Abakoresha umuhanda Ngororero-Muhanga barasaba RURA guca akajagari mu gutwara abagenzi

Ikibazo cy’akajagari kagaragara mu gutwara abagenzi mu muhanda Ngororero-Muhanga kimaze iminsi, aho abagenzi bavuga ko imikorere y’abatwara amamodoka muri uwo muhanda ibabangamira bityo bagasanga RURA ariyo yabikemura kuko iyo bavuze abatwara abagenzi ntacyo babikoraho.

Imodoka zishyirwa mu majwi cyane ni izizwi ku izina rya Express ubundi zigomba guhagurukira ku masaha kandi ntizigende zihagarara mu nzira zishaka abagenzi.

Izo modoka ngo zizwiho kudahagurukira ku masaha ziba zahaye abagenzi ku buryo urugendo ubundi imodoka ikora mu isaha imwe hari izirenzaho iminota irenga 30.

Ikibabaza kurusha ibindi ngo nuko izo modoka zitwara aba convoyeurs benshi kandi zikagenda zihagarara inzira zose zishyiramo abagenzi akenshi bakunze kuba bafite imitwaro; nk’uko bamwe mu bagenzi twaganiriye babidutangarije.

Abo bahagaze bose ni abakozi ba Afican Tours bagenda bashakisha abagenzi mu nzira kandi byitwa ko ari Express.
Abo bahagaze bose ni abakozi ba Afican Tours bagenda bashakisha abagenzi mu nzira kandi byitwa ko ari Express.

Sibomana Isai, umwe mu bagenzi twasanze aho wakwita muri gare ya Ngororero nubwo ari mu muhanda, yavuze ko yari afitanye gahunda n’umuntu bari kujyana i Rubavu ariko atinzwa n’imodoka ya sosiyete yitwa African Tours yamutindijeho iminota 30.

Bamwe basanga ayo masosiyete arimo n’iyitwa International na Sotra Tours akwiye kwamburwa izina akoreraho rya express cyangwa agakurikiranwa kuko atubahiriza ibyo aba yumvikanye n’abagenzi.

Gusa abo twavuganye ntibazi ko bashobora guhamagara muri RURA ngo babagezeho ibibazo byabo dore ko ngo hari n’imodoka zimwe na zimwe zitarimo nomero za RURA kandi ari itegeko kuzishyiramo.

Ernest Kalinganire

Ibitekerezo   ( 2 )

Uyu munyamakuru arakoze cyane, twari twarabuze aho tubivugira, birakabije rwose, abantu tugenda muri uriya muhanda buri munsi twarumiwe, izo modoka ntaho zitaniye na Twegerane! Uravuga kdi bakakubwira nabi, ugahitamo kwicecekera ngo batavaho banagukubita! Ikindi kdi baranatendeka cyane nta police iba muri uriya muhanda.

mutabazi yanditse ku itariki ya: 3-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka