Abakosoye ibizamini bya Leta bategereje umushahara amaso ahera mu kirere

Bamwe mu barimu bakosoye ibizamini bya Leta batangarije Kigali Today ko bategereje amafaranga bagombaga guhemberwa uwo murimo ariko na n’ubu amaso akaba yaraheze mu kirere.

Abarimu bakosora ibizamini
Abarimu bakosora ibizamini

Abo barimu bavuga ko iyo basozaga imirimo yo gukosora abanyeshuri bahitaga bahabwa amafaranga bakoreye mu gihe cyiri hagati y’ibyumweru 3 n’ukwezi kumwe ibizamini birangiye. Ariko ubu ngo amezi agiye kuba abiri bagitegereje kandi bataganabwirwa icyabiteye cg se ngo bahabwe amakuru ku gihe bizakorerwa.

Umwe muri bo yagize ati “Jyewe nayobewe aho nzabariza ikibazo cyanjye kuko ngihuriyeho n’abandi benshi bakosoye mu bizamini bisoza ikiciro rusange, cy’amashuri yisumbuye kuko abakosoye amashuri abanza bo babamaze guhabwa ayo mafaranga”.

Uyu mwarimu avuga ko bitewe n’impapuro umwarimu yakosoye umwe yashoboraga guhembwa amafaranga asaga ibihumbi 140 ndetse hari n’abageza mu bihumbi 180.
Aba barezi bavuga ko iyo ayo mafaranga yabaga ataraboneka NESA yajyanaga urutonde rwabo muri Mwarimu SACCO bakaba bajya muri iyi banki bakabaha amafaranga bagendeye kuri rwa rutonde rwabo noneho amafaranga yaza Banki ikiyishyura ariko bo bikemuriye ikibazo.

Undi mwarimu waganiriye na Kigali Today avuga ko kutishyurirwa ku gihe byabateye kugira imibereho mibi kuko gukosora ibizamini bibatwara ibintu byinshi birimo n’amatike yabo.

Ati “Nawe reba ukuntu ibiciro ku isoko byahenze utekereze uburyo amashuri yatangiye bataraduhemba? Ikibabaje ni uko tubaza n’igihe bazaduhembera ntihagire udusubiza bakicecekera ntitumenye iherezo ryabyo”.

Mu gushaka kumenya icyateye iki kibazo, twegereye Dr Bernard Bahati, umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe Ibizamini NESA maze atubwira ko kugeza ubu hari bamwe mu barimu bakosoye ibizamini bamaze guhabwa amafranga yabo ariko hakaba n’abandi batarayabona bakabasaba kwihangana kuko barimo gukora ibishoboka byose kugira ngo iki kibazo gikemuke, bityo bakaba bashonje bahishiwe.

Dr Bahati Bernard Umuyobozi mukuru wa NESA
Dr Bahati Bernard Umuyobozi mukuru wa NESA

Ku rundi ruhande ariko, amakuru agera kuri Kigali Today aravuga ko Ikibazo cyo gutinda guhembwa kw’abarimu byaba biterwa na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) idatanga ayo mafaranga nyamara ibisabwa byose byarakozwe.

Mu kiganiro Kigali Today yagiranye na Sam Ruburika, umukozi wa Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe itumanaho (Communication Specialist), yavuze ko icyo kibazo nta makuru agifiteho, cyakora adusaba kwihangana akadushakira amakuru mpamo. Nyuma yo gutegereza amasaha 24 nta gisubizo duhawe, twahisemo gutangaza iyi nkuru, nyuma y’uko inkuru isohotse, atubwira ko koko icyo kibazo cyo gutinda guhemba abarimu gihari ariko yongeraho ko abarimu basigaye batarahembwa, bazabona amafaranga yabo mu ntangiriro z’icyumweru gitaha.

Abarimu bose hamwe bakosoye ibizamini ni 14,800 naho ayo bagomba kwishyurwa akaba miliyari enye z’amafaranga y’u Rwanda.

Ibitekerezo   ( 14 )

Nukuri urebye ubwitange dukoresha namasezerano tuba twagiranye baraduhemukira bazageraho bajye babura abakosora ibizamini

Alias yanditse ku itariki ya: 7-10-2023  →  Musubize

Uyu mukozi wa MINICOFIN yakwikijije

Fiston yanditse ku itariki ya: 7-10-2023  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka