Abakoresha umuhanda Gihara-Nyabugogo baruhutse gutega kabiri

Ku wa Mbere tariki 3 Mutarama 2022, kompanyi y’imodoka zitwara abagenzi ya Jali Transport Ltd, yashyize imodoka zitwara abagenzi mu muhanda Gihara-Nyabugogo, bityo bibarinda kongera gutega inshuro ebyiri cyangwa zirenga.

Abagenzi bakora ingendo za Gihara-Nyabugogo bishimiye kuba bahawe bisi
Abagenzi bakora ingendo za Gihara-Nyabugogo bishimiye kuba bahawe bisi

Abatuye i Gihara mu ngendo bakora berekeza Kigali bavuga ko bigiye no gutuma bizigamira, kuko gutega inshuro zirenze imwe byatumaga amafaranga yabo ashirira mu ngendo, bakaba bishimiye cyane izo bisi bahawe.

Umubyeyi utashatse kwivuga amazina utuye mu Mujyi wa Kigali ariko ufite umwana wiga i Gihara, avuga ko kuba iyo ligne yashyizwemo imodoka byamushimishije cyane, kuko bigiye gutuma umwana we abasha kwiga neza.

Ati “Gutega inshuro nyinshi byatumaga ngira impungenge z’umutekano w’umwana wanjye, byatumaga nshaka taxi voiture nkaza kumufata hano Nyabugogo kuko yahageraga atinze. Ariko ubu azajya atega imodoka ya rusange ubundi musange hano Nyabugogo dutege dutahe kuko ari umwana muto”.

Undi mubyeyi ucururiza mu mujyi wa Kigali na we ahamya ko iyi ligne igiye kuborohereza ingendo zabo za buri munsi

Ati “Umuntu yategaga kabiri, ugatega Ruyenzi kuko habaga harimo n’abagenzi bagiye Bishenyi. Iyi ligne igiye kugabanya umurongo munini w’abantu bahagararaga bategereje imodoka imwe. Ikindi kandi nkanjye bigiye kumfasha mu ngendo zanjye kuko nategaga buri munsi, ubu rero bigiye kugabanya amafaranga nakoreshaga mu ngendo maze nyokoreshe ibindi”.

Umucuruzi w’imyenda mu isoko rya Kimisagara uzwi ku izina rya Miggy ariko utuye i Gihara, avuga ko gutega moto mu gitondo aje kuranguza imyenda byamubangamiraga ariko kuri ubu asubijwe.

Ati “Nkanjye nategaga buri gitondo nkoresheje moto nturutse i Gihara nza Nyabugogo cyangwa nerekeza mu isoko rya Kimisagara kuko ariho nkorera. Izi modoka baduhaye zagabanyije amafaranga twatangaga mu ngendo kandi biratuma hari igihinduka ku bukungu bw’abaturage”.

Bavuga ko ingendo zigiye kuborohera bityo imishinga yabo itere imbere
Bavuga ko ingendo zigiye kuborohera bityo imishinga yabo itere imbere

Umuyobozi wa Jali Transport, Twahirwa Innocent, yavuze ko imodoka zatangiye gukora muri uwo muhanda wa Gihara-Nyabugogo, kandi ko zizongerwa.

Ati “Ku munsi w’ejo twatangiranye na bisi enye muri uwo muhanda, ariko tuzazongera bitewe n’umubare w’abagenzi uko bazaba bakomeza kwiyongerera”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni byiza rwose. Dukomeze turwane urugamba rwo guhasha ubukene.
Natwe batuvuganire: IYO UVA I KABUGA UJYA MU MUJYI-NYARUGENGE, BISABA KO UTEGA2, UTEGA KIMIRONKO CYANGWA REMERA,UKONGERA UGATEGA IYO MU MUJYI.BIDUTWARA UMWANYA MUNINI.Dukeneye Line ya Kabuga-Mu mujyi.
Murakoze kandi Imana ibahe Umugisha!

Andre NGENDAHIMANA yanditse ku itariki ya: 5-01-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka