Abakozi 192 b’ibitaro bahuguwe ku moko y’inkongi z’umuriro n’uko zirwanywa

Polisi y’u Rwanda, ishami rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi z’umuriro (Fire Brigade), kuri uyu wa Mbere tariki 17 Mutarama 2022, ryahuguye abakozi 192 b’ibitaro bya Masaka biherereye mu Karere ka Kicukiro, ku moko y’inkogi z’umuriro n’uko zirwanywa.

Abahuguwe ni abagaganga, abaforomo, abatekenisiye, abahagarariye amashami yo mu bitaro, abashinzwe umutekano wo mu bitaro ndetse n’abakora amasuku.

Mu itangazo rigaragara ku rubuga rwa Twitter rwa Polisi, ivuga ko bimwe mu byo basobanuriwe ari amoko y’inkongi z’umuriro ndetse n’ikiwutera, banahabwa ubumenyi bw’ibanze mu gukoresha bimwe mu bikoresho byifashishwa mu kurwanya no gukumira inkongi z’imiriro.

Uretse abakozi b’ibitaro bya Masaka bahuguye, ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi z’umuriro, riheruka guhugura ibyiciro bitandukanye birimo abanyeshuri n’abakozi bo ku ishuri atandukanye ndetse n’abaturage mu midugudu iwabo, nk’aho baherutse guhuguye abatuye mu Kagari ka Biryogo.

Inkongi z’imiriro zimaze igihe zibasira ahantu hatandukanye harimo iheruka gutwika Agakiriro ka Gisozi ndetse n’izimaze iminsi zibasira abaturage zitewe na gaze batekeraho nk’iheruka guturikira mu Kagari ka Biryogo mu Karere ka Nyarugenge.

Polisi irasaba abantu bose kwirinda icyo ari cyo cyose cyatera inkongi y’umuriro ariko kandi mu gihe iramutse ibaye, bakihutira guhamagara kuri nimero 0788311224 cyangwa 0788311120.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka