero ry’Igihugu, mu rwego rwo kunoza imitangire ya serivise mu bakozi, aho byatanze umusaruro nk’uko abivuga.

Ati “Bimaze kugaragara ku byiciro bitatu byatojwe ko hari impinduka, iyo dukoze isuzuma dusanga mu mitangire ya serivise n’imyitwarire y’abakozi, hari icyahindutse, buri mukozi ari ku rutonde rwo kwitabira Itorero, aho kuri 23 z’uku kwezi (kwa gatanu) icyiciro cya nyuma kizatangira itorero. Uku kwezi kwa Gatanu kurasiga abakozi bose ba REG batojwe.

Abakozi ba REG n’ibigo biyishamikiyeho ni 1271, aho 611 bamaze gutozwa,245 bakaba bari gutozwa, mu gihe 415 bazitabira itorero kuva ku itariki 23 Gicurasi 2022.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Dushimiye Leta y’ubumwe bwabanyarwanda idahwema gutanga amahugurwa binyuze mw’Itorero ry’Igihugu,kuko niho twigira indangagaciro na Kirazira,twishimiye rero ko ababakozi ba REG bazava muriritorero baje kongera imitangire ya service mukazi bashizwe kaburi munsi,cyakora nge kugiti cyange nabandi bataragerwaho namashanyarazi mutuvuganire twese tugerweho nayo kuko uduce tumwe na tumwe mugihugu twaheze mwicuraburindi,kuko nkatwe ahatuzengurutse baracana ariko twebwe twarumiwe mutuvuganire rwose,kandi Leta y’ubumwe turayikunda cyaneeeee,ndi Nyamasheke mumurenge wa Karambi mu kagari ka Gasovu, murakoze.

israel yanditse ku itariki ya: 12-05-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka