Abakoze ubushakashatsi ku Igwingira barishyuza ICOS-CIDRA Asaga Miliyoni 150

Abakozi b’ikigo Gikomoka muri Etiyopiya cyifatanyije n’icyo mu Rwanda mu gukora ubushakashatsi ku igwingira mu Rwanda bagaragaje impungenge ko bashobora kwamburwa amafaranga bakoreye.

Dr Kabano Ignace umuyobozi wa CIDRA LTD
Dr Kabano Ignace umuyobozi wa CIDRA LTD

Ibyo bigo ni Centre for Integrated Development Research and Action (CIDRA) hamwe na ICOS Consulting PLC byihuje bikaba ICOS-CIDRA Joint Ventures.
Uku kwihuza ni nabyo byabahesheje gupiganira no gutsindira isoko ryatanzwe n’ikigo cy’igihugu cy’Ubuzima(RBC) ryo gukora icyegeranyo ku igwingira mu Rwanda, Stunting Prevention and Reduction (Spar).

logo ya ICOS Consulting PLC
logo ya ICOS Consulting PLC

Amasezerano twabonye yasinywe hagati y’abakozi n’iyi company yavugaga ko akazi kagombaga kumara iminsi 45 kuva tariki 20 Mata 2022.
Nyamara, abakozi bavuga ko bageze mu kwezi kwa 11 batarahabwa amafaranga yose uko bayakoreye, uretse ko n’ababahaye akazi batabihakana n’ubwo batabyita ubwambuzi.

Mbere ngo abayobozi b’iyi company bababwiraga ko RBC itarishyura cyakora nyuma ngo babajije amakuru bamenya ko amafaranga yabo yishyuwe, hashize hafi ukwezi. Abakoresha bo, bavuga ko hashize iminsi ibarirwa ku mitwe y’intoki RBC ibishyuye.
RBC nayo ivuga ko nta kibazo kijyanye no kwishyura ifitanye n’umukiriya wabo.
Ubwo twavuganaga na Dr Kabano Ignace ukurijye CIDRA, yabanje kutwereka ko nta masezerano ikigo ayobora cyagiranye n’abakozi, ahubwo ibyo byose byabazwa ICOS kuko ari yo yabahaye akazi.

Dr Kabano Ignace umuyobozi wa CIDRA LTD
Dr Kabano Ignace umuyobozi wa CIDRA LTD

Icyakora yongeyeho ko ibivugwa n’abo bakozi “nta shingiro bifite.”
Nyuma ariko, ku makuru ahurizaho na Tessema Alehegn Moges uyobora ICOS, Dr. Kabano yavuze ko bahembye icyiciro cya mbere aba bakozi arenga miliyoni mirongo itanu (50.000.000 Frw), akaba yaratanzwe mu ntoki.
Ubu rero, ngo babasigayemo arenga miliyoni ijana na mirongo itanu(150.000.000 Frw), bakaba baratindijwe n’uko abakozi batinze kuzana numero za konti ngo bayabashyirireho.

Kabano agira ati “ibyo abo bakozi bavuga si byo. Ntabwo twabambuye. Ikibazo cyabaye ni uko RBC yatinze kutwishyura ariko n’aho iyaduhereye twasabye aba bakozi kuzuza ibisabwa ngo bahembwe bamwe barabikora abandi ntibabikora.”
Kabano avuga ko mu matsinda 20 y’abakozi bose, agera kuri 12 ari yo yatanze numero za konti akanasubiza ibikoresho bifashishaga mu kazi. Amatsinda umanani asigaye ngo ntaruzuza ibisabwa, bityo, ngo “ntibyabashobokera guhemba muri ako kajagari kose.”

Abajijwe igihe nyacyo cyo guhemba abujuje ibisabwa. Dr. Kabano ntacyo yashubije.
Abakozi ba ICOS-CIDRA bo bavuga ko igituma batishyurwa, amafaranga yabo ngo umukoresha wabo yaba ashaka kuyashora mu rindi soko yatsindiye. Icyakora, ayo makuru, nta gihamya bayafitiye kandi n’umukoresha wabo arayahakana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

KABANO NUBU YARATWAMBuye twakoze kuva Le 4 zukwa mbere 2023 ndakubwizukuri ubu tugeze mukwakarindwi tutarishyurwa uyumugabo nisereri RBC yaramwishyuye ahubwo abashaka kuyakemuza indi mishinga ye kuruhande rwose abamurihafi bamugirinama.

Fofo yanditse ku itariki ya: 6-07-2023  →  Musubize

Ariko bakujuje ibisabwa bakarebako batabona amafranga yabo,ikindi Kandi bajya gutanga ayamakuru bari baramenyeshejwe kobatanga account zabo bakayashyiraho ikindi kandiMunyamakuru wakagombye kwegera ubuyobozi bakawereka uburyo babikoze doreko transfer zamafaranga ziri kuri kuri Bank,abo nabatanze amakuru nabashaka gusebya company bitwazako batinze kwishyurawa,nigute company ishobora gukoresha amafranga yabo mukindi gikorwa kdi aribo bagikira!!! Murumva byumvikana??? Uko nugusebanya Kandi nibyari bikwiye mumuco Nyarwanda.naho uwandutse ngo amariye iki abo ayobora muri Njyanama wowo nkumunyamakuru wabyanditse uzajye gutohoza amakuru urebe aho agejeje Akarere.

Alias yanditse ku itariki ya: 16-11-2022  →  Musubize

Mwaramutse neza,nkuko Dr yabivuze abujuje ibisabwa barishyuwe rwose ntakibazo kigihari, abatarishyurwa nibuzuze ibyumukoresha abasaba bahabwe amafaranga yabo,

Rukagana Desire yanditse ku itariki ya: 16-11-2022  →  Musubize

Ko title y’inkuru ntaho ihuriye n’ibiri mu nkuru? Nta mwanzuro? Amafranga yoherejwe kera ku makonti ku bazizanye, bityo inkuru isohotse nta kibazo gihari. Miliyoni 150 si zo pe!!!
Umunyamakuru azegere abayobozi avuga amenye ukuri, niyegere impande zombi amenye aho ukuri gushingiye.

kalisa yanditse ku itariki ya: 15-11-2022  →  Musubize

Muraho, niba RBC yarabishyuye, nabo bakwiye kwishyura abobakozi bujuje ibisabwa, ntabwo byumvika uburyo umuntu uhagarariye njyanama y’akarere yambura abakozi bigeze aha. Wakibaza n’iki afasha akarere??? Niba Akora ibintu k’ibi.

Gasigwa yanditse ku itariki ya: 15-11-2022  →  Musubize

This is beyond unprofessional, ntabwo mukwiye gupfa guhita mwandika, Ahubwo se kuki mutabaza impande zose ?
Ntamuntu numwe wambuwe, Niba RBC yirishyuye se muzi igihe yishyuriye? Muzi amasezerano se ibyo avuga? Ubundi se iyo bavuze joint venture muzi icyo bivuze? Kuki mutabaza ibigo byombi? Ibyanjyanama byo ntaho bihuriye rwose iyo nkuru ntabunyamwuga burimo.Aha harimo no kwandagazanya gusa.

Patrick yanditse ku itariki ya: 16-11-2022  →  Musubize

Ibyo nibihuha rwose ijana kwijana. Ntanumwe wambuwe, kuva RBC yishura twese twasabwe ama comptes, kd ukwezi nukubeshya cyane.Bajye kubaza BK yo idindije amatransfer,ibyo gusebanya byo mubireke rwose.
Ibyo gukoresha murindi soko byo ntibishoboka kuko buri soko ritangirana avance ihagije yaritangira rwose ibyo nubutindi gusa

Odette yanditse ku itariki ya: 16-11-2022  →  Musubize

Yewe,

Jye mbona iyi nkuru irimo gusebanya. Icyo uyu journalist yabwiwe nuko bamuregeye hashize 1 week RBC ihembye ICOS-CIDRA kandi abakozi bari benshi cyane barenga 200, ku buryo kujonjora Iminsi bakoze, kureba niba baratiruye ibikoresho no kubasaba accounts zabo bitari gukorwa mu munsi umwe. Iyi nkuru yibasiye Kabano Ignace kandi ICOS-CIDRA ari company ukwayo kandi ihagarariwe na Tessema. Kwerekana ifoto ye ngira ngo amategeko yabibabaza. Kumuhuza n’imirimo yindi akorera igihugu ni ugutandukira cyane.

Rukaza Martin yanditse ku itariki ya: 16-11-2022  →  Musubize

Ariko nk’Umuntu wandika akavanga ibidahura arashaka kugera kuki???? Harubwo Akarere kamuregeye??? Niba Company zaramwambuye Koko kuki Ari kubijyanisha na Njyanama? Cyangwa harikibazo afitanye na pd wa Njyanama?? Anne Marie reka nkubwire Niba ushaka ukuri egera company bagusobanurire wirebere ko ibyo Doctor yavuze ko arukuri,Naho kuvuga inkuru utabanje kuyitohoza neza bitera ikibazo ubwo subunyamwuga.nusanga AMAKURU watanze ariyo uzamenyeko uri umunyamakuru wumwuga.ariko nusanga warakwirakwije AMAKURU yibihuha uzarebe ikiciro uzishyiramo.Nuzakuzanira AMAKURU uryamye uzahita ujya kuyavuga utazi aho aturutse.Inama nakugira kuvuga ayo watohoje.

Alias yanditse ku itariki ya: 16-11-2022  →  Musubize

Ibyo wandika urabizi cg hari ikindi ugambiriye? Abanyamakuru babogama? Tuzizera nde?

[email protected] yanditse ku itariki ya: 17-11-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka